Imbwa yiganye inka kunnya murugo irabizira

Birangiye Boris Johnson wari ministiri w’intebe file number imwirukanye kubutegetsi.

Mu gihugu cy’Ubwongereza (United Kingdom) UK, uwahoze ari prime Minister Johnson Boris wakoze amateka adasanzwe yo gukura Ubwongereza mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi European Union EU, birangiye yirukanywe nabi.

Johnson Boris wakoranye deal n’Umwakagara y’uburuzi bw’impunzi zahungiye mu Bwongereza aho zalimo kugerageza amahirwe yo kuba zahabwa ubuhungiro.

Yahuye n’igikuta cy’amategeko, yishinze Umwakagara wigize Umwami ku ngufu z’igisirikare. Johnson Boris we yibagiwe ko igihugu ayoboye kigendera kumategeko.

Yashatse gutegeka abashinga mateka ngo bashyireho itegeko risimbura irirengera uburenganzira bwa muntu. None birangiye asebye yirukanwa ku ntebe yamuhaga umugati.

Umwakagara atuye hejuru y’amategeko. Igihugu yagihinduye umutungo we bwite. Ntaho atanga raporo. Yivugiye ko, Imana nimubaza uko yayoboye abanyarwanda ko azayisubiza. Kuko arabizi neza yuko ari nta ho bazahurira ngo ibimubaze kuko afite file number nyinshi za direct zimujyana mu muriro utazima. Yigize Imana arica agakiza.

Ariko mu Bwongereza siko bimeze hari amategeko, kandi hariho n’Umwami kazi ufite inshingano zo kulinda itegekonshinga nandi mategeko abifashijwemo n’inteko shingamategeko.

Ubwongereza kandi busangiye Urukiko rw’uburenganzira bwa muntu n’ibindi bihugu by’Iburayi. Aho niho Johnson Boris yakubitiwe ahareba inzega.

Skip to toolbar