Cassien Ntamuhanga watorotse gereza yo mu Rwanda mu 2017 yafatiwe muri Mozambique nk’uko byemezwa n’abo mu ishyaka rye rya politiki.
Itangazo ryasohowe n’ishyaka Rwandan Alliance for the National Pact – Abaryankuna, Ntamuhanga ari mu barishinze, rivuga ko yafashwe na polisi ku cyumweru i Maputo muri Mozambique.
Leonel Muchina, umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Maputo, yabwiye BBC ko azayisubiza mu nyandiko, kugeza ubu ntarasubiza.
BBC yagerageje kuvugana na ambasade y’u Rwanda i Maputo n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ntibyashoboka kugeza ubu.
Abanyarwanda babiri baba i Maputo batifuje gutangazwa imyirondoro babwiye BBC ko bamenye amakuru y’uko Ntamuhanga yafashwe muri ‘weekend’ ishize, ariko batazi niba ari ho agifungiye.
Constance Mutimukeye uvuga ko ari mu bayobora ishyaka ry’Abaryankuna, yabwiye BBC ko Ntamuhanga yafashwe, ubu bari kwamagana ko yoherezwa mu Rwanda.
Mutimukeye avuga ko bari gukurikirana uko amerewe aho afungiye ariko ko nta makuru arambuye babitangazaho kugeza ubu.
Ashakishwa nk’uwacitse ubucamanza
Mu 2015, mu rubanza yaregwagamo n’abarimo umuhanzi Kizito Mihigo wapfiriye muri kasho ya polisi mu kwa kabiri 2020, Ntamuhanga yakatiwe gufungwa imyaka 25.
Yaje gutoroka gereza ya Mpanga mu Rwanda mu kwezi kwa 11/2017 akoresheje imigozi, nk’uko byavuzwe n’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda.
Muri uku kwezi kwa gatanu, Cassien Ntamuhanga yongeye gukatirwa gufungwa imyaka 25 mu rundi rubanza yarezwemo adahari aho we n’abandi bagabo 12 barezwe ibyaha by’iterabwoba, bamwe muri bo bagizwe abere.
Ntamuhanga, ari mu bantu bashakishwa n’u Rwanda kuko bacitse ubucamanza.
Baramagana ko yoherezwa mu Rwanda
Constance Mutimukeye avuga ko bafite impungenge ko yoherejwe mu Rwanda yagirirwa nabi, ko kandi gufatwa kwe no kumwohereza byose binyuranyije n’amategeko.
Ati : “Afatwa mu 2014, yafashwe igihe kimwe na Kizito [Mihigo], na Gérard Niyomugabo uyu waburiwe irengero kugeza ubu.
“Biraboneka ko ibyo babareze byari ibihimbano bazira ko batangije urugaga rugamije impinduramatwara gacanzigo. Barabafunze ngo bace umutwe iyo ‘organisation’.
“Igihe yari muri gereza barumuna be batatu baburiwe irengero kuva mu kwa 10/2016 kugeza ubu.”
Yongeraho ati : “Kuba kandi yari impunzi ibyo byonyine birahagije ko tuvuga ngo ntajyanwe mu Rwanda.”
Kohererezanya abakekwaho ibyaha hagati y’u Rwanda na Mozambique ni ikibazo kireba amategeko cyangwa ubwumvikane bwashingira ku bucuti ibihugu bigirana.
Cassien Ntamuhanga ni inde?
Ntamuhanga w’imyaka 39, yavukiye i Kigali, yize muri Kaminuza y’u Rwanda, yamenyekanye mu biganiro bitandukanye ku maradiyo, bivuga kuri politiki n’iyobokamana.
Mu 2009 yagizwe ukuriye radiyo ya gikristu yitwa Amazing Grace – ubu yafunze mu Rwanda.
Mu kwezi ka kane 2014 yaburiwe irengero, nyuma y’iminsi polisi imwerekana hamwe na Kizito Mihigo, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnès Niyibizi baregwa gutegura ibikorwa by’iterabwoba.
Uretse Kizito, aba bandi icyo gihe bahakanye ibyaha baregwaga.Ntamuhanga yari amaze igihe yumvikana kuri radiyo atanga ibitekerezo bya politiki bitavuga rumwe na leta.
Yongeye kuvugwa cyane mu kwa 11/2017 ubwo yatorokaga gereza ya Mpanga hagati mu Rwanda akabasha kugera mu mahanga, byavuzwe ko yakoresheje imigozi kandi hari abamufashije.
Mu myaka micye ishize yagaragaye avuga ko we n’urundi rubyiruko rw’abanyarwanda bashinze ishyaka bise Rwandan Alliance for the National Pact – Abaryankuna.
It is crucial that in a functioning democracy there be an open, wide-ranging, and energetic difference of opinion among those citizens entrusted with the gift of Read More »
“Nothing in the present Charter shall impair the inherent right of individual or collective self-defense if an armed attack occurs against a Member of the United Read More »
It is crucial that in a functioning democracy there be an open, wide-ranging, and energetic difference of opinion among those citizens entrusted with the gift of Read More »
“Nothing in the present Charter shall impair the inherent right of individual or collective self-defense if an armed attack occurs against a Member of the United Read More »