Coronavirus – Rwanda: Flavien Ngaboyamahina yarapfuye nyuma yo ‘gukubitwa n’umupolisi’

Abo mu muryango we bavuga ko Ngaboyamahina yakubiswe ku wa gatandatu agapfa ku wa kabiri

Flavien Ngaboyamahina abo mu muryango we bavuga ko yapfuye nyuma yo gukubitwa n’umupolisi wari mu bikorwa byo kubahiriza amasaha y’umukwabu i Karenge hafi y’umujyi wa Kigali.

Ngaboyamahimana, umusore wari kuzuza imyaka 30 ku wa gatatu w’iki cyumweru, ku wa gatandatu tariki ya mbere y’uku kwezi yari yagiye gusura umugabo w’inshuti ye i Karenge mu karere ka Rwamagana, aha ni ho yakubitiwe nk’uko abo mu muryango we babivuga.

Ejo ku wa mbere umuvugizi wa polisi y’u Rwanda yabwiye BBC ko agira icyo atangaza ku bivugwa ku rupfu rwa Bwana Ngaboyamahina, kugeza ubu ntacyo arasubiza.

Mu Rwanda, hari abafatwa batambaye agapfukamunwa cyangwa barengeje amasaha y’umukwabu bakajya gufungirwa kuri za stade aho barara bicaye, cyangwa bakajyanwa ku bigo by’amashuri aho bashobora kumara iminsi irenze umwe nk’uko bamwe mu bafunzwe babibwiye BBC.

Bwana Ngaboyamahina wari utuye ku Kicukiro, umwe mu ba hafi mu muryango we utifuje gutangazwa, yabwiye BBC ko ubwo yari yagiye gusura inshuti ye i Karenge, babafashe bageze hafi y’urugo rw’iyo nshuti ye batashye.

Avuga uko byagenze babwiwe n’uwo mugabo yari yasuye, ati: “Bari mu nzira bataha, ayo masaha [y’umukwabu] yarabafashe ariko bari hafi kugera ku rugo rw’uwo yasuye.

“Bari mu nzira, mucuti we ari imbere ho gatoya kuri telephone yumva Flavien aratatse ati, ‘ntabara baranyishe bankubise ivi mu nda’. Akebutse ngo asanga ni abapolisi bahagararanye nawe.

“Mu gihe aje abaza ibibaye, baba babambitse amapingu bose babajyana ku Murenge ariko Flavien kuko yari ameze nabi bamujyana kwa muganga”.

Bwana Ngaboyamahina bamwohereje ku bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe aho yacishijwe mu cyuma, bakanamubaga kuko hari inyama zo mu nda zari zangiritse cyane nk’uko uyu wo mu muryango we abivuga.

Ati: “Bamukubise ku wa gatandatu nijoro, Flavien apfa ku wa kabiri mu gitondo”.

Hari abafatwa barenze ku mabwiriza bakarazwa bicaye muri za stade cyangwa bagafungirwa mu bigo by'amashuri kuko ubu amashuri adakoreshwa
Insiguro y’isanamu,Hari abafatwa barenze ku mabwiriza bakarazwa bicaye muri za stade cyangwa bagafungirwa mu bigo by’amashuri kuko ubu amashuri adakoreshwa

Bamwe mu batuye i Karenge bemereye BBC ko bamenye amakuru y’umusore wakubiswe yaje muri aka gace hashira iminsi micye agapfa. Nta makuru arambuye aramenyekana y’uburyo yakubiswe.

Abafite icyo babiziho batandukanye BBC yavugishije byumvikana ko badashaka kuvuga bisanzuye ibyo bazi ku byabaye kuri Ngaboyamahina.

Mu muhango wo kumushyingura wabaye ku wa kane ushize, umwe mu bo mu muryango we wari uhari yabwiye BBC ko polisi yohereje intumwa, ikavuga ko ibyabaye uwabikoze atabitumwe n’igipolisi.

Ati: “Batubwiye ko ubutabera buhari buzakora ibyo bugomba gukora. Twizeye rero ko umwana wacu azahabwa ubutabera kandi twizeye ko bazabikora”.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iheruka gutangaza ko mu byumweru bibiri bya nyuma by’ukwezi gushize kwa karindwi abantu barenga 60,000 bahaniwe kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19.

Muri bo ivuga ko 27,259 bahaniwe ko batambaye agapfukamunwa, 23,401 ko bafashwe bagenda nyuma ya saa tatu z’ijoro, naho abagera ku 12,000 bazira ko batubahirije guhana intera ya metero imwe.

U Rwanda rwashimwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS/WHO)nka kimwe mu bihugu by’intangarugero mu kurwanya coronavirus.

Ku mbuga nkoranyambaga hari Abanyarwanda bagaragaza ko binubira ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu n’imbaraga z’umurengera bavuga ko bikorwa mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Flavien yashyinguwe ku wa kane
Insiguro y’isanamu,Flavien yashyinguwe ku wa kane

Skip to toolbar