politike muri gakondo n’umurage utagajuka!!

Uhereye ku gice cya (1) ukageza ku gice cy’i(172)cy’ubuhanuzi, buriya ntabwo mwari mwasobanukirwa uko gahunda ziteye!?

Ese burya bwose muri injiji bigezaho!? Amakuru yose akubiye mulizo nyandiko zirenze ibihumbi 4000 nta cyo murakuramo cyabafasha ngo mwikize hamwe na banyu!?

Uwiteka Nyiringabo abacira amarenga ntimurabukwe!? Nta mpigi ihiga Imana. Ahaaa iyo akaboko gafashe ingoma batari bagaca se murumva!?

Niba ari byo mushaka mutegereze INKOTA ilimo gutunganywa muruganda nimara gutungana neza muzatungurwa. Urabe wumva birenge niwowe ubwirwa.

Ariko ko mwasinye contract na sekibi mwakwikurayo gute? Nimuhame hamwe mwumve uko iryana umuriro mwotesheje abandi namwe zibote!!!

Uwo munsi tuwutegereje turi benshi mwavuze ko bidashoboka. Ariko noneho ubanza akebo kagiye iwamugarura. Nyamara urutugu rurakura nturujya rusumba ijosi.

Ninde utakwifuza kureba iherezo ryanyu!? Niba se isazi muyicisha inyundo, ubwo noneho umuntu mu mugenza mute!?? Ubuse za magigiri zimanitse mubushorishori bw’inyenyeri ko zigiye kumanurwayo zizagana hehe???

Narabibabwiye muti ni mayibobo w’Umuhanuzi. Obadiah haravuga ngo naho watumbagira mu bushorishori bw’inyenyeri ukarika icyali cyawe mubisenge by’inyenyeri, azakumanurayo agukubite hasi. Ubu noneho mushobora kuba mutangiye kubyumva neza.

Cyakora amaraso murayanyoye mwa! Nta nyota muzagira ukundi! Ayiii!!! Absolutely nothing you left.

Skip to toolbar