Nta mishyakirano abacika cumu bakiri ku icumu!!!

Gahunda zose mulimo gutegura, ntabwo zishobora gutungana Abacika cumu bafunze!

Nta mishyakirano ishoboka Kizito Mihigo na bagenzibe batari bahabwa ubutabera. Nta mishyakirano ishoboka urubuga rwa politike rufunze (Political space).

Nta mishyakirano ishoboka mu gihiga Umwami Kigeli Ndoli.

Nta gushyikirana gushoboka mutari mwasubiza imitungo ya bandi mwasahuye uhereye kuyo kwa Rwigara Assinapol.

Byanze bikunze, muzabihomberamo kuko n’imwe mukungahaye kurusha abandi. Igihe kizagera aho muzifuza gukora ibi mvuze, nyamara ntibizashoboka. Early better! You know what I mean. Otherwise……

Uko murushaho gutinda, niko muzarushaho gutindahara. Nta kibazo dufite cya 2024, ikibazo tugifite ku iherezo!!! Kandi aho niho ruzingiye! Muzagerageza uko mu shobora kose, ariko ntabwo muzatunganirwa.

Uko muzakoresha imbaraga nyinshi cyane, niko ibyago byanyu, na makuba byanyu bizarushaho kwiyongera!!!

Mu gihe izaba yitegura kubafasha, aho niho izahura na kaga katarabaho. Icyo gihe Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo azavuga isi yose yitabare. Isi izabahinduka, abari inshuti bazahinduka abanzi!

Muzajjyahe? Isi izababana nto, muzifuza ibitereko byasheshe. Iherezo riruta itangiriro.

Skip to toolbar