Ibyo byo nta bwo bishoboka!!! Nyamara birashoboka!!!

Bwenge: waramutse ute Buhanga we?

Buhanga: yewe twabonye Uwiteka akingura, uziko nahuye na Bishop agatangira kumbaza ngo impamvu nta kiboneka murusengero, ngo mbese nawe watwawe n’Ubuhanuzi, ndamuhakanira nyamara wagirango yarebaga mu mutima wanjye.

Bwenge: ubwo se iyo umubwiza ukuri, uziko azajya akomeza kugutekereza nk’umuyoboke we kandi utakiri uwe!?

Buhanga: nihutaga nangaga kwica gahunda twari twahanye ariko ubutaha ni twongera guhura nzamukurira inzira kumurima ikizaba kizabe reka daa singiye kurimbuka ndeba!

Bwenge: erega urebye neza Buhanga bariya bantu birebera inyungu zabo gusa naho kuvuga ko batwitayeho mu bijyanye niby’umwuka Byarangiye cyera bisa na cya kirondwe cyasigaye kuruhu kandi inka yarariwe kera!!!

Buhanga: erega nabonye kuri za social media batwihaye ngo hari ikiganiro twashyize kuri www.egretnews.com  abantu benshi bakoze za comments cyane!

Bwenge: urabeshya! Nta byo namenye kuki utambwiye we! Batuvuzeho iki? Benshi nyamara na bonye bashimye ibitekerezo byacu n’ubwo ba kidobya batabura!

Buhanga: wabibonye kuyihe link?

Bwenge: WhatsApp, Facebook, ndetse na Instagram

Buhanga: Nifuzaga ko byibuze kuri uliya mugisha twabonye byibuze dufataho igihumbi na we igihumbi tukoherereza Umuhanuzi, rwose nta bwo dukwiye kuba banyamwirebaho, kuko burya hatabayeho ndinda dawe, na ndinda mwana waa nayo nta bwo yabaho.

Bwenge: Buhanga uvuze icyintu kingenzi cyane niyompamvu njya nemera inama zawe.

Buhanga: Ubwo uziko yari yarabimpanuliye nkaryumaho!? Kandi yambwiye ko ngo jye nawe twembi tuzabona umugisha uturutse mu mwijima.

Bwenge: Urabeshya! Kuki utabimbwiye se? 

Buhanga: Jyewe nakomeje kwinumira kugirango ndebe ko bizasohoza maze mbone kubikubwira, erega nta nubwo ari cyera hashize amezi (3) gusa dore email ngiyi nawe isomere.

Bwenge: yampayika rwinikiza ubukombe! Uziko ari byo mwaa! Noneho ndumiwe peee!!! Erega buriya nirinda kumuvugisha kenshi ngo atazatahura yuko ngira inshoreke!

Buhanga: hhhhhhhh ese niyompamvu aherutse kumbwirira mu migani ngo hari abatinya kumuvugisha ngo kubera bafite inshoroke naho jyewe sinamenye ko ibyo ari byo!??

Bwenge: urabeshya niko yakubwiye? Rwose sinkubeshya jyewe sinamenye ko ari wowe yavugaga ko nawe se utari warigeze kubimbwira?

Buhanga: Nta kubwira?!!

Bwenge: erega buriya ejo tugirana cya kiganiro hari ibintu wakomojeho umwanya utubana mucyeya, hari aho wavuze uti uliya mwana w’umukobwa ashobora gutsinda amatora yo mukadomo, buriya urabona yatsinda komisiyo yamatora ikabitangaza? Ikavuga ko Kagame yatsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu? Nubwo njya nkwemera wenda kuko wakoze mu nzego z’iperereza ariko ibyo byo ubanza bitashoboka?

Buhanga: Birashoboka kuko nta kinanira Imana yabishatse byose birashoboka, none se uliya mwana w’umukobwa ubona ari umusazi kuba yafata cash ze akazijyana kwiyamamaza kandi azi neza ko Kagame ubwonko bwe bwayaze! Ntiwasomye Ubuhanuzi bwo mu gice cya (297) cy’imanza zitabera yuko Kagame ngo yaba afite bomb yo mu bwoko bwa ATS ngo nabona atsinzwe amatora azahita aritura umurwa wose abantu bashirira kw’i cumu!!!

Bwenge: Burya ejo Tumaze gutandukana nahise njya kubusoma ndumirwa peee!!! Ariko se Kagame buriya yabonye ariyo inzira nziza yo kurangiza ibibazo! Nta nubwo ashobora no kubabarira umuryango we?!

Buhanga: Buriya nawe biba byamuyobeye burya umugabo uburiye umubyizi mukwe ntako aba atagize. Urabona Kagame bagiye bamukoresha amakosa menshi cyane kugirango adakurwa ku butegetsi, nawe akemera kuko gutegeka byari byaramwihishe niyompamvu yategekesheje igitugu. Joe Biden aho afatiye ubutegetsi Kagame yaramusuzuguye ku kibazo cya Rusesabagina Paul amwishongoraho kandi azi neza ko Biden ategeka isi yose! 

Bwenge: Ibyo ndabyibuka neza cyane ahubwo habuze ho gato ngo bafatane mu mashati!!!

Buhanga: last week Biden yahamagaye Felix Kisekedi ntiwamenya ibyo bavuganye kandi urabona ko Biden kwiyamamaza kwe kutarimo kugenda neza ashobora rero gucuruza Kagame mu gihe Felix yatanga agatubutse Kagame bakamufatira mu matora kuko urabona ko ni ntambara ya M23 isa naho ihagaze mu gihe balimo gucukura amabuye ha handi baheretse gufata hitwa Rubaya.

Bwenge: ariko nta bwo uransubiza ikibazo cyanjye ibyo se bihuriye hehe na komisiyo ishinzwe amatora ku buryo batangaza ko uliya mwana w’umukobwa yatsinze amatora???

Buhanga: urumva America icamo igisirikare ibice (2) kimwe kikaba kuruhande bw’ubutegetsi, ikindi gice kikaba kuruhande rw’abatavuga rumwe na Leta maze bagashoramo cash nyinshi kandi bakizeza abashinzwe amatora ko niharamuka hagize ikiba bahita babahungisha bakajyanwa muri America.

 Bamwa mu bo Kagame yizeye akaba aribo bamugambanira niyompamvu wabonye Ubuhanuzi bwavuze ko azasenya umurwa mukuru wa Kigali. None se utekereza ko Kagame ari we uzaturitsa icyo gisasu? Ni abasirikare ategeka bashobora no kubyanga kuko bagiturikije nabo cyabahitana ahubwo bashobora kuzahita bamuta muri yombi agafatwa agafungwa ibyavuye mu matora bigatangazwa afunze!!!

Bwenge: Ahaaa noneho ndabyumvise uziko abantu mwakoze mu igisirikare muturusha byinshi twebwe abasicivilian tutazi? Ibyo sinabasha kubitekereza burya ko mutandukanye natwe rwose! Hanyuma se ko Ubuhanuzi buvuga ko ngo Uwiteka azagwa gitumo America ku buryo umugambi wabo utazatungana ngo ahubwo bakazajya gushaka Umwami Kigeli Ndoli ubwo ibyo byo ubivugaho iki?

Buhanga: to be honest, I don’t know, but I think maybe wenda ahari buriya nyamukobwa afite uko yabiteguye hamwe n’AbanyaMerica.

Bwenge: ubwo urabona yatsinda amatora akemera guhamagara Umwami Kigeli Ndoli ngo aze kuba Umwami? Ibyo byo simbyemera naho wambwira ute nta bwo byashoboka peee!!!

Buhanga: None se wowe ko dusoma igice cya (296) twari kumwe mu kwezi kwa gatatu utekereza ko buriya Buhanuzi buzasohoza gute? Ariko buriya tuvuge dusubire ibindi wabonye icyo Umwami Kigeli Ndoli yabakoreye igihe ababuza gutegura gahunda yo gushyingira nyakwigendera Anne Uwamahoro bakanga ibyababayeho warabibonye???

Bwenge: Wareka ko jyewe nagize ubwoba nkabura naho mpungira!

Buhanga: Buriya se ninde wahombye ninde wungutse? Ubwo se gutsinda amatora hanyuma ukagwa ku ntebe ugakurikira uwo wasimbuye ku butegetsi byo bimaze iki?

Bwenge: Kuki se uliya mukobwa atabanje kuvugana n’Umwami Kigeli Ndoli mbere yuko ajya kwiyamamaza?

Buhanga: Kandi America idashaka ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekoshinga, ari na cyo abantu bakeka ko Gisa Fred Rwigema yaba yarazize!?

Bwenge: ariko urabizi ko nigisha muri Kaminuza, abanyeshuli iyo balimo gukora exams hari utangira gusubiza ku kibazo cya nyuma, hari utangirira hagati provided asubiza ibibazo (5) kugirango azabone amanota agera ku ijana. Buriya wasanga ahari atari ngombwa gusubiza ikibazo ugihereye kumutwe ushobora no guhera no kumaguru ukazamuka kumutwe.

Buhanga: ariko ubwo wabonye ko kuva Biden yajya ku butegetsi ko America yahawe za file numbers nyinshi cyane, wabonye ko balimo no kumushinja inflation mu gihugu cyose bishobora gutuma atsindwa namatora! Wabonye ko South Africa ANC batsinzwe amatora mu ntekoshinga mategeko babonye intebe 159 muri 400 none balimo gushaka andi mashyaka ngo bafatanye Leta burya koko gucirwaho iteka ubanza atari byiza jyewe bimaze no kumpahamura singiye ku kubeshya!!!

Bwenge: Ndabimenye neza noneho, bivuze ngo noneho Museveni na Kayumba Nyamwasa baterekereje ko habaho intambara izaterwa na matora wenda Kagame azanga kwemera ibyavuye mu matora noneho nabo binjirire aho, ndabyumvise noneho kuko Biden azaba alimo kuvaho wenda habeho intambara uzatsinda amatora muri America niwe uzayihagarika ariko urumva ibya Kagame bizaba Byarangiye!!! 

Buhanga: Ariko umenye ko Museveni na Kayumba Nyamwasa nabo bafite ingabo zabo muri RDF ntugirengo barapfa gupanga ibintu nk’aho badafite icyo bizeye!

Bwenge: Ndumva arakavuyo abanyarwanda baracyafite ibibazo byinshi cyane bizatwara igihe kirekire kugirango bizakemurwe! Ok noneho Ahangaha reka dufite impande ebyeri gusa.

Uruhande rw’America n’uruhande rw’Imana. Ubwo se izo mpande zombi zizakorana gute?

Buhanga: yewe aho ngaho simbasha kuhagera ni banga rya nyiraryo, ibindi n’ubugetegereza, gusa icyo nemera cyo ni uko Kagame yaciriweho iteka akwiye gukurwa ku butegetsi wenda twagira umutekano na hano mu mahanga twahungiyemo. Erega numvise ko ngo n’igihugu ngo cyamaze gucikamo ibice (2) ku buryo ngo Kagame afite ubwoba bwinshi ngo yaba ategewe mu matora daa!

Ariko urumva nyine ni bya bindi abantu baba bivugira nta gihamya baba bafite. Ariko kandi Kagame nawe amaze kurambirana ikibazo cye yica abantu agafunga abantu uko yishakiye biriya nabyo bigomba kumugaruka.

Bwenge: jyewe buriya niyompamvu navuye muri politike nawe se abacika cumu bose bagiye mu gicumbi amashyaka yabo ntiwamenya aho yazimiliye bararuca bararumira numvise ko ngo aribo bari inyuma yuriya mwana w’umukobwa, niba n’ubwami bwa YUHI VI nabwo bari kumwe simbizi.

Abahutu bari ukwabo nabo bari muri gahunda zabo, abatutsi ba RNC nabo bari ukwabo, koko utambeshye Buhanga ko abakurambere bacu badusigiye umurage wo gukorera hamwe tukaba twaramaze gucikagurikamo ibice noneho wongereho n’Ubuhanuzi koko urabona utari umuntu uzi gushishoza utabigwamo kubera kurindagirira mu bintu bidasobanutse!!!

Buhanga: ahaa n’uwo YUHI VI nta bwo ari shyashya Umwami Kigeli Ndoli twahuriye muri France anyereka email yandikiwe n’umunyamerica ngo washakaga kumenya gahunda ze yavugaga yuko ngo Umwami YUHI VI batakivugana kandi ko ngo yarashinzwe gufasha ubwami bw’uRwanda yohereza telephone ze ngo Umwami Kigeli Ndoli amuhamagare maze nawe amukenga amababa yanga kumuhamagara ahubwo amwandikira email amusobanurira itandukaniro ry’Ubwami bwe n’ubwami bwa YUHI VI narumiwe.

Bwenge: Ariko Buhanga ugira ibanga kuki utambwiye ibyo bintu wowe ubwawe mwarahuye murabonana?

Buhanga: Rwose twarahuye pe! Yarari kumwe na bazungu benshi bamushagaye ntugirengo twamaranye iminota (10) ubwo twari twahuriye muri hotel yari yambwiye duhuriramo Tumaze kuvugana ahita aragenda.

Bwenge: asa gute? Ameze ate? Areshya ate? Mbwira rwose ibyimvaho

Buhanga: n’umugabo mwiza uvuga macye ufite amaso atukura nkayintare, afite hejuru y’umusatsi utuvi twinshi cyane kandi twiza cyane. Yarali kumwe nundi mugabo utuye hano mu Bwongereza ariko yirinze kumbwira agace atuyemo gusa yambwiye ko ngo nawe atuye muri UK urumva nta kanya twabonye gahangije ko kuvugana uwo mugabo niwe uba amuriruhande umwanya wose bavugaga icyongereza gusa.

Bwenge: Kuki se mutahuriye hano mu Bwongereza mukajya guhurira muri France?

Buhanga: France nta bantu bari kubakeka kandi bavuga French benshi ntabwo bumva English urumva ko bashakaga ahari umutekano wa matwi wa bantu bashobora kumva ibyo bavuga. Ntiwabonye ko natwe haza abantu tugaceceka kugirango batumva ibyo tuvuga.

Bwenge: Buhanga urakoze ur’inshuti nziza uyumunsi umpishuriye byinshi ntarinzi ngiye kwisubiraho pe kuko numvise umaze kugera kure cyane ariko nanjye sijye ni rushorera mu buzima n’ukuzajya umfata akaboko uramenye ntuzasige.

Buhanga: sinakurahiye Bwenge we dore Umwami Kigeli Ndoli arampamagaye reka numve icyo ambwira, hello mwaramutseho amakuru yanyu namwe natwe turaho.

Nimureke guhangayika mwibaza byinshi kuko aho Uwiteka yarihagaze ubushize nta bwo arahava niho agihagaze nagirango unshakire indirimbo zakoreshwa mubukangura mbaga naho iby’America na Kagame namatora yabo ni bisanzwe biriya byitwa political arena bituma iminsi yisunika ariko ntabwo byahindura umugambi w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kuko abanyaMerica nabo ni abantu nka bandi bose kimwe ni uko nawe Uwiteka yagukomeza amaboko ugakomera ntabwo wakomera kurusha uwagukomeje amaboko byumvikana neza yuko gukomera kumuntu bidasimbura uwamugize kuba umuntu cyangwa ngo ubu muntu bwe buhinduke ubu mana ngaho suhuza mugenzi wawe mugire ibihe byiza.

Nizere ko nta cyo umbaza kuko nashyize loud speaker kugirango utaza kumbaza ngo twavuganye iki? Buriya hari icyo wumvise?

Bwenge: Yeah got it, according to me, is that Kagame aracyari ku ngoma kandi azakurwaho ni ntambara nk’uko Ubuhanuzi bwabitegetse kandi Umwami Kigeli Ndoli niwe uzayobora urugamba that’s it.

Buhanga: absolutely! Actually we still have a long journey!!! That why…. 

Skip to toolbar