Ubucuruzi bw’Ingoma y’ubwami bw’uRwanda,hagati y’ubwami Mbiligi,n’ubwami bw’Abega.

Agatsiko kamabandi kayobowe na FPR umutwe witerabwoba,n’umuyobozi wako Umwakagara Paul Kagame,bihwihwiswa ko yaba yarapfuye bikagirwa ibanga,ariko ibyo nta gihamya  zihari,ni uko abantu bamumenyereye ko imbwa yamurigase mukarenge kubera covid19,akaba amaze amezi (5) yihishe  covid19 atagaragara ngo ajye ahabona.

Aka gatsiko katangiranye nicuruzwa ry’amagupfa yabacika cumu bazize genocide yakorewe mu Rwanda.Amagufa amaze kurangira bongeramo n’ay’abahutu bazize ko ari abahutu cyangwa bazize benewabo basize bakoze hasi.Umwakagara amaze kubona ko isanduka ya Leta isigayemo ubusa,yahise atangiza irindi turufu ryo gushinga ubwami bw’abega bugasimbura (republika) itemewe n’amategeko yasizwe ishinzwe n’abicanyi mbiligi (abakoloni) bagafata Gerigoire Kayibanda bakamugira umukuru w’igihugu,kandi ari kamarampaka yabayeho,kuko iyo izakubaho yari kuyoborwa n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wayoboraga igihugu icyo gihe nk’Umwami w’ubwami bugendera ku itegekoshinga.

Ababiligi bamaze kumenya umugambi w’abega mubisha ko bashaka gushinga ubwami bw’abega.bugasimbura (Rep) basize bashinze itari yemewe n’amategeko,bahise nabo bandikira (rep) ya DRCongo basaba imbabazi kubaturage babo bagera kuri miliyoni (10) basize bahitanye.

Ni muri urwo rwego Uburundi n’uRwanda nabo bihutiye vuba cyane gusaba Leta Mbiligi kwishyura ibyo basize bangije harimo n’ubuzima bw’abaturage baburiwe irengero kugeza n’amagingo aya.Bashenye ubwami bw’uRwanda,ndetse banirukana Umwami Kigeli V Ndahindurwa wari umukuru w’igihugu,nyuma yoguhitana Umwami Mutara lll Rudahigwa.

Maze bimika Gerigoire Kayibanda,waje gusimburwa na Habyirimana Yuvenali wafashijwe n’Abafaransa gukora coup d’etat taliki ya 05 nyakanga 1973.Izi mpinduramatwara niko zagiye zihitana abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi abanda bagahunga kugeza mu w’1994 bahitagamo kwifatanya na FPR+MRND bagahitana imbaga y’abatutsi isaga miliyoni kuko kugeza magingo aya,abajugunywe munzuzi babasubiza iwabo muri Abyssinia-Ethiopia ngo niho baturutse.

Ibinyoma nitekinika bya fpr amahanga amaze kubitahura harimo USA na UK,bashishikarije umuryango wabibumbye UN guhindura inyito ya jenoside ikareka kwitwa jenoside yakorewe abatutsi,ahubwo ikitwa jenoside yakorewe mu Rwanda.Kugirango n’abavandimwe b’abahutu nabo babashe kwibona mu muryango nyarwanda aho bahejwe n’ingoma ya fpr iyobowe n’umwega mukuru (umwakagara)

Twibutse ko,byose byaye nyuma yahoo umunyapolitike Hon.SHIMA DIANE RWIGARA wanditse ibaruwa ifunguye ayandikira Umwakagara amugaragariza abanyarwanda bamaze guhitanwa n’ingoma ye,kandi amaperereza  akaba ari nta cyo yagezeho mu myaka 22 ishize.Ndetse agenera kopi ibihugu,nimiryango idaharanira inyungu.Aho niho amahanga yisanze yaravomeye murutete mugushyigikira inkozi z’ikibi z’abega ziyitaga abatutsi bahejejwe hanze y’igihugu.

Burya ngo umutindi aho yanitse ntiriva, covid19 yahise izana umurego maze abajyaga bafata mu mugongo ingoma y’abega,bahura na kaga gakomeye cyane aho kugeza magingo aya,isi yose iri bibazo bikomeye cyane aho bya bihugu bikomeye birimo guhamba abaturage barenze uregero cyangwa ubushobozi bwa Leta cyangwa ubwa kirema muntu.

Magingo aya biteye kwibaza ukuntu ingoma y’abega izishyuza ababiligi kandi nyamara ubwami bw’uRwanda ababiligi bashenye bugikorera mu buhungiro.Ubutegetsi buriho bukaba butemewe n’amategeko.Ubwo wenda Uwase LAURA ubwo ari umuhanga akaba avuga indimi nyinshi cyane zirimo igifurama ururimi ababiligi bakoresha ubwo ahari wenda azabitekinika maze abanyarwanda abahembure,cyangwa ababurizemo.Kuko we magingo aya,we nk’Umubiligi,biragoye ko yavuganira uRwanda kandi ababiligi aribo bamureze bakamukuza.Ibi bisobanuke neza ko,umuryango wa JAMBO ASBL ugizwe n’abana b’abuzukuru bategekanye na Grégoire Kayibanda,bakaba bafitanye ikibazo na MRND ndetse na FPR.

Ahangaha inteko y’uRwanda kugira amakenga kwayo kwaba gufite ishingiro,kuko byari byoroshye cyane yuko Leta Mbiligi,yarigusaba Chancellor Benzinge Boniface wari mu bwami icyo gihe,kuza agafatanya n’inteko mbiligi aho kwitabaza abana basomye amateka yanditswe n’abakoloni bakirengegiza  umunyarwanda wari mu butegetsi icyo gihe kuko akiraho kugeza ubu.Ariko ntarirarenga kuko ingoma y’abega naho yakwishyuza Leta mbiligi,bashobora kutazabigeraho kuko basa naho basigaje igihe gitoya.

Amateka nyarwanda aracyarimo ikibazo gikomeye kuko abafaransa bandika amateka y’ingoma ya Habyarima bakayandika uko bashaka,naho ababiligi nabo bakandi amateka ya Grégoire Kayibanda kuko aribo bamushyize ku butegetsi nyuma yo kwirukana ubwami bw’uRwanda ku ngoma.Ahangaha umuntu yakwibaza ati,ese bizashoboka ko amateka y’uRwanda agorekwa na FPR,MDR,MRND,ABABILIGI,ABAFARANSA, niba bizageraho akagororwa neza noneho abanyarwanda bakamenya ukuli ku byabaye.

Kuko NDUGA yivugira ibyayo kugirango ishimishe ababiligi babahaye ubuhungiro,RUKIGA nayo ikavuga ibyayo kugirango yishimishe kuko abafaransa basa naho babatengushye,urebye cyane uko urubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Habyarima bagenda barukerereza ubona ko ingoma y’abega ibyihishe inyuma.

Bisobanuke neza ko,ari nta munyarwanda wabaye ku ngoma ya Grégoire Kayibanda wakwifuriza icyiza ingoma ya FPR.Kurundi ruhande nta munyarwanda wabaye ku ngoma ya Habyarimana ya mrnd wakwifuriza icyiza ingoma ya fpr.Kuko bose babaye abayobozi ba republika itemewe namategeko.

Ayo mashereka bonse y’Ababiligi n’Abafaransa,n’Aya Museveni,bose bari bashingiye ku kinyoma,tekereza rero haramutse hinjiyemo na Kayumba Nyamwasa,abanyarwanda byaba bibarangiranye burundu.

Skip to toolbar