Dore zimwe mu ngingo zizatuma umutwe w’iterabwoba wa RNC udafata ubutegetsi!

Bamwe mu bayobozi bakuru ba rnc bo mu bwoko bw’Abatutsi bayobowe na Kayumba Nyamwasa,bagiye bahemukira abanyarwanda mu buryo butandukanye kandi bunyuranye.Aho bishe abahutu benshi cyane batunamura icumu kugeza aho bageze naho bakorwa nisoni z’abantu benshi babonye amahanga akomeje gusakuza basa naho bagabanijeho gaotaya.

S’abahutu gusa,kuko n’abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi nta bwo babarebeye izuba,azaga ku itabaro kurugamba Kayumba Nyamwasa,Jack nziza,Rose Kabuye ngabo abantu bari ku isonga bicaga abasore bo mu bwoko bw’abatutsi bari barize za kaminuza cyane cyane abaturutse Iburundi.

Ubwo bari mu mishyikirano bishe abagogwe babahindura impamvu yo kujya muri CND ngo bagiye gukiza abatutsi.Bamaze guhanura Ikinani cyari cyarananiye abagome n’abagamanyi,bihutuye kwica abatutsi bitwa abacika cumu kugirango bibe impamvu yo kuzana ingabo za kumulindi byitwe ko baje gutabara bene wabo,kandi aribo babarimbura bafatanije n’interahamwe.

Ayo niyo mayeri yakoreshejwe ngo FPR ifate ubutegetsi yitwaje ko irimo kurengera abatutsi benewabo.Bamaze gufata ubutegetsi,ntabwo barekeye aho,ahubwo bakomeje kwica abacika cumu,ari nako n’abahutu b’interahamwe nabo babaturuka inyuma bakarimbura abari barokotse!

Nyuma yahoo Umwakagara bigaragaye ko atazapfa arekuye ubutegetsi ngo nabandi batutsi bafatanije guhemukira abatutsi byitwa ko babakijije ngo nabo bime ingoma,nibwo Nyamwasa Kayumba na Karegeya bahise bafata iy’ubuhungiro banyuze muri Uganda bari basanzwe bakorera kandi bitwa ko batahutse bari murwababyaye.

Nyamwasa Kayumba amaze gushinga RNC afatanije na Karegeya,Umwakagara yihutiye kwica Karegeya Patrick kuko niwe waruzi inzira zose namabanga yose y’Umwakagara,kandi abazungu bamubonagamo ko yasimbura Umwakagara.Kurundi ruhande Kaguta Museveni nawe akaba yarifuzaga yuko Nyamwasa Kayumba yasimbura Umwakagara ku ntebe yabukunzi.

Bamaze gushinga ishyaka rya rnc batangiye banenga Umwakagara ko,agundira ubutegetsi:

  1. Atihanganira abamunenga
  2. Akoresha iterabwoba
  3. Aniga itangaza makuru
  4. Ubutabera yabushyize mukwaha kwe
  5. Akoresha icyanewabo
  6. Munyangire
  7. Ironda karere
  8. Umunyamoko
  9. Gutegekesha igitugu
  10. Kuniga demokarasi

Izi ngingo zose bavugaga bamunenga zamaze kwigaragaza muri rnc ko nabo bazikoresha ari ntaho batandukaniye n’Umwakagara.Ishyaka ryabo rimaze gucikamo ibice (3) kubera kutumvikana hagati yabo,kandi abagiye bavamo bose bahungaga igitugu cya Nyamwasa nagatsiko ke.

Bashimuse Ben Rutabana komiseri warushinzwe kongerera ubushobozi inzego z’ubuyobozi bwabo.Nyamwasa yatereranye ingabo za kurugamba ngo ni uko zemera BEN RUTABANA muri DRC aho zarwaniraga.BEN agiye Uganda guhura na Nyamwasa kubaza impamvu Nyamwasa yatereranye ingabo zigafatirwa kurugamba abanda bakicwa ,abanda bakajyanwa mu Rwanda na nubu bakaba bafunze,bati vuga uvuye aha baba baramushise!??

Birirwa bahiga umunyamakuru Majeshi Leon bashaka kumuca igihanga ngo ni uko yanze gukorana nabo bajye bamutegeka ibyo yandika.Bagerageje gukoresha intorano ariko ndabananira biba iby’ubusa.Izi ngingo zose uko ari (10) udakuyemo nimwe,niko bazikoresha muri politike yabo y’impindura matwara.Niyompmavu abanyarwanda benshi banze kugana iryo huriro kubera ko basanze ari uguhungira ubwayi mu kigunda.

Ubwo rero wumva wifuza gukora politike mpinduramatwara urabe wumva birenge niwowe ubwirwa.Ntabwo twarwanya igitugu dukoresha igitugu,ntitwarwanya amoko dukoresha amoko.

egretnewseditor@gmail.com 

Skip to toolbar