Mu cyumweru gishize i Paris Perezida Paul Kagame n’umugore we bakiriwe na Emmanuel Macron n’umugore we
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron arasura u Rwanda kuri uyu wa kane mu ruzinduko rw’amateka rubonwa nk’intambwe ya nyuma yo guhindura umubano wabaye mubi kuva mu myaka irenga 25 ishize.
Mu ruzinduko rwe, byitezwe ko avugira ijambo ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, hamwe mu hantu hakomoza ku mateka y’Ubufaransa mu Rwanda ari inyuma y’uwo mubano mubi.
Biteganyijwe kandi ko Macron azashyiraho ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda utari uhari kuva mu myaka igera kuri itandatu ishize.
Mu kwezi gushize, abategetsi b’ibihugu byombi bumvikanye bashima raporo zakoreshejwe na buri leta ukwayo, zombi zivuga ko hari uruhare abari abategetsi b’Ubufaransa bagize kuri jenoside mu Rwanda.
Mu nama kuri Africa i Paris mu cyumweru gishize, Macron yabwiye abanyamakuru ko we na Perezida Kagame bumvikanye ku “gushyiraho urupapuro rushya mu mibanire” y’ibihugu byabo.
Kagame, nawe wari i Paris, yashimye umuhate w’Ubufaransa mu gushaka umubano mushya, abwira France24 ko “hashobora kuba kutibagirwa (amateka) ahubwo kubabarira, kugira ngo dutere intambwe”.
Uruzinduko rwa Macron mu Rwanda ruboneka nk’urwo mu rwego rwa politiki, mu gihe hakiri ibibazo by’ubucamanza bitararangira hagati y’ibihugu byombi.
Urubanza – rurimo abashinja bamwe mu bategetsi b’u Rwanda uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari Perezida Juvénal Habyarimana, igikorwa gifatwa nk’imbarutso ya jenoside, ntirurarangira mu Bufaransa.
Mu gihe Ubufaransa nabwo bugomba kugira icyo bukora ku nyandiko hafi 40 z’Abanyarwanda baregwa jenoside bikekwa ko baba mu Bufaransa bwohererejwe n’u Rwanda – ni zo nyinshi mu bihugu by’i Burayi.
Kuva mu 2017 aba bategetsi bombi bahurira bwa mbere i New York, bagaragaje ubushake n’umuhate wo kongera kubanisha ibihugu byombi, ariko ibi bibazo bitararangira bishobora gukomeza kuba ihurizo ‘ku rupapuro rushya’ bagiye gutangira kwandika.
Ibiro ntara makuru byo mu ijuru “Heaven News Media Agency” biratangaza ko mu gihugu cya Iran haraye habereye inama yigaga k’umucamanza “Chief Justice of the world” Read More »
You probably know the [National Voter Registration Act] as “Motor Voter.” It is the federal requirement that requires state motor vehicle offices to offer voter registration Read More »
[M]edia polling from Harvard-Harris showing that Americans hold almost diametrically opposing viewpoints from those that news corporations predominantly broadcast as the official “truth.” Read More »