Wabona abantu badatunguwe! Uwiteka ntabwo ajya atungurwa!

 

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti Umwami Kigeli Ndoli, abanyarwanda baratunguwe!

Mbona abanyepolitike nyarwanda cyane abo mu bwoko bw’abahutu batungurwa ni bibaye basa naho bari mu nzozi za kumanywa kandi bataryamye!

Bategereza ko Twagiramungu agira icyo yavuga, biramuyobera nawe ategereza kumva amakuru kuri BBC cyangwa se VOA ariko araheba!

Ariko se bigenze bite, niki kibaye ko mbona batarwiyambitse!? Ese burya nta mukuru ubabamo!? Ko mbona se nabo kuruhimbi nabo bisa naho byabayobeye!? Kandi aribo bafashe ikirindi cy’Inkota!

Ndabona rubanda rujaharaye, babuze aho bahera naho barangiliza. Ko bajyaga bavuga ko ari Abayobozi bigenze gute ngo baburemo nkuru!?

Ahaaa dore ndabona rukara rwigisage rusukuma rwegera intebe yabukunzi. Bibaye ukwezi n’izuba bitari byaka ngo bitange urumuli uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Skip to toolbar