Ese Kaguta Yoweri Museveni yaba yaragambaniye Kayumba Nyamwasa!?

Nyuma y’imyaka (5) umwana w’Umusinga Kaguta Yoweri Museveni adacana uwaka n’Umwakagara, baje guhuzwa na president wa Angola Rolenzo mu mishyakirano yabereye muri Angola

Kuva icyo gihe, ibya RNC na Kayumba Nyamwasa byatangiye kugenda biguru ntege. Ariko byaje kuzamba cyane aho Kayumba Nyamwasa yumvikanye n’umukuru w’inzego z’iperereza ryo mu gihugu imbere cya Uganda ryitwa CMI ryaborwaga na Gen. Kandiho.

Bagashimuta umunyapolitike Ben Rutabana wari komiseri wa RNC, akaba n’Umuhanuzi ukundwa cyane mundirimbo zo muri gakondo yabakiranutsi.

Byabaye kurukuru Leta ihakana ko udafunze Ben Rutabana nyuma yuko ba komiseri bagenzibe balimo Engineer Graiva Condo, Munkusi Charlotte wari warahawe ubwenegihugu bwa Uganda na passport yo kugenderaho bamaze kwemeza bidasubirwaho ko Ben Rutabana afungiye muri Uganda, mu gihe Kayumba Nyamwasa yemezaga Ben Rutabana yaguye muri DRCONGO.

Umuryango wa Ben Rutabana n’abavandimwe bakoresheje imbaraga zidasanzwe bamenya ko Ben Rutabana afungiye muri Uganda.

Imiryango itandukanye irengera uburenganzira bwa kiremwa muntu yashyizeho ku gututu Leta ya Kaguta Yoweri Museveni kugeza Ben Rutabana afunguwe mu ibanga ryo kurwego rwo hejuru.

Byatumye umubano wa Kaguta Yoweri Museveni na Kayumba Nyamwasa uzamo igitotsi. Nyuma yaho umwaka ushize umunyamakuru akaba n’umunyamuryango wa RNC ROBERT MUKOMBOZI yasuye igihugu akihakandagiza ikirenge Leta yamwirukanye shishi itabona.

Kuba Ikinyamakuru Rushyashya.net itacyandika Leta ya Kaguta Yoweri Museveni n’ikimenyetso simusiga cyerekana ko Kayumba Nyamwasa na nyirarume umubano wabo wajemo amazi.

Ese bibaye ari byo, Kayumba Nyamwasa yazibandwa aziganishahe!? Ese byaba bifitanye isano no gucirwaho, hamwe byavuzeko RNC izasenyuka ikazifatanya nilindi shyaka rya politike rigiye kuvuka!??

Ese birashoboka yuko rnc yonyine idafatanije na bandi banyarwanda batayilimo hamwe n’itangaza makuru ryigenga ko yafata igihugu yonyine!??

Ikigaragara ni uko RNC yaremerewe nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Kuko iyo yavuze ntawuyivuguruza, iyo yakinze ntawukingura.

Let us wait it’s matter of time and we will see. Time describes what’s going on. And we’ll know the truth after coming out.

Skip to toolbar