AbanyaGitugu covid19 bayigize urwitwazo guhohotera abaturage!!!

Ikigo ‘Freedom House’ giteza imbere kwishyira ukizana na demokarasi ku isi kiratangaza ko ikiza cya Covid 19 kimaze kuzahaza demokarasi ku isi.

Mu cyegeranyo gishya icyo kigo cyasohoye cyise ‘Democracy Under Lockdown’, kiravuga ko ikiza cya covid 19 cyabaye urwitwazo rwa za leta zikoresha igitugu kudindiza amatora , gucecekesha abatavuga rumwe na zo, gufunga itangazamakuru no kutita ku burenganzira bwa muntu n’ubuzima buzira umuze kuri rubanda.

Michael J. Abramowitz uyoboye ikigo ‘Freedom House’ avuga ko za leta hirya no hino ku isi zikoresha nabi ububasha zahawe zitwikiriye gushakira rubanda ubuzima buzira umuze nyamara zigapyinagaza demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Icyo cyegeranyo kirimo agace kavuga ku matora y’Amerika kavuga ko abahanga bagaragaje impungenge zijyanye no kumenya niba inzego z’ubutegetsi ziteguye amatora koko urebye impinduka zikomeje kugaragara mu byerekeye amategeko agenga amatora.

Icyo cyegeranyo cyasohotse mbere gato y’uko Perezida Donald Trump w’Amerika na madamu we Melania Trump basanganwa ubwandu bwa Virusi ya Corona. Kivuga ku ngingo enye z’ingenzi zibangamiye Demokarasi muri iki gihe cy’ikiza cya Covid 19: gukorera mu mucyo kwa za leta; amakuru kuri Virusi ya Corona; ruswa; n’abategetsi bakoresha nabi ubushobozi bahawe.

Skip to toolbar