Umwakagara nta bwoazakurwaho mu matora nk’uko mu bitekereza!!!
Igice cya (277) cy’Ubuhanuzi
14 Dec, 2023 njyanwa mu iyerekwa mbona abanyamadini bo mu bwoko bw’Abega balimo gusengera itekinika ry’amatora azaba muri NYAKANGA muri gakondo yabakiranutsi taliki ya 14,2024, kandi bazi neza ko, ari nta matora bajya bakora, ahubwo ko habaho ikijya gusa na matora.
Mbona ko bazamutse umusozi ngo bagiye gusengera icyo gikorwa nubwo bazi neza ko gusenga byaciriweho iteka. Mbona ko bitabaje abandi banyamadini benshi bazamuka umusozi ngo bagiye gusenga, ubwo ngo bahanganaga n’Ubuhanuzi bwavuze ko niba Umwakagara ahisemo kuguma ku ngoma, Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo nawe agiye kumukura ku ngoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli uburire impumyi z’abanyamadini «Synagogues Leaders blinded» ziyemeje gushimangira ikinyoma cyabo, bibwira yuko kizamera imizi. Ubabwire uti, imigambi yanyu si y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Kuko ibyo mwibwira binyuranye cyane nibyo nibwira (Uwiteka Imana Nyiringabo).
Igihe mutekerezamo ko ari cyo gihe nzakoreramo, sicyo gihe nzakorera, igihe mudatekereza nicyo nzabatungura kugirango mumenye neza ko imigambi yanyu ar’iy’abantu idahuye ni y’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Muzamutse umusozi mugiye gusengera ibidashoboka! Umwakagara nta bwo azakurwa ku ngoma n’amatora nk’uko abyibwira cyangwa nk’uko mu byibwira kuko mushaka kwemeza isi ko yatowe na baturage, kandi namwe muzi neza yuko batamutoye kuko ari nta matora anyuze mu mucyo mujya mukora. Ahubwo ko mwikorera itekinika mubwira yuko uko mubeshya isi ari nako muzajya mubeshya Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Mutinya gukurwa ku ngoma, mutiny gukorwa nisoni, nyamara zizabakora mu gihe cya cyo gikwiriye, kuko icyo gihe nikigera ari nta mwana w’umuntu uzagihagarika. Kandi muzatungurwa cyane kuko bizaba mu gihe mutateganyaga kugirango ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo risohoze umulimo waryo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti, uwo musozi muzamutse mugiye gusenga amasengesho yamaze gucirwaho iteka, nta bwo muzawumanuka. Kuko muzawugumaho ibihe byinshi icyo gihe ni gisohora nibwo muzamenya ko mwakiraniwe k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Kandi kwifuza muzifuza kwihana bitagishobotse kuko ibyo mwakoze mwari mwaraburiwe mbere yuko mubikora. Nuko rero mu menye ko ari nta imbabazi zibasigariye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Igice cya (290) cy’Ubuhanuzi
22 Jan, 2024 njyanwa mu iyerekwa mu ngabo z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo mbona zitangira kwiyegeranya kuko igihe gisohoye. Mbona izari ingabo za Kayumba Nyamwasa cyangwa zimushyigikiye zose zimuvaho zivuga ko ngo yabaye ikigwari. Mbona n’ingabo zaturutse mu gihugu cy’Ubuperesi (Uganda) zari zishyigikiye ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekoshinga, hanyuma ziza kumirwa n’ingabo z’abega nazo mbona zirazutse zitangira gushakisha amakuru y’ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kugirango zijye muzindi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, gahunda y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo nta bwo irahinduka, uko yarili niko ikimeze cyeretse abava mu isezerano ari nta mpamvu bananiwe kumvira icyo Uwiteka Imana Nyiringabo yategetse uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli uburire abafite isezerano ryo kuzaba mu bwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, uti, igihe cyagiye kandi kirasohoye kuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo nabona mukomeje kurindagira, arikorera umulimo we abasige mu nzira murindagira kandi muzabyicuza cyane bitagishobotse ko mutunganya ibyo mwahamagariwe gutunganya kubera isindwe ry ’ibitotsi bitarangira uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, rirambwira riti, ingabo zakomeje gutegereza, ariko mwebwe mwararindagiye. Umwami Kigeli Ndoli akora amanywa nijoro ntabwo ajya aruhuka, ariko mwaramutereranya nyamara mushobora gutungurwa kuko igihe Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yashyizeho cyarangiye nimuramuka mutunguwe ntimuzavuge ngo nti mwaburiwe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
egretnewseditor@gmail.com