Abashingwa cumu noneho babashinze drone!?

Nkimara gusoma inkuru yuko Kangondo ko babagotesheje za drone z’intambara nahise nshima Imana ko, byibuze abagiriye imbabazi akaba agiye kubicisha za bomb aho kongera kubatemagurisha imipanga.

Nizereko abaturage batari bugire ubwoba ahubwo mureke abarase kumugaragaro kugirango isi imenye akababaro kanyu burya iyo umuntu yagize amahirwe yo kugusenyera hakurikiraho ku kwica nk’uko bagize umushingwa cumu mukuru Rwigara Assinapol.

Biteye isoni kumva Leta igotesha umuturage ishaka kwigomba umutungo we ku ngufu. Ibisambo biragwira ariko rpf n’Umwakagara bo namashitani. Leta ya Kigali niyerure isabe abaturage bayifashe ireke guhohotera abaturage.

Byatangiye byitwa gusenyera ibipinga, babonye ko iyo turufu itarisha, bati vision 2020. Yarangiye ibyo basezeranije batari babikoraho imitwe y’intoke.

Ikinyoma cyabo kimaze kujya ahagaragara, bati abasope ntibazongera kudutora 2024 reka tubashyire ku nkeke wenda bahahamuka bakatugarukira.

Umuntu se ko agarukira Imana ya yihdmukiye, iyo nta cyaha wayikoreye yaba igushakaho iki? Ingegera zirya ntizihaga. Rwabujindiri rurya ntiruhage igihugu akigejeje aharindimuka.

Ibyo bibanza se ubambuye bizaguhaza na mabuye wakuye DRCONGO ntiyaguhagije, itongo niryo rizaguhaza!? Mugume mu mazu yanyu na bishobora azabamemaho za bomb byibuze mupfe mutagaraguritse.

Abega bataye umutwe bamaze kubona ibimenyetso bibakura ku ngoma bisa naho byarangiye none bagiye kurangiza stress zabo Kangondo. Abazimu baba benshi aba fpr ntibajya baterekererwa imandwa zabo babuze aho bazerekeza. No wander ubuhanuzi bwagaragaje intambara yo gukuraho abega yarangiye yihuta vuba cyane ku buryo budasanzwe.

Ariko abega bateye ubwoba, niba ikibazo cyiri murukiko, niki gituma ubutegetsi bukoresha imbaraga zumurengera nk’aho batizeye gutsinda urubanza!? Yewe bazurunge zange zibisogo. Inyeshyamba ntizijya ziga ngo zimenyeko zafashe ubutegetsi noneho zubahirize amategeko!

Kandi ubu iyo umukuru w’igihugu aza kuba ari umuhutu mu gihe wenda rpf iba yaratsinzwe amatora, baba bavugako ubutegetsi bilimo kurenganya abaturage.

Ariko bazi neza batazabuvaho, bikorera ibyo bashaka kugeza naho bica amategeko bo ubwabo bishyiriyeho. Iki nikimenyetso simusiga ko badashobora gutsinda urubanza kuko bahisemo gukoresha iterabwoba. Mbega rpf irangiye nabi!!! Iteye agahinda.

Ubutegetsi bw’amabandi gusa gusa. Turi mu byumba by’amasengesho Uwiteka Imana Nyiringabo yatubwiraga kureka kwifuza kubaka mu murwa ntitumenye impamvu, naho yarazi neza ko Satani agiye gusenyera abantu.

Ariko ibyo mukora byose, mujye mwibuka ko, nta gahora gahanze kandi ubamba isi ntakurura kuko iyo uyikuruye igucikiraho.

Abantu bafite icyemezo cy’ubutaka ko ari ubwabo, (title deeds nor title properties). Iyo bimeze gutyo wimura abaturage ari uko mwumvikanye ntabwo hakoreshwa imbaraga. Harya ngo ni uko ari abasopecya?

Nyamara inkoni ikubise mucyeba urayivuna, kuko iyo uyirengeje urugo iragaruka nawe ikagukubita. Ahhhh nzaba ndebe n’umwana w’umunyarwanda.

Skip to toolbar