Burya isooko y’umwijima ntabwo iba kure

Mu buzima ubusanzwe hariho ibintu umuntu adakwiye kwirirwa ahangana nabyo, ibyo bita «natural disasters» bituruka kumiterere y’isi, cyangwa bikaba byaterwa n’Ubuhanuzi bwaba buriho cyangwa butariho bitewe na none n’ibihe uko bimeze. Kuba umuntu atajya yifuza ko Uhoraho Uwiteka Imana yajya ashyira ahabona iby’ejo hazaza, n’ikimenyetso cyerekana intege nke za muntu. Kandi kikerekana ugushaka kwigenga kwa cyane kwatumye IMBOGO yarikwaho na mavubi.

Ni kuki umuntu yifuza ibyiza, kandi adakora ibyiza? CAIN amaze gutanga ituro rye ntirishimwe, yahise arakarira murumuna we wari watanze ituro rigashimwa. Ese ikibazo cyari icya Abel cyangwa cyari icya CAIN watanze ibigawa mu maso h’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo? Ndibwirako ari nta muntu washidikanya yuko abicanyi bose bakomoka kuri CAIN abanyarwanda bamwita neza ngo (GAHINI) kuberako yakoresheje Umuhini kwica mugenzi we.

Umunyeshyari wese akomoka kuri (GAHINI) ni kuki wifuza gukora nabi hanyuma ugashaka ko wabishimirwa? Umwakagara yicishije abatutsi bari mu gihugu imbere abo bita abashingwa cumu! Uyumunsi wa none yirirwa abyigamba yifuza ko yabishimirwa! Clinton wagombaga gutanga itegeko ko ingabo za UN zikiza abaturage, niwe watanze itegeko ry’uko zitivanga mu ntambara kugirango abega bafate ubutegetsi. Burya abagome barasa naho amabara yabo atandukanye, ariko imitima yabo irasa! Aho niho Imana ibera Imana nyine!

Imigenzereze y’umuzungu, umwirabura, Umuhutu cyangwa Umututsi, yose n’imwe iyo ishingiye ku kinyoma hagamijwe kugera kumaronko ya mpemuke ndamuke! Kwikunda no kwikanyiza ugamije kugera ku byo abandi badafite cyangwa badakwiye kugeraho nabyo bisa no kwiruka inyuma y’umuyaga! Har’igihe hajya habaho ibihe bigoye kw’isi yabazima, maze ugasanga abantu bifuza uwabakiza ibyo byago, iyo habonetse umuntu ubibakiza, iyo birangiye bihutira kumwikiza kandi amaze kubagirira neza, ibyo byo s’ubupfapfa???

Abategeka isi uyumunsi wa none sibo bayitangije, bisobanura yuko nubwo wagerageza gukumira abandi bose bifuza gutegeka cyangwa kugusimbura ku ngoma, igihe kizagera ibintu bihinduke ukurweho abo watinyaga bime ingoma waba uzaba ukiriho cyangwa utakiriho kuko byose bikorwa na data wo mu ijuru.

Why history repeat it itself? It’s because maybe there’s no another options? If so, why don’t you prevent them? And if then, why are bothering yourselves. But let me tells you. If you think that you know, nothing you know according what ought to know.

Ushobora gufata intwaro ukarwanya ubutegetsi bw’igitugu bukavaho, ariko gukuraho igitugu warangiza ukimika igitugu kirusha icyo wakuyeho, ibyo nabyo bimeze nko kwiruka inyuma y’umuyaga. Burya umwana apfa mu iterura abaje kumushengerera iyo utabaye maso nibo bamuhitana agakura nabi ari ikimuga kubera ishyari n’urwango by’ abantu.

Ntangira kwandika Ubuhanuzi mu bice bya mbere, hari aho nabonye abega bafata imbunda ya ARAPIG bifuza kurasa (Messiah) yaturukaga mukirere agarutse aje guca imanza zitabera mu isi ya bazima. Urebye mu bice bibanza ushobora kubona ubwo Buhanuzi buriho imbunda ya RPG. Byanteye kwibaza cyane ukuntu inkotanyi zavugaga ko ar’Imana yazifashije gufata Ubutegetsi hanyuma zabona (Messiah) agarutse guca imanza zitabera zigashaka kumuhitana! Ese umuntu yabasha kwica Imana yamuremye? Cyangwa se Messiah yabasha kwicwa inshuro ya kabili?

Yes! Let me agree with you that you can fools people one time, but not all the time!

Buriya icyintu gitangaje usanga Umwakagara tumugaya cyane kandi birakwiye koko ko, tumugaya bitewe nibikorwa bye, ariko niba umucyo ukulimo ar’umwijima, ubwo uwo mwijima unganiki? Matayo 6:23

Umwakagara nawe yemera ko ari shitani, hanyuma se wowe w’umukiranutsi niba udashobora kumvira Uhoraho Uwiteka Imana yawe uvuga ko wubaha kandi ukorera, ubwo koko uwo mucyo wawe ntiwashidikanywaho?

Burya iyo hari ibihu (flock) haba hatabona neza, icyo gihe iwavuga ko atabasha kubona neza, yaba ari mukuli. Ariko niba izuba kumanywa ryaka neza, ni njoro ukwezi kwaka neza nta bihu Bihari, wowe warangiza ukabwira abantu yuko ngo hari umwijima kandi ari ntawuhari, harya ubwo, yaba wowe n’Umwakagara mwaba mutandukaniye hehe? Ukoma urutsyo akwiye gukoma n’ingasire! Burya isooko y’umwijima ntabwo iba kure! Gushishoza gucye kuvanzemo namaranga mutima anyuranye no gushaka k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, nabyo byitwa ikinyoma.

Kuko ukuli kujyana no gushaka kw’Imana yo mu ijuru. Kwitwaza ingufu waba ufite ukarwanya ukuli kw’Ihoraho, ugamije kwimika ukuli kwawe kugirango ube igitangaza mu isi yabazima, nabyo bisa no kwiruka inyuma y’umuyaga. Ntukarwanye abantu bose kuko iby’si bishobora guhinduka uwo warwanyaga ukazamukenera. Hanyuma nukomeza kumurwanya ejo bigahinduka uzabigeza ute?

Kugwiza imbaraga cyane, ntibisobanura yuko utazatsindwa, kuko hariho igihe cyo kunesha n’igihe cyo kuneshwa. Ushobora kuba umunyembaraga igihe kirekire, ariko igihe kizagera imbaraga zawe zirangire. Kuko igifite itangiriro kigira iherezo. Ariko niba wifuza kubwirwa ibigushimisha gusa, ibyo bisa no gusarura aho utabibye, ntaho byaba bitandukaniye n’abifuza kwandikirwa Ubuhanuzi kandi nta cyo bishyuye. Harya uwo munwa Uhanura, nibyo biganza byandika, ntabwo bikeneye Ububasha!? Umuntu ateye ubwoba peee!!!

Imanza zitabera ni za bose, kandi sigitangaza kuba zilimo gucibwa kuko ntawe zibasira ngo kuko ari runaka! Naho zakwibasira kandi urengana, ntabwo zakugiraho ingaruka kuko zitwa imanza zitabera. Uwo mwuka ntabwo Wabasha kwihinduranya ngo ukore ibyo utatumwe gukora. Niyompamvu mwabonye Dr. Martin Luther yakuwe mu baciriweho iteka agasubizwa mu bahawe ubutabera. S’uko ar’umunyaMerica cyangwa yabaye umuntu uzwi cyane, ahubwo ni uko yaharaniye ukuli igihe cyose yabayeho.

Umuntu wese udatinya imanza zitabera ngo azubahe, nta nikindi akwiye gutinya mw’isi yabazima. Kuko imanza zitabera niryo herezo ry’ubuzima. Kandi niba ar’imanza zimpimbano byaba bisobanuye ko atari imanza zitarutse k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, byaba byumvikana neza ko ari ngaruka zagira ku bantu b’imana.

NB: ariko niba zaratutse k’Uwiteka Imana Nyiringabo, yewe byaba biteye ubwoba pee pee pee kuko byaba ari bindi byiringiro byaba bisigaye uretse kuba abashumba bababwira nabo ibyo batemera kuko nta numwe uzi iby’izi manza zitabera usibye umucamanza na nyirazo bonyine!!! Ariko buriya mutabaye ibigoryi mubona uyu mulimo hari inyungu nkuramo? Abana banjye se barya icyo cyubahiro?! Mwararindagiye pee! Bamwice!! Bamwice!! Ninde wababwiye ko (Messiah) azapfa inshore ebyeri? Burya muri abapfapfa bigeze aho!

Ese mwari muzi yuko isi ntamahirwe igifite yo gukora ibyo yishakiye? Ese mwari muzi yuko ubuzima bw’isi bwamaze gushyirwaho iherezo? Ububasha, ubutware, n’ubushobozi biri mu biganza byanjye nubwo mudashaka kubyemera, ariko igihe kizagera mubyemere kuko nta kundi byagenda!? Niyompamvu abami n’abatware b’isi bahagaritse imitima cyane kuko iherezo ryabo rirabegereye!

Nyamara mulimo gushinga umuhunda ku kirenge, uwo murwanya niwe muzakorera. Ahaa ngo ayinitse kure abyarira ku ntera nzaba mbarirwa.

egretnewseditor@gmail.com 

Skip to toolbar