Gahunda yo kurangiza kugurisha amagupfa yabacika cumu,igeze kumusozo!

Parike y’i Paris yasabye urukiko kudakurikirana abasilikali b’Abafaransa baregwa jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu Rwanda mu 1994. Anketi zari zaratangiye mu 2005. Zaturutse ku birego Abanyarwanda batandatu batanze mu kwezi kwa kabiri 2005, bavuga ko abasilikali b’Ufaransa bafashije abakoze jenoside. Mu rwego rwo kubikoraho anketi, umucamanza Brigitte Raynaud wo mu rwego rw’ubugenzacyaha yahiye mu Rwanda mu kwezi kwa 11 mu 2005 guhura n’ababitanze.

Bamubwiye ko abasilikali b’Abafaransa bari muri Turquoise bafashe abagore ku ngufu, kandi ko borohoreje abicanyi kunyereza Abatutsi, ndetse ko banabafashije kubica.
Uyu munsi, parike y’i Paris yatangaje ko itabonye ibimenyetso byerekana ko ingabo z’Ubufaransa zakoze ibyo byaha. Yavuze kandi ko itegeko ryo mu kwa munani 2006 riteganya ubufatanyacyaha mu mugambi wo gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ridashobora gukirikizwa kuko ryabayeho nyuma ya jenoside yo mu Rwanda.
Ni yo mpamvu yasabye ko abasilikali b’Ubufaransa batakurikiranwa. Icyemezo cya nyuma gizafatwa n’abacamanza bakuriye urwego rw’ubugenzancyaha, juges d’instruction mu Gifaransa.
Skip to toolbar