Abambari ba rupiyefu noneho barazibandwa baziganishahe?

Nyuma myaka myinshi ingoma y’abega yigaruriye imitungo y’umunyemali Rujugiro Ayabatwa Tribert ilimo inyubako yitwa UTC. Aho nyubako yubatswe nk’isoko rusange yaje kwigarurirwa n’ibisambo byo muri RPF.

Urukiko rwa East Africa Community Court rwategetse ko, Leta ya Kigali iyobowe n’umwega ufite intambwe ndende kurusha abandi. Akagira nakaboko kare kare kurusha abandi. Akagira nigifu cyagutse cyane kurusha abandi agomba kwishyura umusaza Rujugiro agaciro kangana na miliyoni 1 y’idollari.

Twibutseko uyu musaza w’umunyemali Rujugiro ariwe wicaje Umwakagara ku ntebe yomurugwiro akoresheje umutungo we, hamwe na nyakwigendera umunyemali Rwigara Assinapol bishe barangiza kumwica bagasahura imitungo ye.

Ibyo byabanyuze, ahubwo bashenye hotel yubatse imyaka igera kuri 25. Ibyo nabyo ntabwo byabanyuze bagerekaho gufunga umugore we, n’abana be bashyirwe mu nzu z’imbohe zitandukanye.

Twibutseko uru rukiko ari rwo umunyapolitike Ingabire Victoire Umuhoza yatsinzemo Leta ya Kigali yari yaramufunze imyaka (8) aho Urukiko rwategetse ko, Leta ya Kigali yishyura Ingabire miliyoni 60 z’amanyarwanda.

Ariko kugeza magingo bakaba baranze kumwishyura impozamarira zategetswe nurukiko.

Iyo Leta ya yatanze ikirego murizi nkiko, usanga ishaka ko imanza zayo zihutishwa, kandi bakifuza kuzutsinda. Iyo batatsinze bahita bacana umubano nuwo bahanganye nkuko bikuye murukiko rwa Africa Union Court.

Ariko bo iyo batsinzwe urubanza bagategekwa gutanga indishyi zakababaro usanga batabikozwa ahubwo bagatangira guhembera inzangano.

Kuri iyi ngingo, bituma abantu benshi bashidikanya kubutegetsi bwabo kumpamvu zo kwitwara kibandi (serikali ya majambazi).

Aho rero umuntu yakwibaza niba bazashobora kwishyura Rujugiro, mu gihe bananiwe Ingabire Victoire Umuhoza miliyoni 60,bazashobora kwishyura miliyari yamanyarwanda?

Kuba Rujugiro yatsinze Leta ya Kigali, bivuzeko igihe cyose izaviraho, abacuruzi bose bakoranye nayo bazashyikirizwa ubutabera kuko bakoranye n’agatsiko kamabandi yitwaje intwaro.

Abaguze inzu ya UTC mu mazina yabo ariko bahagarariye FPR, nta kabuza nabo bazashyikirizwa inkiko bakanirwe urubakwiye.

Uko iminsi igenda yicuma, niko na Leta yamabandi ibyayo bigenda bijya ahagaragara, ari na ko batega zivamo.

It’s a matter of time, and we that time will tell them in real time. Ubamba isi ntakurura kuko iyo uyikuruye iguciraho.

Siku ya nyani ikifika, kila mti awupandao huteleza. Wahenga walisema.

Skip to toolbar