Ibice (4) by’abarwanira ingoma y’ubwami bw’uRwanda

Abantu benshi cyane babajwe ni uko kwa Rwigara Assinapol batandukanye n’Umwami Kigeli Ndoli, kandi bagatandukana nabi nyuma y’ibyabaye kubera gusuzugura itegeko ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo aho bategetswe gushyingira Umwami Kigeli Ndoli abakobwa babo bombi bakanga, ahubwo bagahitamo kubashyingura.

Nibyo intambara y’i 1990 yatangiye babeshya impunzi ko bashaka gusubizaho ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekoshinga. Abega bafatanije n’Abasinga, Abashambo, babanza kwirenza Gen.Gisa Fred Rwigema, kuko yarababereye imbogamizi nta buryo bwiza bafite bwo kwigizayo ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegeshinga bwayoborwaga n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze taliki ya 16 ukwakira, 2016 ahitanywe n’abega bafatanije nagatsiko kabahindiro kemeye kurya intonorano z’abega bahitamo kugurisha Umwami Kigeli Ndahindurwa nk’itungo rigufiya.

Hagati aho kwa Rwigara bari barafashe umwuzukuru wa Musinga bamuha akazi muruganda mbere yuko barwamburwa nabo ku ngoma y’abega. Muyenzi Tedeyo yaje kuburirwa irengero abega ubanza baramuciye igihanga kuko byageze aho DIANE RWIGARA abitanga kuri tweeter nuko nta cyizere yaragifite ko yaba akiriho. Ubisesenguye neza wasanga ari we wari kuzabana na DIANE RWIGARA kandi niwe wari gusimbura Umwami Kigeli V. Ndahindirwa iyo aza gutaha akima ingoma.

Nyuma yuko abega batwigaritse bakanga ko ubwami bw’uRwanda bwima ingoma, kwa Rwigara batangiye gushakisha uko ubwami bw’uRwanda bwagaruka bukima ingoma. Abega babiteye imboni bahitamo guca igihanga Rwigara Assinapol kugirango baburizemo uwo mugambi.

Murundi ruhande Uwiteka nawe yari yifitiye gahunda yo gushinga ubwami bwe nk’uko biri mu buhanuzi mwasomye mu bice bibanza. Gahunda y’imanza zitabera yatangiye ar’Ubuhanuzi bigeraho biza guhindukamo imanza zitabera nanjye byarantunguye cyane ndetse ukurikiranye usanga hari aho imanza zitabera zitanditse neza bitewe n’uko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yarebaga ibihe uko byihuta vuba agasanga ninjya mu byo gukosora neza no kubitunganya ntakizakorwa.

Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ajya guhitamo ko kwa Rwigara bashyingira umuhungu we Majeshi Leon Ainesha abakobwa babo bombi, yashakaga guhuza icyifuzo cyabo nicye kugirango bigendere hamwe maze abibyaze umusaruro azirikana neza uko bashyigikiye ingoma y’abega yihishe mu mwambaro w’ubwami bw’uRwanda baje guhinduramo republic itemewe n’amategeko.

Murabyibuka neza ko naburiye Umwami Kigeli V Ndahindurwa ko Jean Marie Gakwaya agiye kumuhitana, aho kwirinda ahubwo yahise abibwira Gakwaya ibyo twavuganye.

Nongera kumuburira ko umuhungu abereye se wabo Ntaganira Christian nawe alimo kumugambanira ndetse abajyanama b’Umwami Kigeli Ndahindurwa bari bazi neza yuko Ntaganira Christian ajya muri Embassy y’uRwanda muri America ariko nta cyo bakoze urebye nabo bari barahawe intonorano.

Nibwo Kigeli Ndahindurwa yampaye Chancellor Benzinge Boniface ngo abe ari we tuzajya tuvugana kuko narimaze kumubwira ko ntazongera kuvugana na Gakwaya Jeana Marie. Nibwo Marie Clare Mbumbuza yatangiye kugusha neza Umwami Kigeli Ndahindurwa amusaba ko Chancellor Boniface Benzinge yakwamburwa right of signature of account za banki maze akaba ari we uzishyirwaho.

Hagati aho uwari umubikira Dorocela wirukanywe mukibikira muri Roman Catholic Church yari yaramaze kugera kuri Ndahindurwa atangira gushakisha uko yamutandukanya na Chancellor Boniface Benzinge ngo babone uko bigarurira Kigeli Ndahindurwa. Ndetse uwo mugambi na Mukashema Esperance yarawurimo. Amakuru yose nagiye nyaha Benzinge Boniface ariko Ndahindurwa aratunanira nibwo namubwiye ko Uwiteka avuze ko azataha wenyine kujya kwima ingoma.Muyandi magambo ntabwo uzima ingoma ahubwo uzataha uri intumbi.

Mu magambo macyeya hariho agatsiko k’Abatutsi kayobowe no kwa Rwigara Assinapol kifuza gukuraho ingoma y’abega bagasubizaho ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegeko shinga. Ariko ibyo magingo aya biracyari inzozi zidateze gusuhoza umulimo wazo bitewe n’imanza zitabera z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Kwa Rwigara kuba baranze kumvira Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo nibyiringiro bafite bahabwa n’abagore b’abahanuzi kazi bibinyoma na bandi babafitemo inyungu, ariko ntibiri kera baraza kubona yuko Uwiteka Imana Nyiringabo bamwibeshyeho kandi bazibuka ibitereko byasheshe.

Ingoma y’ubwami bw’uRwanda ilimo kurwanirwa n’abega aribo bayifite magingo aya, hakabamo abatutsi biganjemo abacikacumu bari mu mitwe ya politike itandukanye. Halimo abashambo aribo RNC bo bashyigikiye republic itemewe n’amategeko ariko nabo byarabayobeye kuko abega bari baragiranye amazerano n’abashambo ko aribo bazabasimbura ku ngoma hanyuma baza gushwana ntibaba bagicana uwaka bahitamo iy’Ubuhungiro.

Abasinga nabo bayoboye igihugu kigituranye cya Uganda ntamahoro bafite mu gihe babona ko abega babahindutse bakaba batarakurikije amasezerano bagiranye mbere yuko bahitana Gen.Fred Rwigema.Babona ko abega bihariye ubutegetsi kandi batakibubaha kubera kwiyemera no kubasuzugura kuko bafite ingoma.

Hakabaho Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo warangije ingoma y’abahinduro kugirango azabone uko akuraho abega akimika ubwami bwe kugirango abone aho akorera umulimo we wo guca imanza zitabera. Jyewe rero Majeshi Leon Ainesha naheze hagati y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo no kwa Rwigara Assinapol. Umulimo wanjye nandika ibyo mpawe kwandika cyangwa ibyo mbwiwe yaba Uwiteka Nyiringabo cyangwa kwa Rwigara Assinapol bose baraziranye kandi aho bahuriye sinarimpali. Gusa ndashima Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ko nduhutse mu mutima wanjye.

Kuba umuryango wa Rwigara waciriweho iteka ntako ntagize ngo mbarengere ariko banze kumva ibyo mbabwira bahitamo kumvira abahanuzi bibinyoma nibo batumye barimbuka. Umuntu wese utekereza nyuma yo kubona ibyabaye kuri Anne Rwigara nibwirako bari gusubiza ubwenge ku gihe, ariko kwiyemera no gusuzugura ntibyabakundiye ko baca bugufiya ngo bumve icyo Uwiteka Nyiringabo avuga.

Col. Patrick Karegeya, Ndahindurwa naramuburiye yanga kunyumva, Mukashema namuburiye yanga kunyumva, umunyamakuru Ingabire Charles naramuburiye yanga kunyumva, Adeline Mukangemanyi naramubuliye ko naramuka ashatse gushyingira Anne Uwamahoro undi mugabo ko Uwiteka azamuca igihanga yanze kunyumva, ndongera muha (ultimatum) iminsi (27) nabwo yanze kunyumva. Ubwose ari wowe wakoriki? Ngayo ng’uko ayo niyo mabanga y’Abatutsi bavuga Imana kumunwa ariko bakayihakanisha ibikorwa byabo. Kuba nabaciriyeho iteka ntabwo byanshimishije ariko niko kazi nahawe kandi niko nabwiwe ntabwo nabaciriyeho iteka kuko nabyifuzaga kuko bibaye arabakobwa umuntu yasaba nahandi. Ariko ikibazo cyo gushyingirwa sicyanjye ahubwo Uwiteka niwe watangije umulimo ninawe wagombaga kuwusoza. So abacikacumu mwihangane kwa Rwigara baraduhemukiye ariko ntakundi byagenda Uwiteka niwe uzi ibigiye gukurikiraho mugire ibihe byiza.

Inzigo z’Abatutsi n’umunsi!

egretnewseditor@gmail.com 

Skip to toolbar