Reka ngucire amarenga ahari wenda byagufasha!

Fata akanya maze wicare ahantu hatuje maze usubize ubwenge ku gihe utekereze mu bihe byashize nta bwo ari cyera cyane, wibuke za ntambara twarwanaga uko twazitsinze!

S’uko twari dufite imbaraga, OYA! Ahubwo n’uko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yarali kumwe natwe.

Umuhengeri umaze gutuza, twumva dusubijwemo imbaraga. Ariko nyuma y’iminsi micyeya, twabaye nk’abatangira ku bifata nk’ibisanzwe. Nyamara n’uko utabizi burya turi mu nyanja abari hakurya yacu baraturebaga bakifata impungege.

Bakoze amasengesho ibifu birakoboka! Mu gihe twari dutangiye kwiheba twibwira ko twamaze gucirwaho iteka, Uwiteka aratugoboka! Isi yose yashimye Imana cyane amaradio, za TV’s, ibinyamakuru byandika amakuru abantu bariruhutsa.

Bamwe bati n’Imana yabageragezaga ngo irebe kwizera kwacu. Abandi bati awaaa! Reka bumve!!! Ariko muri byose nubwo ariyo yari yemeye ko tugeragezwa ya tubaye hafi cyane.

Ariko burya n’uko tutitaye ku buhanuzi, byari byahanuwe. Numvise ejobundi igihe twaganiraga nkubaza impamvu watiinze, ungerekaho amakosa ngo nijye watumye utinda!!?

Wibuke ko nta cyo nagushubije, narakwihoreye ndaceceka. Ariko uyumunsi reka nkwibutse ko kuba wibera muri rwinshi bigatuma wibagirwa cyangwa utitaho cyane ibyasezeranijwe, ntibivuzeko arijye nyirabayazana reka daaa!!! Ndarengana!!!

Ariko se ko mbona inzira ari ndende uzaba muri rwinshi ugeze ryali!?

Wagiye ufata akanya ugasubira mu mateka y’ibyahanuwe ukibuka ko, kwigenga kwa cyane nti byabujije imbogo kwarikwaho n’amavubi.

Erega burya mama ntawicisha urume uwo azaheka!!! Umuntu anyuzamo akamwenyura, har’igihe wibwirako gukora cyane bikiza byinshi, ariko bishobora no kwangiza byinshi utarebye neza.

Abakurambere bati umugabo umwe agerwa kuri nyina gusa. Erega burya iriba rusange ntabwo uryuhiraho wenyine!!?

Ndabona umwaka urangiye kandi twari twumvikanye ko XMAS izaba turi murugo, none ndabona usa nuwaryumyeho.

Nshuti yanjye ntuzavuge ngo sinaguhwituye,ngerageje kuvuga muri macye ntavaho mvugira abazimu mu ndaro, iby’iki gihe biragoye ntibigikinishwa.

Nohereje ka email ntiwansubiza, nongera bwa kabili nabwo ntiwansubiza, sinzi niba uri amahoro kubimenya byamfasha cyane nkabona icyo mbwira abavandimwe.Niba bitakubangamiye watugezaho amakuru yawe.

Tukwifurije noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2023 uzakubere uwa mata n’ubuki.

Skip to toolbar