Abega mu nyihanganire ho gato!

Ariko mwebwe, iyo muhaye muntu cash, ntimumwihanganira ngo abanze aziryohemo!? Muriyi minsi ndahuze ho hato.

Kwandika za emails mube mubihagaritse mbanze niyondore ubutayu mwanshyizemo! Ibyo gusenga murabiziko bitakibaho. Iyo turufu irashaje ntabwo igikora mu bikorwa byo kugigira Umwami Kigeli Ndoli bitwaje gusengerwa.

Ama euro €8100 muzagereranye igihe azashirira hanyuma mutangire kwandika emails, bitaba ibyo, mwohereze ayandi aho ho muzambona.

Niba nta gahunda mufite, mureke mbanze niyondore hanyuma muzaba munyandikira. Ndangije mbasaba guhagarika gukoresha injiji zitazi kuneka. Mugerageza mukoreshe abantu turi kurwego rumwe!

Niba nta bo mufite mundeke nidegembye. Emails zibikabyo zitera amakenga! Sinjya nzisoma mpita nzihanagura.

NB: Muzanyishyure mbigishe uko bagigira Umwami cyangwa Umuhanuzi. Bitari ibyo, MTANGUJA SANA!!!!

Ka divayi kumeza nshyize akaguru ku kandi. Ndirimba amahamba, nibuka umurwa w’Isalem hamwe n’inzabibu zo mucyanda na mata y’inshyushyu ya mu gitondo.

Nibuka n’umuvinyo n’ibyivugo byo mu gitaramo murukerereza inyambo ni nyamibwa zivumera….

Skip to toolbar