Ingaruka z’ubuyobozi bw’igitugu!!!
Hari ingero nyinshi twafatiraho ku bashaka kumenya ingaruka z’ubuyobozi bw’igitugu.
Abayobozi benshi babayeho kw’isi bayoboye abaturage bakoresheje ingufu nyinshi ndetse n’igitugu gikakabije.
Reka duhere kuri Adolf Hitler n’umwe mu bayobozi bateje akaga kw’isi cyane mu ntambara ya ll y’isi yose nk’uko amateka abivuga.
Twihuse tujye kuri Sadam Hussein wa Iraq ibyamubayeho n’abahungu be (2) murabizi, niba utabizi ubaze amateka.
Tujye kuri col. Gaddafi wayoboye imyaka (40) wishwe 2011, tujye kuri Robert Mugabe wayoboye imyaka (37); tujye kuri Dosantus wayoboye imyaka (38);tujye kuri Mobutu Sseseko Wazabanga ya yoboye icyitwaga Zaire imyaka (33); murabona uko igihugu kimeze magingo aya.
Tujye kuri Habyarimana wayoboye imyaka (21); Ngirango ayo ni amateka yacu ntawuyaturusha uko ibintu bimeze murabibona.
Abanyagitugu bose ibyabo birangira nabi. Ariko basiga bashenye igihugu banahemukiye na baturage muri rusange. Imitungo basahura iribwa na batarayiruhiye
Aha rero wa kwibaza inyungu yo gutwaza igitugu icyo imaze bikakuyobera. Ubutegetsi burasaza ndetse na bantu bakageraho bakakurambwirwa. Amaherezo wisanga warihemukiye ndetse warahemukiye n’igihugu cyawe.
Ubwo se ibyo bimaziki? Akenshi ibyo abicanyi b’abanyaGitugu bibwira, ntabwo bigenda nk’uko babyifuza kuko mu ijuru hariho Imana yaremye byose kandi ikabigenzura byose uko bingana.
Ninde wakwibeshya ngo avuge ko nta Imana iriho? Uwo yaba yigiza nkana. Ubu noneho si nka cyera, ivuga buri munsi gahunda zose abanzi bayo balimo gutegura kandi ikaziburizamo.
Urwanda na Uganda n’ibihugu bifite ibyago byinshi kubera bitegekwa n’abanyagitugu bakaba n’inkozi z’ibibi. Kuvaho bazavaho ubwami bwabo buzasenywa n’Uhoraho Uwitka Nyiringabo nk’uko ya bivuze
Ni uko rero bakwiye kureka kwibeshya, bahitemo gutanga ubutegetsi ku neza cyangwa bazabutange ku nabi kuko twese tutazabura ku bihomberamo!!!☺️
Burya ngo agatinze kazaza ni amenyo yaruguru, ariko kandi akagozi gahambiriye inkwi n’inyama ntibizabura kujyana mu nkono imwe. Mujye mwibuka yuko izibika zaramajyi, na nyina wundi abyara agahungu. Nta gahora gahanze n’Intare igeraho igasaza!!! ☺️