Canada Irashinja Umupolisi Ndatuje Kwibira Amabanga Leta y’u Rwanda

 

Muri Canada, ku wa gatandatu w’icyumweru gishize urwego rw’ubugenzacyaha rw’igihugu rwareze umupolisi witwa Eli Ndatuje kwibira amabanga leta y’u Rwanda.Eli Ndatuje afite imyaka 36 y’amavuko, yavukiye muri Uganda ku babyeyi b’Abanyarwanda yageze muri Canada afite imyaka 14, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza.

Itangazo rya polisi rivuga ko kw’itariki ya 23 y’ukwa kane 2022 yinjiye muri za mudasobwa yiba amabanga ya polisi mu ntara ya Alberta, iri mu burengterazuba bw’igihugu, ayaha igihugu cy’amahanga, nk’uko ibitangazamakuru n’ibigo ntaramakuru binyuranye, birimo na Reuters, bibisobanura.

Ikigo cy’itangazamakuru cyo muri Canada CBC cyo cyemeza ko icyo gihugu cy’amahanga ari u Rwanda.

Ndatuje yibye ayo mabanga mu bubiko bwa polisi y’igihugu bwitwa CPIC burimo amakuru yerekeranye n’ibyaha n’abanyabyaha, n’imikorere ya polisi ya Canada, n’imikoranire yayo n’izindi z’amahanga.

Mu gihe anketi zigikomeza, Ndatuje yabaye arekuwe by’agatenganyo, ategekwa gutanga pasiporo ye, no kutarenga imbibe za Alberta. Azitaba urukiko kw’itariki ya 11 y’ukwa gatatu gutaha mu mujyi wa Calgary, umurwa mukuru w’intara ya Alberta.

Aya makuru ye akurikiye ay’umupolisi wo mu nzego z’ubutasi zo hejuru za polisi uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 14 kubera kunyereza amabanga ya polisi.

Skip to toolbar