Uganda n’uRwanda bizahagurutsa Imana ku ntebe yicayeho!!?
Keinerugaba Muhoozi alimo gukora imyitozo (internship of leadership) y’ubutegetsi atumwa mu Rwanda n’intumwa ya president Museveni.
Mu gihe akiri muri ayo mahugurwa yo kwitoza kuzasimbura se ku ngoma, byabaye ngombwa ko Museveni aba yigijeyo Kayumba Nyamwasa kugirango umuhungu we azabone aho akorera amahugurwa.
Umwakagara nawe yasabye Museveni kugabanya akarenge kabagara ubucuti hagati ye na Tshikedi Flex, no kutivanga mu ntambara ye na M23.
Icya 2 yamusabye ni uko yareka gushyigikira Kayumba Nyamwasa mu bikorwa bye politike yo gukuraho ubutegetsi bwe. Ibyo byose Museveni yarabyemeye.
Bibaye inshuro 3,umuhungu we atumwa mu Rwanda mu gihe kitageze ku mezi (6); sinzi noneho aho abanyaUganda n’abanyarwanda aho bazahungira ubwo umwana w’Umusinga n’umwana w’umwega bunz’ubumwe.
Ariko wenda byibuze abanya Uganda bo bafite inzira bahungira muri Kenya, naho abanyarwanda bo ni Uganda, Burundi, cyangwa Tanzania. Kandi aho hose inzira ntabwo ari nyabagedwa.
Ariko ibyo byose ni migambi ya bantu inyuranye ni y’Imana. Ikindi ni uko Museveni abona ko ashaje kandi umwakagara akaba yashyigikira abagande kugirango umuhungu atima ingoma. Niyompamvu yahisemo kwigizayo Kayumba Nyamwasa, kugirango asasire umuhungu we!
Bivuzeko Kayumba Nyamwasa yagizwe iteme ryo kwambukuraho kugirango bagere aho bifuza kugera.
Niyompamvu ubuhanuzi bwavuzeko rnc izasenyerwa mu ishyaka rindi rigiye kuvuka ritavuga rumwe na Leta ya Kigali.
Intambara ya Museveni yo gusigira umuhungu ingoma, ishobora kutazoroha. Bityo akaba alimo gushakisha imbaraga muri gakondo yabakiranutsi. Amatora azaba muri 2026, ashobora kutazoroha???
Ntibiramenyekana niba Museveni azongera kwitoza kumwanya w’umukuru w’igihugu is a cyangwa niba ashobora kwemera gusigira umuhungu we ubutegetsi nubwo atari yaba umugabo uhamye ufite ibitekerezo bya yobora igihugu.
Bishoboka ko, mu myaka 2 cyangwa 3,iri imbere General Kainerugaba Muhoozi yagirwa umukuru w’inteko shingamategeko mu gihe itegeko shinga ryaba riteganya ko ari we usimbura umukuru w’igihugu igihe arwaye atagishoboye gutunganya imilimo ya Leta.
Byanze byakunda azakurwa kumwanya ariho wo kuba umujyanama wihariye wa president mu bikorwa bidasanzwe. Ahabwe umwanya uteganijwe n’itegeko shinga ku wasimbura umukuru w’igihugu mu gihe bibaye ngombwa. Uko niko gahunda ziteye.
Abanyarwanda n’AbanyaUganda kuzabona demokarasi biracyari Kure nk’ukwezi. Kuzabona amahoro arambye biracyari mu nzozi no mu mayerekwa. Kuzasohoza umulimo wabyo nikindi kintu kitoroshye!
Burya mujye mutinya ibintu byagiye mu buhanuzi nta bwo biba byoroshye! Biba bivuzeko birenze ubushobozi bwa kimuntu haba harizindi ngufu bakoresha zidasanzwe. Ubwo bisaba izindi mbaraga ziruta izindi ari zo ubuhanuzi.