Intambara ikomeye muri paradise!?

Ubutegetsi bwa William Ruto butari bwamara amezi (4) burimo intambara ikomeye ishingiye ku kunanirwa gutegeka.

Intambara iri hagati ya deputy president Rigathi Gachagua wo mu bwoko bw’abakikuyu na Chief Minister Musalia Mudavadi wo mu bwoko bw’abaluhya.

Itegeko shinga riha ububasha deputy president kugenzura abaministiri. Ntaho itegeko shinga ryemera umwanya wa Chief Minister cyangwa minisitiri w’intebe.

Ariko amakuru ahwihwiswa bivugwa ko yaba Musalia Mudavadi na Rigathi Gashagua bose babyawe na Arap Moi.

Kubera intambara ikaze iri hagati mu butegetsi bwa William Ruto, byabaye ngombwa ko ajyana abaministiri bose mu mwiherero.

Indi ntambara iravugwa hagati ya governor wa Nairobi Jackson Sakaja na deputy president Rigathi Gachagua. Ibi byose bigaragaza kunanirwa gutegeka kwa William Ruto.

Sakaja yirukanye abakozi bakoraga muri city council ya Nairobi, ashyiramo abakozi bashya bo mu bwoko bw’Abakalenjini akomokamo n’abo mu bwoko bw’abaluhya kuko afashe impu zombi.

Ku cyumweru cyashize abakuru b’ubwoko bw’abakikuyu bahamagaje uwari umukuru w’igihugu Uhuru Kenyatta bamwunga na deputy president Rigathi Gachagua batacanaga uwaka.

Ku wa mbere William Ruto yavuzeko Sakaja atanga report kwa president gusa. Ko nta handi akwiye gutanga report. Byaturutse kubakozi bo mu bwoko bw’abakikuyu birukanywe maze Rigathi Gashagua ashaka kubavuganira.

Mountain kenya igizwe n’abo mu bwoko bw’abakikuyu bashyigikiye cyane byimazeyo William Ruto. Amaze kugera ku butegetsi abahinduka batari bamara amezi (4) ku butegetsi.

Ubutegetsi bwa Ruto bw’iganjemo amoko abili gusa. Kalenjini n’Abaluhya baramu be kuko umugore we ari uwo mu bwoko bw’abaluhya.

Ni bikomeza gutya, kikuyu bashobora kwifatanya n’abo mu ihuriro ry’Azimio riyobowe na Raila Odinga, bakaba ba kweguza William Ruto kumwanya w’umukuru w’igihugu.

Skip to toolbar