Daily Archives: June 20, 2024
Kwirengagiza Ubuhanuzi bitera kurimbuka!!!

Igice cya (248) cy’Ubuhanuzi
Sept 17,2023 Njyanwa mu iyerekwa mbona haje umusaza usheshe akanguhe amfata ukuboko anjyana mu mulima hepfo y’urutoki, anyereka ahantu arambwira ngo nimpacukure. Ndacukura nsangamo impeta (2) za zahabu z’ubukwe bwari bwarahagaze maze ampa impeta (RING) imwe atwara iyindi arambwira ngo, ubwo n’ubukwe buraje ubutegereze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.