Biden alifuza ko Raila Odinga atahabwa umwanya wa AUC

 

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru byo mu ijuru «Heaven News Media Agency» ko hariho abantu badashyigikiye ko Raila Odinga yatorerwa kuba umukuru w’African Union chairmanship. Bakaba bari mu mugambi wo kuburizamo intsinzi ye yari yizeye kugeza ubu. Bakaba bifuza ko Djibouti ariyo yakwegukana uwo mwanya, abashyirwa mu majwi halimo Joe Biden wa United State of America.

Itohoza ryakozwe na InyangeNews ku baturage bo mu gihugu cya Kenya baba bashyigikiye ko Raila Odinga ajya kuyobora AUC, bagera 45.5, naho abandi barifuza ko yaguma mu gihugu agahangana na William Samuei Ruto wibye amajwi yo kuba umukuru w’igihugu. Dore abaturage benshi barwanye ishyaka bahanganye n’imvugo yavugaga ngo Raila Odinga azapfa adategetse igihugu cya Kenya.

William Ruto amaze kugera ku butegetsi, abanyaKenya bagize ubuzima bubi cyane batari biteze, habayeho imyigaragambyo ikomeye cyane yaguyemo abantu batari bacyeya, yarangiye ari uko RUTO yemeye ibiganiro by’amahoro umuhuza wa Ruto na Raila yabaye uwahoze ari president wa Nigeria Olusegun Obasanjo.

Ibiganiro byiswe bipartisan talks, Nation Dialog committee (NADCO REPORT) Byarangiye byemejwe n’inteko shingamategeko ndetse na Senate yuko ububiko bwa SERVER bugomba gufungurwa. Ibyari ikifuzo cya Raila Odinga byahise buhinduka itegeko.

Azimio La Umoja One Kenya Coalition iyobowe na Raila Odinga yatanze abagize committee yabagomba gukora igenzurwa ry’amatora yabaye 2022 (SERVER AUDIT electoral justice) bayobowe na Amos WAKO, ariko kuruhande rwa Kenya kwanza administrations birinze gutangaza 3 bazaba bagize iyo committee yo gukora igenzura. Magingo aya ntabwo hari hatangazwa ibyavuye muri iryo genzurwa, ariko byitezwe ko nibaramuka bataganje ibyavuye mu matora bagasanga RUTO ataratsinze amatora y’umukuru w’igihugu Uhuru Kenyatta azagarurwa kuyobora igihe cy’amezi 3 bingana n’iminsi (90) dukurikije itegekoshinga.

Aho rero niho abaturage ba Kenya bifuza yuko Raila Odinga yazaba ari mu matora kugirango yongere atsinze Ruto abe umukuru w’igihugu maze imvugo ya Raila Odinga ivuga ngo (Inawezekana) izaba isohoye. Ibi bivuze yuko Addis-Ababa muri Ethiopia nitabyara inyana, ikabyara ikimasa, hazaba hasigaye gutegereza iyo muri Kenya bivugwa yuko yaba ihatse INYANA ebyeri z’impanga.

Twibutseko NADCO REPORT Raila Odinga niwe wayungukiyemo kuko umushinga wa BBI wazanywe muri ibyo biganiro wemezwa n’inteko shingamategeko zombi na mbere mu gihe cya Uhuru Kenyatta wari wemejwe n’inteko shingamategeko zombi maze urukiko ruwutera ibyatsi.

Ariko muri iki gihe ntabwo bizajyanwa murukiko kuko ar’ibibazo by’ubutegetsi bwite bwa Leta ntabwo ar’ikibazo cy’amategeko. Ahongaho ku batazi politike bahita batakara.

Imvugo iri mu gihugu imbere abanyagihugu balimo kuvuga ko SHITANI aramutse aje akiyamamaza ahiganwa na William RUTO kuyobora igihugu cya Kenya bemeza ko batora SHITANI aho gutora Samuei William RUTO kubera uko yababeshya ibyo yagiye abasezeranya ari nta na kimwe yabakoreye!!!

Envoy w’Ubwongereza kuri uyu wa gatanu yasuye Raila Odinga ari kumwe numugore we, aho basuye Raila Odinga murugo rwe baje kumubwira ko bamushyigikiye muri gahunda ye yo kwiyamamariza kuyobora umugabane w’Africa, ko ashobora kuzafasha Ubwongereza mubibazo bufitanye n’umugabane w’Africa gucyemuka.Mu makuru twabashije kumenya ni uko Ubwongereza bwemeye kuzatanga inkunga itavuzwe uko ingana izafasha umugabane w’Africa mu gihe inama ishinzwe amatora y’abakomiseri ihoraho ishinzwe kuzakoresha amatora y’uzayobora AUC umwaka utaha wa 2025. Ibi bibaye mu gihe Biden administrations we atifurizaga Raila Odinga ko yayobora AUC. Bivuze ko ibihugu byo muri Africa bihuriye muri common wealth bisabwa kuzatora umukandinda w’igihugu cya Kenya kugirango azabashe gutsinda amatora yo kuzayobora AUC.

Turangirize ku nkuru yataganjwe na VOA na BBC gahuza aho igihugu cya DRCongo cyandikiye urwandiko company ya APPLE isanzwe ikora za telephone ko bagiye kubajyana mu nkiko kubera kugura amabuye ya gaciro baciye ruhinga nyuma binyuze mu Rwanda aho rukoresha M23 kurwana maze bagasahura utungo kamere wa Congo bityo society ya Apple inyaMerica ikabasha kwibonera amabuye ya gaciro kugiciro cyiza batiriwe bishyura imisoro mu gihugu cya DRCongo.

Nk’uko tubicyesha VOA na BBC gahuza uru rwandiko rwahawe ba lawyers bazabahagarari murukiko bazaregamo society ya Apple.Ibi twanabihuza na gahunda y’Ubwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda aho uRwanda rugiye kuzabona akayabo ka za Trillion z’amashillingi bikekwa ko yaba ayo kugura amabuye ya gaciro ku giciro cyiza binyuze mu ntambara ilimo kubera muburasirazuba bwa Congo.

egretnewseditor@gmail.com 

Skip to toolbar