Ibanga ry’ibango!

Nayigiziki: harya utajya mu muganda yabiki? Abandi imikandara irashimangiye, naho jyewe yabuze aho ifata. Ariko se uriya simbona asa na Niyibizi? Ubanza agiye mu muganda!

Niyibizi we, ni amahoro ko mbona ugenda utarwiyambitse, ntuziko uyumunsi ar’umuganda Nayigiziki we?

Uranteye, burya iyo inda yavuyemo gutwita indi bifata igihe. Niyibizi : ubwo ushatse kuvugiki? Nshatse kuvugako uhaze jyewe nkaba nshonje.

Nayigiziki rero reka nkwibire akabanga, urabiziko turi inshuti ariko nawe urabiziko ntakwigurana ngo mpfe mu cyimbo cyawe.

Ubu butegetsi ubona ntabwo ari ubw’abatutsi nk’uko twari tubizi reka daaa!

Nayigiziki: ugize ngwiki? None niba atari ubw’abatutsi, nubwabande?

Niyibizi: nubw’abega! Bashyigikiwe nindi miryango ilimo Abasinga, abashambo, n’abashingwe. Erega burya uko zitewe niko zikilizwa.

Mbese waruzi nikindi, aho waruziko umuryango fpr inkotanyi bisobanura umuryango w’inzu y’abega!? Niba udashaka kwikura ahasusurutse ugomba kuyoboka ingoma bitaba ibyo bazakohereza iwabo wa twese nk’uko bakoze kuri Rwigara Assinapol.

Nayigiziki: mbese buryaaa! Yewe burya koko utabizi yicwa no kutabimenya!? Yewe nemeye ko uri inshuti yanjye nyayo. Hanyuma ngo Rwigara yazize iki?

Niyibizi: Rwigara yemeye gufashe fpr inkotanyi kumasezerano yuko nibamara gufata igihugu bazagarura ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekonshinga.

Abega rero bamaze kwima ingoma nawe urabyumva ko bitari gushoboka ngo haguruka nyicareho!? Bitewe ni uko bari baziko Rwigara yarazi ibanga ry’urupfu rwa Rwigema Gisa Fred uko yishwe na gatsiko k’abega bahise bamwivugana kugirango baburizemo umugambi wose bashobora gutegura.

Niyompamvu Rujugiro nawe yahise ahunga igihugu kuko nawe n’umwe mu bazi iryo banga. Bahora bashaka kumuhitana ariko bisa naho byabananiye. Ubundi umugambi kwari ukwica umuntu wese wemera ubwami bw’uRwanda.

Nayigiziki: mubyukuri unyunguye ibitekerezo, ese niyompamvu umwega mukuru yatangiye kujya ateza ubwega mu ba jenerali adashaka kugirango abirukane mu ngabo azabone uko abirenza!!? 😢

Niyibizi : Yezu ati wabimenye! Iyo bagukeka amababa bakabona ukunda Kwiheza bagutumaho umuntu akamenya icyo uhatse ubundi bakaguha munyuze iyubusamo.

Nayigiziki: ibyo ndabyumva, none se ibihuha dusigaye twumva ko, ngo umwega yaba ari intwari nka Mutara lll rudahigwa ibyo wowe urabyemera!?

Niyibizi:ubwo se wowe ntubona ko bagerageza kwisanisha n’intwari zatabarutse kugirango twemere ubwami bwabo. Ese waruzi nikindi, ntiwumvise ishyaka ryavutse rivugako ritavuga rumwe na Leta ryitwa umurage w’abega ryavukiye igitarama!?

Nayigiziki: twararyumvise bitubera amayobera. Twimviseko ritemera Republika ya (6)?

Niyibizi: uti Republika ya (6) yewe urashaje koko Republika zabayeho ni (3). Izi zindi uzikuyehe?

Nayigiziki: hari Mbonyumutwa wayoboye inzibacyuho nyuma yaho Ababiligi basenyeye ubwami bw’uRwanda. Hakurikiyeho Gergoire Kayibanda. Yasimbuwe n’Ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi. Ikinani yasimbuwe na Sindikubwabo wayoboye Leta ya batabazi. Leta yabo ntibyatinze yasimbuwe na Pasteur BIZIMUNGU.

Pasteur BIZIMUNGU yasimbuwe na RPF, umwana w’umwega. Izo zose uzibaze nizingahe?

Niyibizi: Yewe burya ntabwo wamereye ubusa uruyenzi. Jyewe nabaraga Kayibanda, Habyara, n’Umwakagara abo bonyine.

Nayigiziki: harya shaa wambwiye ko wize kaminuza?

Niyibizi: cyane rwose nabaye umwe mu banyeshuli ba mbere basohotse kaminuza 1995 nyuma y’intambara.

Nayigiziki: None se nta mateka mwize, ko mperuka abize kaminuza muba mwaraminuje muri byose

Niyibizi: twarayize ariko nyine iyi Leta iyo itagushaka igukura mu mateka y’Urwanda ukibagirana burundu.

Nayigiziki: None se ushatse kuvugako iyi Republika ya (6) abega bagiye kuyihindura ubwami bw’abega bugendera ku itegekonshinga!?

Niyibizi: uririrwa ubanza! N’umushinga batangiye kandi bawugeze kure cyane niko gahunda imeze bazawushyira ahagaragara umwega arangije manda ze eshanu (5).

Nayigiziki: ngo manda eshanu? Ziteye zite?  Zizaturuka hehe?

Niyibizi: iyi manda nirangira tuzamwongera izindi ebyeri z’imyaka 5×2=10 nka bonus yuko yabohoje igihugu agahagarika jenoside yakoreye abatutsi.

Hagati aho umuhungu we Ivan Cyomoro niwe uzamwomora akamusimbura ku ngoma kuko icyo gihe inteko yabiru b’abega izahita iterana ivugako ikuyeho Republika y’ikinyoma cy’ababiligi ko urwanda rusubijeho ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekonshinga.

Nayigiziki:None se ko nubwo bazaba bakuyeho Republika y’ikinyoma ko mbona nubu bwami nabwo ari Semuhanuka!?

Niyibizi: mzee wantindije kandi nyuma y’umuganda hari inama iteganijwe ariko si ya bose kuko ijyamwo nabatoranijwe gusa. Reka ngende ningaruka ndakubwira uko ibintu bimeze turasubira… Naho mukanya…

Yewe mbere yuko ugenda reka nkubwire ngo, ariko ntubifate ko ar’ubusaza, kuko hasaza asakuje, ubwami bw’abega nta bwo mbona, kuko mbere yo gukora icyintu cyose ubanza bisaba guhamagaza abanyarwanda bose hagategurwa kamarampaka kugirango abaturage bihitiremo ubuyobozi bubereye bose ngaho genda wirirweho.

Skip to toolbar