Intara 29 zugarijwe n’amapfa, hiyongereyeho izindi 9 muri Kenya

Mu gihugu cya Kenya amapfa akomeje kwiyongera uko bwije uko bucyeye. Mu ntara (47) hasigaye intara (9) zonyine zitarageramo inzara.

Umuryango wa red cross international ushinzwe gufasha abazahajwe n’inzara bakomeje gusaba Leta ya William Ruto kwitegura kwegeranya inkunga ihagije mu gihe intara zindi (9) zamaze kwiyongera kuri (29) zari zisanzwe

Nyuma y’imyaka (40) igihugu cya Kenya gihuye n’amapfa adasanzwe uhereye 1983-1984 aho hari amashillingi ariko nta byo kurya bihari.

Na nubu niko bimeze, ariko umwihariko udasanzwe ni uko nayo mashillngi noneho ntayahari. Imvura yabaye ingume.

Inyamaswa zarapfuye zarashize, amatungo million 1.4 zarapfuye.

Skip to toolbar