Iyi myuzure yaba ifitanye isano no gucirwaho iteka kw’isi?

 

Ikibazo cy’imvura nyinshi cyane nikimwe mu byateje imyuzure (floods) hirya no hino kw’isi, ku buryo buteye inkeke. Muri Kenya abamaze guhitanwa niyomyuzure batangajwe na citizen tv, bagera kuru (228) naho muri Tanzania mu cyumweru gishize abari bamaze guhitanwa nimyuzure y’imvura bageraga kw’i(166).

Muri Brazil abahitanywe nimyuzure baragera kuri (32) abamaze gukurwa mu mazi, naho ababuriwe irengera bagera kuri (60), mu gihugu cya China ntamakuru bari batanga yababa bahitanywe nimyuzure ndetse na DUBAI. Ariko bagaragaza uko imyuzure yashenye ibikorwa remezo (constructions).

Raila Odinga ku wa kane (Thursday) mu mbwirwa ruhame avuye DUBAI aho yagiye gufasha abaturage mu murwa mukuru wa Nairobi ahitwa (Embakas east) basizwe iheru heru nimvura yimyuzure, yavuze Samuei William RUTO yanze gutangariza isi yose ko (flooding is a nation disaster in Kenya) kugirango amahanga abashe gutanga imfashanyo. Umugabo yatereye agati mu ryinyo na nubu yanze kugira icyo avuga. Yari yatangajwe ko abanyeshuli basubira kwishuri opposition irasakuza bibaza ukuntu Leta yasubiza abana kwishuri mu gihe ni mihanda yafunzwe nimvura imyuzure. Arongera yisubiraho avuga ko amashuri yongeye guhagarikwa until further notice.

Imyuzure yamaze kuzura za DAM cyangwa ingomero zitanga amashanyarazi zose ari (5) bivuze ko umwanya uwari wo wose Kenya yaba blackout kuba mukizima. Birakekwa ko RUTO kuba acecetse ari nta cyo yavuga ngo abanyaKenya tubashe gufashwa mu gihe nk’iki cya kaga gakomeye, ko byaba ar’uko ngo SERVER yaba yarafunguwe bagasanga ataratsinze amatora y’umukuru w’igihugu.

Ababivuga babishingira kuba uwari umukuru wa kanama ka IEBC Chibukati Wafula ubu ngo ararebye cyane nk’uko ibinyamakuru byatangaje amakuru muri iki cyumweru turangije ngo byaba byaratewe n’uko abona ko agiye gufungwa ubuzima bwe bwose kuba yarashyize igihugu mukaga agatangaza umukuru w’igihugu Samuei William Ruto utaratsinze amatora y’umukuru w’igihugu binyuranye nitegekoshinga.

Former president Uhuru Kenyatta yatanze million ebyeri kenya money ayaha red cross umuryango utabara imbabare ngo batabare abaturage, na Raila Odinga mu izina rya Azimio La Umoja One Kenya Coalition yatanze million imwe, ndetse muri iki cyumweru turangije yanahaye ibyo kurya abaturage ba Nairobi-Embakasi.

Ariko Ruto nta ni giceri yari yatanga Magingo aya kandi ari we uyoboye Leta ya KK regime.
abantu bakaba bakomeje kwibaza impamvu adashobora gukora mu isanduku ya Leta ngo afashe abaturage kandi ari twe dutanga imisoro?

Niba se adafite ayo gufashisha abaturage kuki adashobora gutangariza amahanga ko Kenya iri mukaga kugirango inshuti za Kenya zibe zitanga inkunga itabara abari mukaga? Ibyo bilimo kuba hari amakuru alimo guhwihwiswa ko, muri uku kwezi ashobora gukurwa ku butegetsi kugirango Uhuru Kenyatta ayobora iminsi (60) nk’uko biteganywa nitegekoshinga kugirango mukwezi kwa munani (august,2024) dusubire mu matora y’umukuru w’igihugu nyuma y’amezi (21) Ruto ayoboye igihugu mu buryo buteye inkeke.

egretnewseditor@gmail.com

Skip to toolbar