Umugambi wa Satani wo kuburizamo imanza zitabera ahereye mu mizi yitwaje gucyura impunzi z’abatutsi!!!

 

Reka mbagezeho amwe mu makuru aturuka mu manza zitabera, ariko akaba ari amakuru y’impamvu abega, abashambo, abasinga, bakomeje kwibasirwa n’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. 198219861990 umwana w’umusinga Kaguta Yoweri Museveni, n’Umwakagara Paul Kagame, babicishije mu nzego z’ubutasi bwa gisirikare bita DMI.

Batangiye umugambi muremure wo kuzahitana General Gisa Fred Rwigema, nibwo Kaguta Yoweri Museveni yafashe Rwigema amuha kuyobora igisirikare, naho Umwakagara yifuzaga ko ari we uzayobora uRwanda, amuha kuyobora inzego z’ubutasi. Umwakaggara na Yoweri batangiye gukorera mu banyamadini nibwo batangije za Churches muri Tanzania bifashije umuzungu w’umunyaCanada witwaga Lateen.

Bajya mu nkambi z’impunzi muri Tanzania batangira kubwiriza abantu ubutumwa bwiza, naho balimo bategura gahunda yo gutangiza intambara gutera uRwanda uyumunsi bayobora. Pastor Charles Kalinda yari umwega w’umweneGitori. Aragenda yegeranya impunzi mu zina rya Kristo umugambi we ugenda neza.

Barambuka bagera mu Rwanda bakoresha umugore wa Bishop Gatabazi uyobora idini rya PAG, icyo yari umu ADEPR, bamusaba kurisohokamo agashinga ishami ry’idini rya PAG mu Rwanda. Ntiyazuyaje icyo gihe yahise asohokamo maze ADEPR ibita abasohoke basohotse mu idini ryabo.

Muri Uganda Umwakagara yashatse Charles Rwandamura atangiza idini rishya mu zina rya Kristo, ariko ikunga yayihabwaga na DMI nkuko Bishop Charles Rwandamura yabinyibwiriye. Uyu nawe n’umwega. Bishop Gatabazi nawe n’umwega. The same time Cardinal Antoine Kambanda nawe yaralimo yiga amashuli yo kuba umupadiri mu Rwanda yitwa Umuganda uvuga urulimi rw’ikinyarwanda.

Inshingano yari yarahawe kwari ugutata ubutegetsi bwa Habyarimana anyuze muri channel yitwa iyobokamana. Abitwa intasi baba babonye inzira bazajya banyuramo bajya gutata ibihugu ndetse n’abanyarwanda batari abega, abasinga, abashambo, ndetse n’abashingwe. Ibi byabafashije kumenya umunyarwanda wese winjiye kurugamba ko atari umwega cyangwa adakomoka muriyo miryango navuze haruguru. Batangaga amapeti bashingiye kumuryango ukomokamo.

Niyompamvu byabafashije kwica abanyiginya, abahindiro, bahereye kuri Gen. Gisa Fred Rwigema, kuko inzu nyiginya ihuriwemo n’imiryango myinshi cyane, ariko hari ya yindi yari hafi cyane n’ibwami, iyo niyo yahuye nuruva gusenya. Babicira kurugamba byitwa ko baguye kurugamba.

Intambara irangiye bahitishijemo ba cadres ushaka kwinjira mu butegetsi bakamuha umwanya. Utararangije kwiga akoherezwa kwiga ngo arangize amashuli ya kaminuza. Ijambo ryitwa “MATUNDA YAKO MBERE” ryarebaga abega, abasinga, abashambo, n’abashingwe, Abo nibo boherejwe kurangiza amashuli makuru, abandi bashyirwa mu rwego rwa polisi ndetse bagenda bajyanwa mu mahugurwa ya vuba na vuba kugirango polisi izajye kuzamuka baramaze guhabwa amapeti ni myanya myiza mu nzego za polisi.

Icyo gihe cyari igipolisi cyitwaga polisi kominale cyangwa igipolisi cya karere (district). Hariho abari abavuga butumwa bahisemo kureka kuvuga ubutumwa babinjiza mu nzego z’iperereza za CID. Aha twavuga nka Pastor Deus yatunguye abantu ubwo abari bamuzi baje kumubona kwa Gacinya afunga abantu aho kubwiriza ubutumwa bwiza bari bamuziho nk’umukozi w’Imana. Pastor Augustin Rutagengwa, Pastor Charles Kalinda witaby’imana ahitanye na Pastor Gataha Straton wo muri Vivante Church, nawe n’umwega bapfuye umwanya wo kuyobora urusengero rwa Vivante ahitamo kumuha amarozi. Pastor Rwabikinga nawe n’umwe muri abo abega cyangwa iyo miryango ikorana n’abega, Pastor Antoine Rutayisire nawe n’uko n’umwe muriyo miryango y’abega ndetse umuryango yari ahagaraliye wa AEER nawo wakoraga nk’intasi mu Rwanda ukorera FPR, niyompamvu Pastor Antoine Rutayisire yifuzaga ko bamuha umwanya wo kuba minister aho guhabwa kuyobora komisiyo y’ubumwe n’ubwigunge.

Pastor Kalinda Charles amaze kwitaba Imana bahise bashumbusha mukuru we Kabandana ahabwa kuyobora idini rya PAG mugatsata ari nta mashuli nubusa yigirira, ariko mukuru we kalinda wasaga naho akuriye RPF mu mujyi wa Mwanza yari yaramuteguye babonye ko bari hafi gufata igihugu, abega bose babwiwe kwinjira mu mashuli abatari bari kurugamba yaba amashuli asanzwe cyangwa theology kugirango utazashyirwa muri Leta azafashirizwe mu idini akorera Imana ariko anakorera FPR nk’intasi yitwikilije agakingirizo k’idini.

Niyompamvu mu bice by’imanza zitabera tuzabagezaho mukwezi gutaha nyuma yo kumenya umwanzuro wa «NYAMPINGA SHIMA DIANE RWIGARA» twiringiye ko uzaba ari umwanzuro mwiza, kuko nibwira yuko we yumvira Imana kuko Imana yavuze ko ngo ar’intwari. Ntabwo yampemuza ngo mucireho iteka naba ntewe INKOTA murubavu inshuro ya kabili!!!

Ko ntakundi nabigenza nyine, umulimo ufite nyirawo kandi afite amategeko ngenderaho. Naho kubwanjye sinabitinyuka! Aya makuru mu buryo buvunaguye muzayasanga mu gice cy’imanza z’urupfu rwa kabili cyane cyane (294) cy’Ubuhanuzi mu manza zitabera. Uhereye mu gihugu cy’Ubupersi ukageza muri gakondo yabakiranutsi, urufatiro rw’abanyamadini rushingiye ikinyoma cya politike kuko mbere yuko bashinga ikinyoma cya politike, babanje kunyura mu nzira z’umuzungu babanza gushinga ikinyoma cy’idini kugirango batuyobore buhumyi!!!

Niyompamvu ubona kumvira Imana cyangwa kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo byabananiye cyangwa byakunaniye. Kuko mwabatse kurufatiro ubu rutagikenewe rw’ikinyoma. Iyo baza kuba bubatse kurufatiro rwa data, baba bumva imvugo yanjye. Ariko kuko bubatse kurufatiro rwa sekibi, ntibabasha kumva imvugo yanjye. Ndetse baranyanga cyane, kuko mvuga ibyabo nkabishyira ku karubanda uko byakabaye! Jyewe simbanga kuko nkora umulimo wa data nk’uko bikwiliye. Nahawe ububasha n’ubutware bwo kubaciraho iteka, nyamara sijye ubikora ahubwo ni data ubikorera murijye! Aba muri jye, nanjye nkaba muri we! Ubwo se nabasha nte kwitandukanya nawe kandi turi umwe!? Nisanze ari ko naremwe nta cyo nabasha kubikoraho rwose munyihanganire.

egretnewseditor@gmail.com 

Skip to toolbar