Bazifuza gupfa kuruta kubaho!?

Muri gakondo yabakiranutsi no mu gihugu cy’ibabylon, ubuhanuzi bwavuzeko, abatuye ibyo byombi bazifuza gupfa kuruta kubaho Jeremiah 8:3

The evil nation people will scattered different places and they will prefer die rather than going on living.

Uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yababuriye ariko mwanga kumva mufunga amatwi mwigira intumva mwibwirako, hariho uwo muhima.

Ubu ntabwo mwasenga ngo Imana yumve gusenga kwanyu kuko mwayinegurije izuru. Satan utari mu ishusho y’umuntu, wamurwanya ukoresheje gusenga akaguhunga.

Ariko Satani uri mu ishusho y’umuntu, akaba ari nawe utegeka igihugu agashyiraho amategeko amulinda, bene uwo mudayimoni baramuhunga ntabwo wamurwanisha gusenga ngo uzapfe kumunesha igihe cyategetswe kitari cyagera.

Urumva niba ubuhanuzi buvugako hagiye kubaho ibihe birushya, n’inshingano ya buri wese kumenya uko uzifata muri ibyo bihe.

Ibi bisaba kuba mu masengesho cyane mu gihe yari yemewe n’ijuru. Kumva amakuru y’isi yose. Kugenzura politike y’igihugu, ni uko igenda ihinduka.

Kuzirikana ibyo umwuka w’Imana yavugiye mukanwa k’Umuhanuzi cyangwa Abahanuzi. Gufata icyemezo inzira zikigendwa. Kwizera Uwiteka Imana Nyiringabo ukamarayo.

Iyo ibyo byose bikunaniye ukibwira ko uzahangana n’ubutegetsi bwa Satani, birangira urindagiye, ukozwe nisoni ku buryo wibuka ibitereko byasheshe.

Buriya igihe cyatakaye nta bwo kigaruka, ahubwo usigara umeze nka Samson aho uba wifuza ko haza intambara mwese mugapfa mukabisiga ntahagire ubisigaramo. Icyo nicyo kibazo abantu batareba kure bagira.

Ariko iyo ubonye umusaza Ayabatwa Tribert Rujugiro ahitamo guhunga igihugu yaruhiye kugirango abanyarwanda bose bahunguke, akemera gusiga ibye, harya ubwo wowe uba wiringiye iki?

Iyo ubonye Rwigara Assinapol yicwa nk’umugome, kandi ari we wicaje ziriya ngegera, harya iyo ubuze amatwi, ubura n’amaso!?

Ubuse ko inzira zisa nkizafunze, wenda ukaba nta nuburyo usigaranye kubera ko kega yagukenesheje, ubwo urumva igisigaye atari uguzenga nka Samson uvuga uti Uwiteka we, mpa kabaraga mporere amaso yanjye!?

Abamalaika babwiye Loti bati, hunga tugiye kurimbura Sodom na Gomorrah. Bamwihanangiza ko, nahunga n’umugore we na bana badakwiye kureba inyuma.

Umugore ategereje ubutunzi basize, ati reka ndebe bwa nyuma. Arakebuka areba inyuma ahinduka inkingi y’umunyu.

Uhereye kuri Adam na Eva, kugeza uyumunsi, hari ikibazo cyo kutumvira Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Niyompamvu mu migani havugako, abapfapfa bahatwa inkoni mu bitugu. Kandi mwicwa nabo ba Pastor’s bababwira ngo bazasenga bihinduke.

Ninde wababwiyeko amasengesho ahindura Satani akaba umukiranutsi? Kera umuntu yaravugaga muti nigipinga. None musigaye mwifuza nuwakorora mukamubura. Burya imbeba irya umuhini yototera isuka.

Ikigiye gukurikira ho ni uko abega bagiye gusubiranamo. Ibyo ndabikwizeza ko ugiye kubirebesha amaso yawe. Ariko umenye ko, aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira. Ahaa abwirwa benshi akumva beneyo.

Abari bashyigiye William Ruto, bamaze kumva ko yakuye ho subsidiary ku ifu y’ibigori n’amavuta y’imodoka batangiye kumwamagana ngo yababwiye bottom up ubwo se icyo batabona niki?

Skip to toolbar