Kwirengagiza Ubuhanuzi bitera kurimbuka!!!

 

Igice cya (248) cy’Ubuhanuzi

Sept 17,2023 Njyanwa mu iyerekwa mbona haje umusaza usheshe akanguhe amfata ukuboko anjyana mu mulima hepfo y’urutoki, anyereka ahantu arambwira ngo nimpacukure. Ndacukura nsangamo impeta (2) za zahabu z’ubukwe bwari bwarahagaze maze ampa impeta (RING) imwe atwara iyindi arambwira ngo, ubwo n’ubukwe buraje ubutegereze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abakobwa (3), bose uko ari (3) bari beza basa neza, maze nkuramo umukobwa (1) ndamubwira ngo niwowe tugiye gukorana ubukwe abandi (2) ubwabo buzaba hanyuma uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Sept 19,2023 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli, Numara gutangariza isi yose yuko Umwakagara ari mu migambi yo guhitana Madam Rwigara Asinapol (Mukangemanyi Adeline Rwigara), arahita areka uwo mugambi wo kumuhitana, ariko arakomereza imahanga kujya guhiga abakobwa be bombi naramuka abonyemo umwe aramusimbuza nyina uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, rirambwira riti, agufitiye umujinya mwinshi cyane ngo kuko ukomeje kubirizamo imigambi ye uyihishurira ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo. None nawe ube maso cyane kuko ishyamba atari ryeru niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

21 Sept,2023 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo yabakiranutsi, mbona igisa n’inama iteraniwemo n’uruvange rw’abantu benshi cyane. Byasaga naho halimo kubera imikino idasanzwe, umwe mu mikino yakiriwe aho ngaho, halimo uburyo Nyiramongi Jeannette Kagame ajya ahamagaza abayobozi bakomeye akabasaba kumuzanira amashillingi adateganijwe akabasaba gukora muri budget ya Leta.

Bakina iyo mikino, Nyiramongi yarahali. Yakurikiranaga ibilimo kubera ahongaho byose. Ndetse na Hon.Baricana Eugene nawe yarahali. Imikino irakomeza maze bagaragaza uko ajya atanga amategeko yo kwica abo adashaka, mu gihe bari bageze kuri uwo mukino, mbona Baricana Eugene arahagurutse arasohoka maze numva aravuze ngo, ingoma yahirimye ubwo bigeze aho madamu w’umukuru w’igihugu bamushyira ku karubanda yinjira mu mukinyabiziga cye arigendera.

Mbona Nyiramongi Jeannette wasanga nuwamanjiriwe, cyangwa se asa naho ari mu iyerekwa, ntiyabashaga kumva ibilimo kuba niba ari we balimo kuvugaho, cyangwa se niba ari undi muntu bitiranwa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli, igihe kiraje kandi kirasohoye, ubwo Jeannette Nyiramongi agiye gukorwa nisoni ashyirwe ku karubanda ku ngoma y’abega aho atazabasha kwiyumvisha niba koko ubutegetsi buriho ar’ubwabo, cyangwa niba ar’ubwabandi batari bo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, rirambwira riti, Umwakagara yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kongera kwiyamamariza manda ya (4), Uwiteka Imana Nyiringabo nawe yafashe icyemezo cyo kumukura k’ubutegetsi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nanjye ndibwira nti, ubwo Umwakagara afashe icyemezo cyo kuguma ku ngoma, Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo nawe akaba afashe icyemezo cyo kumukura ku ngoma, ubwo nugutegereza tukabitega amaso kugirango tuzarebe umunyembaraga hagati y’Umwakagara n’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Umwami Kigeli Ndoli abivuga.

Igice cya (251) cy’Ubuhanuzi

OCT 2,2023 njyanwa mu iyerekwa mbona abanyamadini «Synagogues Leaders» baterana amagambo nishyaka rili ku butegetsi ry’abega ryitwa RPF, bababwira yuko bari mu mugambi wo gusaba guhura n’Umwami Kigeli Ndoli aho bazajya gusaba gushyikirana batajyanye n’abanyamadini kandi bakoreraga hamwe! Mbona abanyamadini bo muri gakondo yabakiranutsi «Synagogues Leaders» nabo bategura umugambi wo kuza gusaba guhura n’Umwami Kigeli Ndoli.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwega kazi yikorera umuzinga w’inzuki urimo ubusa, aragenda awumanika hejuru arangije kuwumanika inzuki zihita ziza ako kanya zinjiramo zitangira imilimo yazo yo gushakisha uko zikora kandi zigatunganya ubuki. Mbona ako kanya ubuki buhise bwuzura muri wa muzinga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli ubuhura s’inzuki, ntiwibwire yuko uko wahakuye ubuhura, ari na ko wahakura ubuki bw’inzuki, kuko zigira amahane zanga umuntu waza kuzambura umusaruro wazo zishakiye atazifashije. Ni uko rero n’abega ntugirengo barasaba ibiganiro gusa, kuko inyuma y’ibiganiro hihishe inkota yumurya! Ukwiye kuba maso cyane kandi ukamenya uko ugenza uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

 egretnewseditor@gmail.com 

Skip to toolbar