Kayumba Nyamwasa na RNC mu mugambi wo gutahana ingabo zizavangwa muri RDF

 

Amakuru aturuka mu ishyaka rya RNC ritavuga rumwe na Leta y’Umwakagara,aratangaza ko,Kayumba Nyamwasa ari mu mishyikirano ya rwihishwa n’Umwakagara bahoze bakorana mu butegetsi bwa RPF.

Amakuru akomeza avuga ko,Umwakagara alimo amusaba ko yagaruka mu gihugu,ariko akagaruka mu buryo budasakuje bishatse kuvuga ko adakwiye kubyasasa ko FPR yamasabye kugaruka kugirango andi mashyaka adafatiraho nayo agasaba gutaha mu buryo bunyuze mu mategeko,no kugirango abashe kwemerwa gukorera imbere mu gihugu.

Umwe mu baduhaye amakuru waruri mu nama ya Kayumba Nyamwasa na basangirangendo be, utarashimye ko umwirondoro we washyirwa ahabona ku mpamvu z’umutekano we,avuga ko.RNC yahuye nikibazo cy’umutekano kuba bapfa gutaha gutyo nk’abamanitse amaboko hejuru,muriyo nama banzuye bibaza niba Ingabire Victoire Umuhoza wafunzwe imyaka (8) agafungurwa ku mbabazi z’Umwakagara magingo aya akaba atari yemererwa gukorera mu gihugu mu buryo bwmewe n’amategeko,kandi atari umunyamahanga.Mbese Kayumba Nyamwasa wakatiwe imyaka (24) we niki cyakwemeza ko azagira amahoro niba atari wa mubare wa (cousins) alimo gukora kuko abona ko amaze gusaza kandi abahungu be ashaka kuzasigira ubutegetsi bakaba ari burambe mu bya gisirikare bafite.

Mu bo Umwakagara atinya bashobora kuzabogoza ingoma ye,halimo na Kayumba Nyamwasa ufite bamwe mu ngabo bahunze bari hanze y’igihugu.

Mu nama banzuye ko bakwiye gutaha bafite ingabo zabo ko batagomba kwizera ingabo z’Umwakagara.kabone naho UN yaba ibifitemo uruhare runganiki,kuko bitabuza Umwakagara kubahiduka akabafata akabashyira mu nzu y’imbohe cyangwa akanabaca ibihanga kuko azaba abonye igisubizo cy’ikibazo amaranye igihe kirekire yarabuze igisubizo.

Igihe cyose amashyaka yose atavuga rumwe na RPF,adashobora kwemererwa gutaha ngo akorere mu gihugu imbere ahangane na RPF,hazaba halimo akabazo kubazaba abapfapfa bazemera kujya gukorana na RPF,kandi baravugaga ko bayihunze ko itegekesha igitugu.

NB: Sinzi niba Kayumba Nyamwasa azashobora kubwira abanyarwanda ko icyo yari yarahunze cyarangiye!?Ariko anashatse yataha kuko ntaho atandukaniye n’uwo arwanya,ikindi ni uko niba nyirarume Kaguta Yoweri Museveni atamugurishije,byaba ari uko abasinga (NRM Museveni) bamaze kubona ko yaba bo cyangwa abega ubutegetsi bwabo bumaze gusaza,kuba baritandukanije nibigaragara yuko imbaraga zabo zasenyutse.Bityo bakaba bamaze kubona ko nta ejo hazaza heza bafite,bikaba ngombwa yuko bongera kwisuganya bagashyira hirya ibibatandukanya kugirango bakomeze ubwami bwabo budasenyuka.

Kuba RPF,ishobora guhitamo Kayumba Nyamwasa wenyine ko akora politike mu gihugu imbere,mu gihe Dr.Kayumba Christopher we bamugize imfungwa itemewe gukora politike,andi mashyaka aheze hanze imyaka ni myaniko,nikimenyetso simusiga yuko amatora y’umwaka utaha asigaje amezi (9) ko hari byinshi ahishe abantu bakwiye kuyitondera.

egretnewseditor@gmail.com

Skip to toolbar