Intwali zitinya ibihe, zihindukamo abagambanyi

Hariho abantu biyita intwali, ariko ari abiyahuzi. Bene abo bantu, usanga mu bwenge bwe, ari mpfe, cyangwa nkire!

Kwihangana kwabo gushirana n’ibihe. Iyo yumvise ko hari umukoro runaka, bitewe nibyo aba yifuza kugeraho ariko akaba abona atazabigeraho bitewe ni uko wenda ubushobozi bwe bw’imitekerereze ye buri ku rwego rwo hasi cyane!?

Iyo habonetse umukoro tuvuge wenda kujya kurugamba, usanga bene nk’abo bitabira vuba itabaro. Muri we, aba yibitseho umwuka wo guhakilizwa urangwa no guteranya bagenzibe.

Iyo urugamba rutagenze neza ngo rwihute nk’uko aba abyibwira, cyangwa uko abishaka cyangwa se abyifuza muri we, har’igihe yifuza ko urugamba rutinda cyangwa rwihuta bitewe ni uko ahagaze!

Hari igihe yifuza ko urugamba rutinda kugirango abamurusha ubutwari babanze bagabanuke azabone aho yinjirira yigira intwali kurusha abandi ngo abe icyamamare ko ari ntawe bahiga ubutwari kuko buhigirwa ku itabaro.

Undi uzasanga yifuza ko byihuta kubera gutinya ibihe ko azasaza ataragera kubyo yifuza. Iyo abaciye urwaho akagira amahirwe yo kuvugana n’umwanzi muhanganye, nta kabuza ko ahita abagambanira akajya akorera umwanzi yihishe muri mwe. Cyangwa agasanga umwanzi akavuga imikorere yanyu.

Bene uwo muntu usanga arwana nk’umusazi, har’igihe agira amahirwe mu kwiheba kwe, agahirwa. Aho niho wumva yitwa intwali yindwanyi. Ariko mwaba mwiciye mu nama, uzasanga ibitekerezo bye bidahwitse ndetse atajya atanga igitekerezo. Ariko byagera ku bishyira mu bikorwa akaba uwa mbere ku ko ari ndiyo bwana. Niba ari ukwica ahita abishyira mu bikorwa adatekereje nyuma y’ubwacanyi no gufata ubutegetsi uko bizagenda.

Ariko ubutwali busanzwe ntabwo bwurebaho, usanga yita ku nyungu zabo ashinzwe kuruta ize bwite. Ibyo n’ibintu umuntu avukana ntabwo wa bimushyiramo, ndetse nti wa bimukuramo kuko bidashoboka. Umuntu ubari imyaka usanga acuranwa n’iminsi. Bene uwo muntu gukorana nawe biragoye.

Imwe mu nzitizi abanyarwanda bafite, n’impindura matwara (revolution) ishingiye ku nyota y’ubutegetsi nk’uko RNC, bakora. Usanga manifesto nta cyo wayinenga. Ariko kuyishyira mu bikorwa bidashoboka. Warwanya ute igitugu, kandi nawe uri umunyagitugu? Niba utihanganira abo mudahuje ibiterekezo wavuga ute ko, uharanira demokasi?

Har’igihe iriya shitani y’umwakagara mwemera, yarabajijwe ati wemera demokasi? Ati ndayemera, bati abo mutavuga rumwe kuki utabaha umwanya wo kuvuga? Ati baba baruvugiki ariko. Ati demokasi mvuga, jyewe sinagiye kubutegetsi binyuze muri demokasi.

Icyo nshaka kuvuga hano, nta bwo ahisha ibyo yemera. Naho RNC, bemera demokasi, banayirwanya. Wavuga ute ko wemera demokasi urwanya itangaza makuru ryigenga ngo ni uko mudakorana?

Amashyaka yose arwanya ubutegetsi usanga atumvikana bitewe na bamwe muri bo, bahanganye n’ibihe mbere yuko bahangana n’ubutegetsi bifuza gukuraho.

Urugero Jean Marie Gakwaya yaranyibwiriye ati, ubwami bujyaho, cyangwa se butajyaho, mfite ubwenge gihugu bwa Canada sinteze gusubira mu Rwanda.

Hari abantu bari mu mahanga bavuga bati, ubutegetsi buvaho, butavaho nta cyo bintwaye nibereye imahanga ndatuje meze neza. Nibuhinduka nzataha nk’abandi bose, nibutavaho nzigumira imahanga kuko umusonga w’undi utakuraza ku ijoro.

Nta mpinduramatwara ihangana n’ibihe, ahubwo wemerera igihe kigakora mu mwanya wacyo mu gihe gikwiye. Niba abarwanya ubutegetsi batumvikana ubwabo, n’ubundi Umwakagara navaho ibyo barwaniraga ntibabibone, nta kizatuma batongera gutana mu mitwe.

Ushaka gusimbura Umwakagara abaciye muri humye, aba avuga ati, murangare nyicareho muzajya kundwanya igihe kigiye muzaba mushaje. Ngiyo imwe mu mpamvu ishingiye kunda nini ya barwanya ubutegetsi. Aha niho bahisha urubyiruko rukiyahura mubyo batazi bikarangira umubabaro uhindutse ishuka yo kwiyorosa, naho agahinda kagahinduka umwanbaro wa buri munsi.

Ibi tubivuga dushingiye ku burambe (experience) dufite mu buzima. Ibyo twandika bishingiye ku twanyuzemo, nibyo twa bwiwe live ariko bitigeze bishyirwa mu bikorwa.

Pastor umwe yahoze ari staff wa Kayumba Nyamwasa yarashinzwe ubumagigiri. Amaze guhunga turi mu masengesho twaraganiriye arambwira ati, ndi umututsi, ariko sinakwifuza ko Kayumba Nyamwasa ategeka iki gihugu.

Ndamubaza nti kuki? Ati jyewe baturutse Zaire, nalize mfite kaminuza (University) Kayumba Nyamwasa yanyimye ipiti rya officer, ahubwo akayaha bene wabo baturutse Uganda bifite primary.

Skip to toolbar