Igihe kizagera aho abantu bazicuza ibyo bakoze imbabazi zararangiye!!!

Mu gihe mpemuke ndamuke ikomeje guhabwa intebe mu Rwanda, ndetse no mu batavuga rumwe n’ingoma y’abega bo mu ihuriro ry’abagizi ba nabi bitwa rnc.

Nta bwo ari ko ibintu bizahoraho kuko ibihe bihora bisimburana iteka. Ibihe twasanze tuvuka, sibyo turimo byarahindutse, kandi byagiye bihindukana n’ubutegetsi.

Umwakagara na fpr bica abatemera ubutegetsi bwabo. Kurundi ruhande rnc nayo igahitana abatayemera mu izina rya Leta ya Kigali. Nigute umenya gahunda za Leta ya Kigali uko bashimuse abantu ni uko babishe niba nta kaboko kawe kabilimo.

RNC yitwikira ijoro ry’itangaza makuru ryayo radio itahuka rigamije kuyobya abanyarwanda, aho usanga bakora igikorwa cy’ubugizi bwa nabi bikitirirwa Leta ya Kigali kandi byakozwe na rnc.

Urugero rwa hafi rutali kure, ishimutwa rya BEN RUTABANA, rnc yavuze ko, yahitanywe n’ingabo z’umwakagara muri DRCONGO.

Leta ya Kigali, iti Ben Rutabana yishwe na Kayumba Nyamwasa bapfa imisanzu yishyaka yatanzwe n’abanyamuryango ba rnc.

Gravais Condo ati, ku wa gatatu hari aho bamubonye atembera muri Kampala. Charlotte ati, rwose mama Diane nubishaka kuvugana na musaza wawe Ben Rutabana tuzamuguha muvugane.

Muri aba bose ninde wavuze ukuli? Obviously, aba civilian 2,Condo na Charlotte nibo bavuze ukuli. Naho RNC na Leta ya Kigali ibyo bavugaga nibinyoma.

Naho umuryango urengera ikiremwa muntu wo muri Amerika, bati Ben Rutabana yagiye Kampala yakirwa n’inzego z’ubutasi cyangwa z’umutekano ku kibuga cy’indege cya Entebe Uganda.

Ubu se rnc ninde wakongera kuyigirira ikizere akayibera umunyaryango? Kandi igihe cyose Ben Rutabana tutari twamenya amakuru by’imvaho nta kizatubuza gukomeza kubaririza.

N’ubwo wenda hari amakuru amwe dufite, dukeneye ko nyirubwite ajya ahabona tukamwumva avuga uko byamugendekeye. None se gushimuta Ben Rutabana bitaniyehe ni uko bishe intwali Gen. Gisa Fred Rwigema?

Aya mashyushyu y’abatutsi baturutse Uganda, bica abo bafatanije urugamba batari bafata ubutegetsi, umunsi babufashe hazacur’iki? Ubwo se niba batinyuka kongera gukora ibyo bakoze 1990, bibwira ko abanyarwanda ari ibigoryi cyangwa nta maso bagira?

Nyamara igihe kizagera, umwakagara azakurwa ku butegetsi kandi rnc nta ruhare izabigiramo. Kandi ntizafata ubutegetsi, nta kabuza bazabibazwa. Cyeretse nibiheza bagahera imahanga bazaba nabwo bihaye igihano kibakwiye.

Skip to toolbar