Agatinze kazaza n’amenyo yaruguru, kandi ibyo mutinya, nibyo bizababaho

May 5,2024 inkuru dukesha ibiro ntaramakuru byo mu ijuru (Heaven News Media Agency) uyu munsi ku cyumweru taliki ya 5 gicurasi,2024 abega bari biteguye guhitana Umwami Kigeli Ndoli, ariko ikibabaje nta n’ubwo bari bazi aho bashobora kumubona usibye gusa kujya gutegera aho ajya akorera imilimo ye yo guca imanza zitabera.

Ubuhanuzi bwavuze ko, ngo abega babajwe cyane ni uko kwa Rwigara bahawe andi mahirwe yo kuba bakurirwaho gucirwaho iteka. S’ubwa mbere bagambirira guhitana Umwami Kigeli, ariko kuva aho kwa Rwigara baciriweho iteka, byarabashimishije cyane, bituma gahunda yo guca igihanga Umwami Kigeli Ndoli basa na bayivuyeho batangira gahunda yo gushakisha uko bazavugana nawe nk’uko tubikesha Ubuhanuzi bwagiye babishyira ahagaragara.

Balimo bibaza niba gahunda yo gukuraho za files numbers niba yaba ilimo na gahunda yo kongera gusubira mu isezerano rya Nyampinga hamwe n’Umwami Kigeli Ndoli kuko yari yararangiye. Ndetse hagatangazwa ko umukobwa wumva yifuza kuba NYAMPINGA yazasimbura Diane Rwigara ashobora kwindikira Umwami Kigeli Ndoli.

Ubuhanuzi bukomeza buvuga ko, no kuba gahunda yabo balimo bategura yo gushakisha uko bazatanga igihugu maze Ubuhanuzi bukabitera imbone bigashyirwa ahagaragara, ngo nabyo byarababangamiye cyane, kuko bifuzaga kubikora mu ibanga. Ndetse bavuga ko ngo byabatesheje agaciro cyane ko, hariho n’amatora y’ikinamico balimo bategura azaba mukwezi kwa nyakanga 14, 2024 bigatuma abanyamuryango babo barushaho gutakariza ikizere ingoma y’abega kandi bagahita babona amarembera y’ingoma yabo. Ikintu batifuza ko cyashyirwa ahabona kugirango babe mu mwijima, maze kuzavaho kwabo kuzatungurane.

Za magigiri zabo zateze guhera mu gitondo zigeze saa cyenda ziratumuka zitaha zitabonye umuhigo zahigaga. Ubuhanuzi buvuga ko ngo ubutegetsi bwose bwazajyaho kwa Rwigara babifitemo akaboko, abega bavuga ko ngo batazabura guhura n’ingaruka zibyo bakoze!

Icyintu gisekeje kandi gitangaje cyane, kigaragaza ko ingoma y’abega igeze mu marembera, Umwakagara yategetse RDF gukora (draft of memorandum of understanding MOU). Hagati y’ingoma y’abega n’Umwami Kigeli Ndoli. Ukibaza ukuntu uruhande rumwe rwategura (memorandum of understanding MOU). Bikakuyobera!!!

Kuba ibyo balimo kubitekereza no kubitegura, bigaragaza ubushake, ariko nabwo byaturutse ku bwoba kuko Ubuhanuzi bwavuze ko badashaka kwinjizwa mu butayu ahubwo bahitamo kwishyura miliyari 89BN zavuzwe n’Ubuhanuzi kugirango batajyanwa mu butayu bugufiya.

Icyo batazi ntabwo bazi iherezo ryabyo, yego bazajyanwa mu butayu bugufiya, ariko mbere yuko babujyanwamo hagati yo gukurwa ku ngoma, no koherezwa mu butayu bugufiya hariho ibigomba kuzakoreka kugirango ibyahanuwe byose bigerweho. Ese bazi Umwami Kigeli Ndoli hamwe na bajyanama be, batekereza iki? Ese bazi kuvaho kwabo kuzagenda gute? Ku buryo bategura inyandiko y’amasezerano y’umwumvikano urundi ruhande rudahari!? Ese gutanga izo miliyari 89 aho ntibibwira ko ari ineza bazaba bagiriye Umwami Kigeli Ndoli ku buryo bazazizana hamwe namategeko?

None se ufite ikibazo ninde? N’Umwami Kigeli Ndoli, cyangwa n’abega? None se hagati y’Umwami Kigeli Ndoli n’abega ninde ufite ijambo rya nyuma rishobora kwemeza ibisabwe cyangwa ibidakenewe? Gutanga izo miliyari nibo bigirira neza ntabwo ari Umwami Kigeli Ndoli bagirira neza kuko nibo bigura kugirango batazahabwa igihano cyo kujyanwa mu butayu. Mu yandi magambo nikiguzi. Kutishyura izo miliyari ntabwo bizabuza Umwami Kigeli Ndoli kwima ingoma, no kuzishyura ntibivuze ko abega batazakurwaho ibintu bikwiye gusobanuka neza.

Gushaka kwica Umwami Kigeli Ndoli kubera kutumvikana kwabo no kwa Rwigara, n’ubugoryi bukomeye cyane! Kuko kwa Rwigara bafitanye umubano wabo n’Imana yo mu ijuru. Nta wundi muntu ushobora kwinjira hagati y’umubano wabo n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kuko bafitanye urubanza nawe.

Kuba yarabahaye amahirwe ya nyuma byaturutse mu marira balimo barira bavuga ko ngo bahannwe inshuro ebyeri. Ko batakaje umukobwa wabo Anne Uwamahoro Rwigara, hanyuma bakanacirwaho iteka. Uwiteka yateje ubwega yumvisha umucamanza Ainesha ko asabwa kumvikana no kwa Rwigara akabaca icyiru bagitanga akabakuriraho gucirwaho iteka. Bivuze yuko ijambo ryo gufata icyemezo n’umucamanza wenyine uzafata icyemezo cyiza cyangwa kibi kandi na bwo bizaterwa no kwa Rwigara.

NB: aha haravugwa umuryango wa Rwigara ntabwo bisobanuye ko n’abavandimwe babo bagomba gukurirwaho gucirwaho iteka (files numbers) kuko ari ntaho Imana yabavuzeho, ibyo byaterwa n’umucamanza wenyine ndagirango bisobanuke neza kugirango madam Rwigara atazibwira ko barumuna be cyangwa musaza we cyangwa se inshuti ze, nabo babarirwa mu bagomba gukurirwaho gucirwaho iteka.

Abavugwa naba bakurikira:

  • Rwigara Assinapol
  • Uwamahoro Anne Rwigara
  • Mukangemanyi Adeline Rwigara
  • Shima Diane Rwigara
  • N’abahungu be 2
  • N’imitungo yabo

Abandi n’ibintu byarebwaho ko bishoboka cyangwa bidashoboka. Hakaba hafatwa icyemezo nyacyo mu gihe hubahirijwe amategeko y’ibisabwa hagendewe kumpamvu nyirizina zatewe gucirwaho iteka. Ntekereza ko abega bashobora kuba balimo kwibeshya cyane kubijyanye no kwica Umwami Kigeli Ndoli kuko bidashoboka. Ariko kandi kwa Rwigara bigenzure neza niba hagati muri bo niba ari nta magigiri ubalimo utwarira amakuru abega bakamenya gahunda zabo.

egretnewseditor@gmail.com 

Skip to toolbar