Deputy president Rigathi Gachagua yaburiwe irengero

Amakuru yatangajwe na NTV and KTN TV aravuga yuko mu butegetsi bwa Samuei William RUTO halimo uruntu runtu kugeza naho icyegera cye (Second command in Chief deputy president Rigathi Gachagua yaburiwe irengero amaze icyumweru cyose atagaragara mu bikorwa bya Leta ya KK regime iyobowe na William RUTO.

President Kaguta Yoweri Museveni waje murugendo rwo gusura Ruto wageze muri Kenya ku wa gatanu taliki ya 17 gicurasi 2024 yahamaze iminsi (3) yagombaga kwakirwa ni cyegera cya RUTO Rigathi Gachagua nta bwo yabashije kugaragara.

Inama yabaye taliki ya 17 gicurasi 2024 y’imbwirwa ruhame ya yobowe na Martha Karua yabereye ahitwa LIMURU3, arikumwe n’umunyamabanga mpuzabikorwa wa Jubilee Jeremiah KIONI babashije kugarura ubumwe bwa mountain Kenya region intara zigera ku (10) z’abo mu bwoko bw’Abakikuyu (Enyumba yagikoyu).

Biravugwa ko, ibikorwa bigera kuri (11 events consecutive states) Rigathi Gachagua amaze iminsi atagaragara. Bivugwa ko abamubonye bwa nyuma yagaragaye mu ntara ya akomokamo Nyeri-mathira constuency. Kugeza magingo aya nta muntu numwe uzi aho yaba aherereye, ndetse Bagerageje guhamagara telephone basanga yazimye itabasha guhamagarwa.

Muri iyiminsi (7) atagaragara nta cyo RUTO yari yabitangazaho, bikaba bitazwi uko bigiye kugenda. Ariko abakurikirana ibintu ni bindi muri politike ya Kenya baravuga yuko abo mu bwoko bw’Abakikuyu bongeye kwishyira hamwe kubera RUTO yagerageje kubatandukanya ari na ko Ashyiraho amategeko abakandamiza yo kubambura ubutunzi bwabo, bakaba mu nama bikoreye Limuru bongeye kwishyira hamwe ndetse Rigathi Gachagua yasabwe kongera kumvikana na Uhuru Kenyatta batacanaga uwaka. Ndetse muriyo nama ya Limuru 3 abakuru binama z’umuryango wabakikuyu (elders) bemeje ko Uhuru Kenyatta azakomeza kubabera umuyobozi (kingpin) banashyizeho impuzamashyaka ihuza amashyaka yabakikuyu (HAKI COALITION) ifite amashyaka 31.

Ababikurikiranira hafi baravuga yuko ubutegetsi bwa RUTO bwaba bwarangiye nyuma yaho mukwezi gushize bashyizeho bafunguriye ububiko bwa SERVER n’ubwo bitatangajwe kumugaragaro ariko hashyizweho itsinda rya bantu (3) kuri buri ruhande aho Azimio La Umoja One Kenya Coalition bashyizeho itsinda riyobowe na Amos WAKO.

 egretnewseditor@gmail.com 

Skip to toolbar