Ijambo ry’Umwami Kigeli Ndoli yifurije abanyarwanda umwaka mushya

 

Banyarwanda,banyarwandakazi,
Umwami Kigeli Ndoli yongeye kubasuhuza anabifuriza umwaka mwiza mushya wa 2024.Kuva Umwami YUHI VI BUSHAYIJA EMMANUEL RUZINDANA yimye ingoma agasimbura Umwami Kigeli V Ndahindurwa,watanze taliki ya 16 ukwakira 2016, yirinze guhumuliza abanyarwanda ahinduka Umwami wikiragi.Ahitamo kuba Umwami w’Abahindiro,aho kuba Umwami wabanyarwanda.


Yafashe umutungo wa Kigeli foundation arawusesegura afatanyije n’abega bahitanye Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.Kugeza naho umuzungu w’umunyaMerica wari yarihaye inshingano zo gufasha ubwami bw’uRwanda kuzageza busubiye ku ngoma,amunanirije kubera akagambane yaralimo afatanyije na Jean Marie Gakwaya utuye muri Canada wacuze umugambi wo guhitana Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.
Ubwami bw’uRwanda bwashimuswe n’abega bakoresheje Umwami w’uRwanda YUHI VI Bushayija Emmanuel wamusimbuye ku ngoma. Taliki ya 9 mutarama 2024 azaba yujuje imyaka (7) yimye ingoma atari yageza ijambo ku banyarwanda ngo abahumulize, cyane cyane abahuye nibyago bya genocide.Yewe n’umunsi w’icyunamo ntajya ageza ijambo kubanyarwanda ngo abihanganishe.
Twimitse Umwami wikiragi.Niyompamvu Umwami Imana Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yigaruriye ubwami bw’uRwanda akimika Umwami we Kigeli Ndoli kugirango agarure ibyiringiro nikizere mu banyarwanda bambuwe n’ingoma y’abega bakomeje kwanga kwunamura icumu mu banyarwanda.
Twongeye kwihanganisha abacitse kw’icumu rya genocide yakorewe ubwoko bw’abatusti mu w’1994.Twongeye kwihanganisha abanyarwanda basenyewe amazu yabo bakamburwa amatongo yabo bagasigwa iheruheru.
NB: dore Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko yavuze, ni uko yavuze uyumunsi:
Abega mubona uyumunsi ntabwo muzongera kubabona ukundi uko niko yavuze!Yavuze kandi ngo,abega mubona uyumunsi agiye kubazamura umusozi witiriwe ubwoko bw’abatutsi kugirango abigishe uko bubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Yavuze kandi ngo,abazamwiringira isoni bakojejwe azazisimbuza icyubahiro no kuzabahoza amarira azabakubira ibyishimo inshuro (7×7) kugirango muzamenye yuko ari we Imana yanyu kandi akaba Imana yabasogukuruza uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yavuze.
Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yavuze ko Umwami YUHI VI BUSHAYIJA EMMANUEL RUZINDANA yitambitse mu nzira nyabagendwa yabujije abanyarwanda kuva cyangwa kujya mu bikorwa byo kubohoza gakondo yabo.Niyompamvu akuwe mu nzira nyabagendwa kugirango abanyarwanda bisanzure babone uko batahuka basubira murwababyaye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yavuze uyumunsi.
Birababaje cyane kubona ibwami kwa YUHI VI kuri uyu wa gatandatu barakoranye inama na Jean Marie Gakwaya bagahitamo Gakwaya Jean Marie nundi mugabo bakasaba ko bazashakisha uko babonana n’Umwami Kigeli Ndoli ngo tugirane imishyikirano,kandi bazi neza yuko Gakwaya Jean Marie na Ntaganira Christian ari bo bacuze umugambi wo guhitana Umwami Kigeli V.Ndahindurwa hamwe na Mukashema Esperance.It’s very sad! Jyewe n’iki twumvikana!? Nta deni mbafitiye nabo nta cyo banyishyuza! Please keep off my life!
Umwami w’uRwanda Kigeli Ndoli.
You can fools people one time, but you cannot fools all the people, all the time.

Skip to toolbar