Amashyaka atavuga rumwe na Kigali yaburiwe irengero?!!

 

Abanyarwanda bakomeje kwibaza irengero ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali akorera mu mahanga aho yaba yararengeye ntibabone igisubizo. Benshi bari biteze yuko RNC izaba iri muri aya matora yimirije mu mezi (2) ar’imbere, ariko kugeza Magingo aya nta kanunu Kayumba Nyamwasa akomeje kuba ikigarasha umugani w’Umwakagara.

Abahoze muri RNC bayobowe na JP Turayishimye batangiranye urugaga nyarwanda rwa ARC amakangato menshi cyane we na Kamana Achilles twibwira ko hari icyo bazarusha Kayumba Nyamwasa washinjwanga kuba yarashimuse Ben Rutabana, na magingo aya na we yabaye ikiragi Ngirango yahahamuwe niryo shimutwa yahisemo guceceka ubanza (officer) muzima wa APR atarazi imikorere yinyeshyamba zirwanya demokarasi y’abaturage.

Ikinyoma cya RAC kimaze guhishurwa, JP Turayishimye yahisemo gufata politike ye y’ikinyoma ayihinduramo itangaza makuru ahabwa na Leta ya Kigali akorera kuri YouTube east Africa dairy channel ibyari opposition yabihinduyemo itangaza makuru rikorera amashillingi online, ari nako ahabwa agashimwe na Leta ya Kigali hamwe na Kamana Achilles na Benoni Umuhoza bose bakaba ari abakozi ba DMI.

Mugenzi we JP Ntagara wari yaraciye ibintu hamwe na padiri Ndahimana bashinze government ikorera mu buhungiro, ndetse banashyiraho za minisiteri zitagira abakozi. Bisa na rya shuli ryo muri Kenya ahitwa (Kericho ghost school). urebe kuri YOUTUBE rifite gate yanditseho izina na banyeshuli ndetse na board yabagize ikigo cy’ishuli, ariko nta nyubako ry’ishuli rihari kandi ahitwa ko hubatse ishuli harazitiye ndetse hariho nigipangu na (banner) yerekana cyangwa ikibaho cyerekana amazina yishuli nyarama winjiyemo imbere utangazwa no kubona ari nta mashuli ahubatse aharangwa.

Ubundi RNC, ARC, na yandi mashyaka akorera hanze y’uRwanda yakagombye kuba yarahaye ikiraka professor Kambanda Charles cyo kujya kwandikisha amashyaka yabo mu gihugu imbere kugirango bazabashe kujya mu matora rusange azaba muri nyakanga 14,2024. Ko duheruka Kambanda Charles ari umunyaryango wa Illuminati akaba n’umunyamuryango w’ishyaka ry’aba democrate rili ku butegetsi habuziki ngo afashe Kayumba Nyamwasa bajye I Kigali guhangana mu matora?

Likewise, na JP Turayishimye nawe n’uko numwe mu banyamryango ba Illuminati habuziki ngo bajye kwandikisha ishyaka ryabo rya ARC I Kigali bazabashe guhangana mu matora yimirije? JP Ntagara yabuziki ngo akure Leta ye ikorera mu buhungiro ayijyana mu gihugu imbere? Ubanza ubuhunzi bwaramuryoheye kurusha kuba mu gihugu imbere? Baca umugani mururimi rw’igiswahili ngo (Usitembee Jangwani utarajie kivuli, hakuna kitu kama hicho) nta wugenda mu butayu wiringira ubwugamo bw’izuba!!!

JP Ntagara nawe hamwe n’umugore we ibyari politike ya opposition bahise bayihinduramo itangaza makuru ibyari Leta ikorera mu buhungiro ihindukamo ubumagigiri bugigira abanyarwanda bagenzi babo bahunze Leta ya gatsiko kabicanyi bahinduka abakozi bayo batangira kuyikorera ari na ko bakwirakwiza iterabwoba ryabo bica ijoro na manywa kugirango abantu barusheho guhabuka batinye Leta ya Kigali bidasubirwaho.

Ahaaa mbiswa daaa! Ahaaa nzaba mbarirwa daa!!! Ubanza nyamara bitazoroha!!!

Aho bucyera nyamara igihuru kirabyara igihunyira, ndetse n’umuzinga ushobora kuvamo umwibano!!! Hanyuma yibyo byose se, Umwami YUHI VI Bushayija Emmanuel Ruzindana we ko adakoma, aho yaba akiriho cyangwa yaratanze ntibatubwira!!?

Nyamara ubanza Ubuhanuzi ibyo bwavuze bishobora kuba ar’ukuli!

 egretnewseditor@gmail.com 

Skip to toolbar