Iby’ibabylon bikomeje kuba agaterera nzamba!
Mu nama ya (77) y’umuryango wa bibumbye (United Nations general assembly) William Ruto yayivuyemo agaruka amara masa.
Ibintu bikomeje kugenda birushaho kuba bibi cyane, nyuma yaho Raila Odinga yasabye Urukiko rwikirenga ko rwemeza intsinzi ye, rukamutera utwatsi. Ahubwo rukemeza mukeba we William Ruto ko ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu.
Yisanze bank nkuru y’igihugu central bank nta kantu kibereyemo. Ageze muri treasures asangamo 93m kenya money.
Cs Ukur Yatani mu nama na ba Senate’s, bamubajije amashira kinyoma ko ngo bumva bivugwa ko Leta ya Kenya kwanza iyobowe na William Ruto ko yaba yamaze gusenyuka itari yashinga imizi.
Treasure minister Ukur Yatani, ati ibyo nibihuha. Bati mu by’ukuli tubwize ukuli cash zirahali, ati zirahali ariko uku kwezi ntimutegereze guhembwa.
Bati se gahunda ya CDF iteye ite, asubiza ko azi neza ko azurukanwa ku milimo ye ngo kuko Ruto atazamusaba gushakisha inkunga za CDF ngo azabishibore.
Ku wa gatandatu Ruto akubutse mu nama muri Amerika New York y’umuryango wabibumbye, ku cyumweru yatumije amasengesho state house ngo basengere igihugu.
Mbere yuko ajya kugandarira Umwami-kazi Elizabeth ll, yasize atanze itegeko ryo guha abaturage ifumbire (fertilizer) akarere ka Wasingishu banze kwakira iyo fumbire abaturage bavuzeko babagurishije ifumbire ihenze, none babonye imvura yarabuze bazanye ihendutse ngo bayikoziki?
Ruto arifuza hand shake hagati na Raila Odinga. Uhuru Kenyatta yasabye hand shake Raila Odinga, Ruto aramugaya cyane
None nawe mu gihe atari yamara ukwezi agiye kubutegetsi, byamuyobeye. Amakuru alimo guhwihwiswa, avuga ko, ngo Raila Odinga yavuze ko, nibananirwa gutegeka bakaza kongera kumusaba hand shake, ariho azatunganya Kenya yifuza gyturamo.
Abantu bakaba bibaza bati, byaba bimaziki kwitwa president udashoboye gutegeka? Bivugwa ko Raila Odinga afite inshuti nyinshi zijya zimufasha iyo bamwibye mu matora y’umukuru w’igihugu. Aho igihugu kijya gusaba inkunga bakazibima bitewe ni uko Raila ashobora guteza imyigaragambyo igihugu cyose bakinjira mu bukene bakanirwa kwishyura ideni.
Aherutse kuvuga ko, atari muri opposition ko atazarwanya Leta. Nyamara niwe ufite ubwiganze mu nteko ishinga mategeko.
Bigaragara ko, hari icyo yizeye kuko kugeza magingo aya, Ruto yananiwe gushinga Leta nshya. Aba ministiri (4)gusa nibo bari muri office, mu gihe abandi bahise bahagarika imilimo yabo. Ruto yahise atanga itegeko ko, batemerewe kuva mu gihugu atabibahereye uburenganzira.