Niki kilimo gukorerwa mu ibanga ryo mw’isi y’umwuka?

Reka dutangire dushimira abantu berenze igihumbi bamaze gusoma inyandiko cyangwa “article” yitwa” Iminsi yawe y’ibihembo ikomoka mu milimo myiza cyangwa mibi yaba yegereje”.

Abumva iyi mvugo y’ijwi rirangurura mu butayu, rigaca imana zitabera z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Bafite amahirwe kurusha abandi. Ariko kandi nta wabura kuvuga ko, banafite ibyago byinshi kubirengagiza iryo jwi rirangurura.

Reka nemeranywe n’abarwanya uwo muhamagaro. Cyangwa arwanya iryo jwi, wenda bavugako, atari iry’ukuli. Birashoboka ko, badafite za gihamya zibihakana. Bisobanura ko, ar’iry’ukuli nubwo bataryemera kubera inyungu z’abamwe.

Hazacur’iki, nibiramuka ar’ukuli, yuko umwana w’umuntu ari we, kandi yahawe guca imanza zitabera? Umunyabwenge (1), niwe wagiz’ati, reka twizere yuko Imana iriho, ku mperuka nidusanga ari nta yihali nta gihombo tuzagira. Kuruta kuyihakana tutazasanga ihari tukazahura nibyago bikomeye (ibyo byitwa imbaraga mu gutekereza).

Kurwanya cyangwa guhakana ibiriho, witwaje ko, uriho, (bisobanuye kwima ingoma). Mbese ejo wazakurwaho uwo warwanyaga akagusimbura, bizagenda gute? Niyompamvu twanditse indi article murulimi rw’ikinyamahanga igir’iti, ufite imfunguzo, niwe ufite ubwami, cyangwa niwe Mwami “the person who has the keys determined who will be the King”.

Twemeranywe ko, kunyica byo bidashoboka! Kabone naho naba ndi mu biganza byanyu. S’uko mutabigerageje, ahubwo byarabananiye. Niyompamvu nigeze mba mbwira ngo, mujye mukora ibyo mushoboye.

Tekereza nawe iho bahereye na magingo aya! Impera n’imperuka muzicuza mutagifite igaruriro. Icyo gihe muzifuza gukora ibyo na basabye gukora bitagishobotse. Nubwo muri ba mwanga mwabo, mushimishwa no kwitwa barihima.

Icyo gihe hazaba amahoro atarigeze kubaho kw’isi yose. Gakondo yabakiranutsi izaba ar’umurwa w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Ninde Uta kwifuza ibyo bihe, usibye ubwoko bwa Satani aribo Abega buzuye gukiranirwa?

Nahoze ndeba abanyabifu kuri YouTube, bagira bati “second coming will come to condemned the whole world”. Urumva ko bakiri mu mwijima ukomeye cyane. Matthew 6:23,niba umucyo ukulimo ari umwijima, uwo mwijima ungan’iki?

Bivuzeko hari abantu bari mu mwijima, ariko bo bakawita umucyo. Nushaka kubireba neza uzabanze ukureho inyungu zawe, maze urebe mu buryo butalimo inyungu zidafite aho zegamiye uzabona igisubizo wari warabuze.

Abanyamadini bihisha mu mvugo ivugako, bahamagariwe gukorera Imana. Ariko buriya uwakuraho ibihembo ntabwo wakongera kubumva bavuga. Umunsi twagiye mu bukwe kuri kiliziya catholic mu kiyovu. Padiri yatinze kuza gusezeranya abageni ngo haciyeho umunsi umwe atari yahembwa.

Byasabye ko abafite ibiroli bamuha kimwe cya kabili cy’umushahara we. Nyamara bavugako bihaye Imana. Buriya byibuze ababikira nibo umuntu yapfa kuvugako wenda bihaye Imana. Ariko urwango, Ishyali, kuriganya, n’ubusambanyi nabyo ntabwo biboroheye. Umubikira muri 2020 yagiye kwa muganga avuga ngo arwaye malaria, bamupimye basanga inda irenda kuvuka. Ayo ni amakuru dukesha radio mile mile FM.

Bakundwa simvuze ko messiah cyangwa Kristo, ariko mbaye na we, nta mategeko naba nishe, kuko sijye niremye. Nisanze ndi uko ndi. Ndi uwo ndi we. Ubifate uko ushaka, ariko uko niko kuli. Ariko reka mba baze, nizere ko mutantera amabuye.

Harya ubwo musanze ndi Kristo wavukiye mw’isi,ubushize yavukiye muri Israel, bamwe bati, nti tumwizera kuko ari umuzungu. Muri iki gihe ashimye kugaruka nk’uko Elijah yagarutse ari Yohana, mwabyifatamo gute?

Ibitwaro bikomeye na za camera zihambaye zashinzwe muri Israel ngo bategereje kurwanya Messiah ubwo azagaruka gucirwaho iteka isi yose!

Ariko igihe kimwe bamubajije kuza k’umwana w’umuntu, n’ikimenyetso cyo kw’ima ingoma ya Kristo. Arabasubiza ati ubwami bw’Imana buri muri mwe. Icyo gihe bwari bwije hatari hacya nk’iki gihe.

Abategereje Kristo mutegereze cyane, kandi muzarinda mukurwa mw’isi mutari mwamubona. Ahubwo muzisanga mu itanure ry’umuriro kuko mwamaze gucirwaho iteka. Cyakora ashobora kuzaza niturangiza imanza zitabera. Aho ni nyuma y’imyaka (750) nk’uko yabitegetse.

Ndabona bunkereyeho, nta warangiza kwigisha amatwi yabaye ibihuri, ninda zaguye ivutu ry’iby’isi. I believe that time will tell you. In proper times, and proper action, with proper control life. Igihe cyose Imana igucira amarenga kuko izi yuko mahuma aba arekereje. Ubwo niba utabasha kumva imvugo yanjye, wowe uri kure y’ubwami. Ariko niba ubasha kunyumva neza ubwami buri hafi yawe.

Usesenguye neza impamvu abega bandwanya cyane, hamwe n’abashambo ba rnc, ni uko bemera badashidikanya neza ko n’Umwami wa gakondo ya bakiranutsi. Kuko babaye batabyizera, nta bwo bakwirurwa bahiga ubugingo bwanjye. Ubundi bampigisha uruhindu ku mpamvu (2). Iya mbere nitangaza makuru ryigenga, iya kabili n’ubwami bugendera kw’itegeko shinga mpagaraliye. Ibi bintu uko ari (2) sinshobora kubireka ngo kuko (kkk) batabishaka.

Kagame Paul, Kayumba Nyamwasa, Kaguta Yoweri Museveni (KKK) abo ni abanzi bw’Uhoraho Uwitka Imana Nyiringabo. Ntibigutangaze niba utari wari ubiziiko aba Pastor’s bose nibyo bihugu ari abakozi babo. Usanga bizera abo bagabo kuruta uko bizera Imana yabaremye. Kumva rero ko hariho umugabo utabatinya kandi ari bagafuni, bahita babona igihe cyabo cyo gukurwaho kigeze…

Iminsi yawe y’ibihembo ikomoka mu milimo myiza cyangwa mibi yaba yegereje. Iyi nyandiko yatangajwe taliki 3 Sept, 2022. Bigaragara ko abantu bitaye ku iherezo ryabo kuruta ubuzima bwa none. It has been actually motivated me, and encouraged me to continue constantly my career of journalism, may the Lord bless you abundantly.

Skip to toolbar