RNC mu myitozo ya gisirikare
Umutwe wa rnc ukomeje imyitozo (training) aho ukorera mu gihugu cy’ubuperesi, uko niko ubuhanuzi bwa biteye imboni.
Amakuru aturuka ahantu hizewe mu biro ntara makuru byo mu ijuru “heaven news agency”, avugako umutwe wa rnc ulimo gutegura “national assembly” inteko shingamategeko hamwe n’umutwe wa gisirikare.
Bibaye ari uko bimeze, haba hariho gahunda ikomeye yo gutera Umwakagara nk’uko bimaze igihe bivugwa n’Ubuhanuzi.
(In another hand) byashoboka yuko haba harimo gutegurwa imishyikirano ya rwihishwa hagati ya fpr na fpr ivuguruye ariyo rnc, kugirango ayandi mashyaka atarita mu gutwi, bagashinga umuhunda ku kirenge.
Ubuhanuzi bwavuzeko, bamwe mu abega bakomeye bazitotombera gahunda yo gushyikirana na rnc. N’ibigaragara ko ari nta mahoro arambye mukarere k’ibiyaga bigari ashobora kuzaboneka mu gihe abega, Abasinga, n’abashambo bakomeje kurwanira ubutegetsi.
Museveni gucumbikira abagaragu be, azakoresha mu gutegeka urwasabo, n’imwe mu nzira yakoresheje yo kwakira Impunzi byarangiye akuyeho I kinani.
Umwakagara yigiza nkana, nawe arabizi ko ari ko bikwiye kugenda, kandi ko, ari ko bimeze. Isi yemera gushyikirana no gusangira umugati. (Sharing Nation cake).
Bibaye atari byo, Museveni ashobora kuba yaratanze ibisobanuro bihagije kwa shebuja Satan no kumutegeka w’isi kugirango ikifuzo cye cyemerwe.
Ariko bishobora kutabahira kuko urwasabo atari akalima k’abasinga, abega n’abashambo. Abanyarwanda mube maso kandi urubyiruko mwilinde intambara za rnc zibashora ntizibakure. Mu myaka 3,ishize abo Kayumba Nyamwasa yashoye muri Drcongo byarangiye benshi bishwe abandi bafatwa mpiri balimo maj. Mudasiru ufungiye I kigali.
Ubu balimo gushakisha uko byakumvikana na William Ruto ngo barebe uko gahunda zimwe bazikorera muri Kenya. Kugirango bitongera guteza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Imyaka 3 irarangiye bashimuse umuterankunga wabo mukuru warushinzwe kubongerera ubushobozi Ben Rutabana kugeza magingo aya ntituramenya niba akiri muri gereza ya Uganda, cyangwa niba baramurekuye bikagirwa ibanga.
Ariko bariyimbire kuko imigambi yabo yamaze gucirwaho iteka n’ubutabera bw’Uhoraho Uwitka Imana Nyiringabo.
Ikindi nubwo bashaka kubyihutisha, bishobora kuzababyarira amazi nk’ibisusa.