JP TURASHIMYE, JP NTAGARA batanze ibirego I Kigali!!?

Amakuru aturuka ahantu hizewe muri za magigiri z’umwakagara zikorana bya nabo bagabo bombi, muri report batanze k’umwakagara mukuru, biseguye bavugako akazi kazambye kubera umunyamakuru wa egretnews.com.

Amakuru yatanzwe n’umwe muri za magigiri bakorana wasabye ko umwirondoro we utashyirwa ahabona. Yabwiye Ikinyamakuru egretnews.com ko, kuvaho dushyiriye ahabona imikorere yabo bagabo tuvuze haruguru ko bakorana na Kigali, ntabwo imikorere yabo yakomeje kubatunganira.

Bimwe mu bikorwa byabo by’ubumagugiri batwikiriza umutaka w’itangaza makuru bavuga ko byahagaze, halimo gutumira abanyepolitike mu biganiro bya politike n’amasesengura.

Muriyo report yabo bavugako, ubu biragoye cyane kugirango abanyarwanda batuye mu mahanga kuba bakongera kubagirira ikizere.

JP NTAGARA yagerageje kwishwanisha na mugenzi we JP TURASHIMYE, kugirango abanyarwanda bari bamaze kumutahura, none Ntagara agerageza kwerekana ko Turayishimye atari mwiza kugirango yigarurire abakurikiraga radio iteme bose bahungire kuri radio ikamba.

Ntagara akomeza avugako, ndetse na bamwe mubo bafatanyaga mu biganiro TV ikamba, ngo kwitwa za magigiri kandi ataribyo ngo byarababangamiye cyane ku buryo basigaye bumva ntaruvugiro bagifite kuri tv ikamba.

Ngo ikibazo nyamukuru gihari ni uko Ntagara atigeze avuguruza amakuru yamuvuzweho ko yaba akorana na za magigiri za Kigali, kandi mu bisanzwe iyo inkuru ikuvuzweho urayivuguruza ubinyujije ku kinyamakuru cyakwanditse.

Ubusanzwe iryo niryo tegeko kubize itangaza makuru. Yaba Turayishimye cyangwa se Ntagara nta n’umwe uravuguruza amakuru yamuvuzweho. Ngo bategereje ko umunyamakuru wa egretnews.com yicwa bakazatangaza urupfu rwe ngo kuko bari bahawe ikizere ko uyu mwaka utari burangire ntagikozwe.

Ikindi ngo ni uko nta cash bakibaha kuko bumvikanye yuko bazajya babaha amakuru ari (interested) ku buryo bazajya babona abantu babakurikira kuri YouTube aho bazajya binjiza cash zitubutse.

Kuvaho abantu batangiye kugabanuka mu buryo bugaragara, ikibazo cyahise kivuka kuko bakora iyo milimo bakayifatanya no kwikorera amakarito.

Muri iki cyumweru ibitero bya za mudasobwa byari yongereye nk’uko twagiye tubagezaho amakuru ndetse nubu twayabagejejeho.

Icyo twababwira, nibakomeze kwihangana bategereze iryo sezerano ryo guhitana uwo munyamakuru kugirango imilimo yabo izagende neza.

Andi makuru twatohoje n’ayuko hariho itsinda ry’abahutu bamaze gutegurwa bahawe cash zifatika kugirango binjire muri RAC urunana. Cash bahawe nizo kwifashisha mu gutanga imisanzu murunana kugirango bahabwe imyanya ifatika kubera bafite cash maze bazajye babona uko batanga amakuru ikigali.

Amakuru akomeza avugako, RAC urunana yaba igiye gucikamo kabili kuko Turayishimye bamukeka amababa. Nimara gucikamo ibice b’abahutu binjiye vuba bazajya mu gice kitari icya JP TURASHIMYE, kugirango bazabashe Gukurikiranira hafi ibikorwa bishya bya politike nshya ya barwanya ubutegetsi bwa Kigali. Urabe wumva birenge niwowe ubwirwa.

Skip to toolbar