Amaherezo azaba Ubuhanuzi!!!

FBI ivuga ko Iran n’Uburusiya bifite amakuru y’abatora muri Amerika,Abanyamerika babarirwa muri za miliyoni bamaze gutora mu buryo bwo gutora hakiri kare mbere y’umunsi nyirizina w’amatora,Abakuriye ubutasi muri Amerika batangaje ko Iran ari yo yoherereje ubutumwa bwa ’email’ abatora bo mu ishyaka ry’abademokarate ibatera ubwoba.

Ubwo butumwa bwa ’email’ busa nk’ubwoherejwe n’itsinda ry’abahezanguni rishyigikiye Trump ndetse bwari bugamije “guteza imidugararo”, nkuko bivugwa na John Ratcliffe ukuriye ubutasi ku rwego rw’igihugu.
Bwana Ratcliffe yanavuze ko abategetsi bo muri Amerika basanze Iran n’Uburusiya byarageze “ku makuru amwe ajyanye no kwiyandikisha kw’abatora”.

Ubuhanuzi bwa Donald Trump igice cya mbere(1)

Ibi bitangajwe habura iminsi 13 ngo amatora ya perezida abe.
Iki kiganiro n’abanyamakuru cy’urwego rw’ubutasi ubundi kidasanzwe kibaho amatora ya perezida ari hafi kuba nk’uku, kigaragara nk’icyemezo cy’impungenge leta ifite ku kwivanga mu bikorwa byo gutora no gukwirakwiza amakuru ayobya bikorwa n’ibihugu bimwe by’amahanga.

Igice cya (24) cy’ubuhanuzi

Bwana Ratcliffe yavuze ko “emails mpimbano” za Iran bivugwa ko zoherejwe n’itsinda Proud Boys “mu rwego rwo gutera ubwoba abatora, guteza imidugararo no kwangiza” Perezida Donald Trump.
Yongeyeho ko amakuru ajyanye n’abatora ashobora kwifashishwa mu kugerageza “gutanga amakuru atari ukuri ku biyandikishije gutora hizewe ko abatezamo urujijo n’akajagari kandi akabangamira icyizere mufitiye demokarasi y’Amerika”.
Bwana Ratcliffe yavuze ko abakuriye ubutasi “batabonye ibikorwa nk’ibyo ku ruhande rw’Uburusiya”, ariko ko bazi ko Uburusiya bufite amakuru amwe ajyanye n’abatora.
Muri leta nyinshi, amakuru ajyanye n’abatora araboneka k’uyasabye, uretse ko buri leta igira ibisabwa bitandukanye ku muntu ushobora gusaba amakuru ajyanye n’abiyandikishije gutora, amakuru ahari ndetse n’uburyo ashobora gukoreshwa, nkuko bivugwa n’ikigo National Conference of State Legislatures.
Bwana Ratcliffe yagize ati: “Niba wohererejwe email igutera ubwoba cyangwa ikuyobya, wigira ubwoba kandi wiyikwirakwiza”.
Yavuze ko ibi bikorwa byo gushaka kugena amahitamo y’abatora bo muri Amerika ari “amagerageza yafashe hasi [yo gupfunda imitwe] y’abaturwanya bitereye icyizere”.
FBI yavuze iki?
Christopher Wray ukuriye ikigo cy’ubutasi imbere muri Amerika, FBI, na we yitabiriye icyo kiganiro n’abanyamakuru cyarimo Bwana Ratcliffe.
Yavuze ko uburyo bwo gutora muri Amerika bugifite umutekano kandi “bucyihagazeho”.
Bwana Wray yagize ati: “Mukwiye kugira icyizere ko ijwi ryanyu rizabarwa”.
“Ibyavuzwe mbere bidafitiwe gihamya bitandukanye n’ibi, bikwiye kudashirwa amakenga”.
Uyu mukuru wa FBI nta yandi makuru yatanze k’ukuntu ayo makuru ajyanye n’abatora yagezweho cyangwa icyo Abarusiya bashobora kuba barimo kuyakoresha.
Mu mwaka wa 2016, inzego z’ubutasi z’Amerika zanzuye ko abiba amabanga kuri mudasobwa (hackers) bashyigikiwe n’Uburusiya bari inyuma y’ibikorwa byo kubangamira Hillary Clinton mu matora yahatanyemo na Donald Trump.
Inzego z’ubutasi z’Amerika zavuze ko abo ba-‘hackers’ bakoresheje ibitero byo kuri mudasobwa ndetse no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga.
Iran ntabwo irashobora kugera ku kwiba amabanga y’Amerika ikoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.
Ni iki kivugwa muri ubwo butumwa?
Izo ’emails’ zohererejwe abiyandikishije gutora bo mu ishyaka ry’abademokarate bo muri za leta nyinshi, harimo na leta ya Florida iba ari isibaniro mu matora.
Zibashishikariza gutora Bwana Trump, bitaba ibyo bakiboneraho.
Ibitangazamakuru byo muri Amerika bivuga ko imwe muri izo ’emails’ igira iti:
“Uzatora Trump ku munsi w’amatora cyangwa tuzaze tukwereke”.
“Hindura ishyaka wari urimo ube umurepubulikani kugira ngo utwereke ko ubu butumwa bwakugezeho kandi ko uzabukurikiza”.
Kugeza ejo ku wa gatatu, Abanyamerika barenga miliyoni 40 bari bamaze gutora mu buryo bwo gutora hakiri kare mbere y’umunsi nyirizina w’amatora wo ku itariki ya 3 y’ukwa 11.
Umurepubulikani Donald Trump w’imyaka 74 ahatanye n’umudemokarate Joe Biden w’imyaka 77.
Skip to toolbar