Amerika yategetse Ubushinwa gufunga ibiro by’ubuhagarariye i Houston

Abazimya umuriro batabajwe nyuma yaho hagaragaye amashusho y’abantu batamenyekanye batwika impapuro aho bajugunya imyanda mu nyubako y’uhagarariye Ubushinwa

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zategetse Ubushinwa gufunga ibiro by’ubuhagarariye (consulat/consulate) mu mujyi wa Houston muri leta ya Texas bitarenze ku wa gatanu w’iki cyumweru – icyemezo Ubushinwa bwise “kwiyenza kwa politike”.

Ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika byavuze ko icyo cyemezo cyafashwe “mu rwego rwo kurinda umutungo bwite wo mu by’ubwenge w’Amerika”.

Ariko Wang Wenbin, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, yavuze ko icyo cyemezo “giteje uburakari kandi nta shingiro gifite”.

Ibyo bitangajwe n’impande zombi nyuma yaho hagaragaye amashusho y’abantu batamenyekanye batwika impapuro aho bajugunya imyanda (imicafu mu Kirundi) ku mbuga y’iyo nyubako y’uhagarariye Ubushinwa.

Ibyo biro (consulat) ni bimwe muri bitanu by’abahagarariye Ubushinwa muri Amerika, utabariyemo ambasade y’Ubushinwa iri i Washington DC. Ntibizwi impamvu ibyo by’i Houston ari byo byatoranyijwe muri ibyo bindi.

Umwuka w’ubushyamirane umaze igihe wiyongera hagati y’Amerika n’Ubushinwa.

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwagiye bukozanyaho n’ubw’Ubushinwa mu ntambara y’ubucuruzi, ku cyorezo cya coronavirus no ku ishyirwaho muri Hong Kong ry’itegeko rishya ry’umutekano ritavugwaho rumwe.

N’ejo ku wa kabiri, ibiro by’ubutabera by’Amerika byashinje Ubushinwa gutera inkunga abajura b’amabanga yo kuri za mudasobwa (bazwi nk’aba ‘hackers’).

Ibiro by’ubutabera by’Amerika bivuga ko bibasiye ‘laboratoires’ zikorerwamo ubushakashatsi ku nkingo za Covid-19.

Byashyiriyeho ibirego Abashinwa babiri bivuga ko bakoze ubutasi kuri kompanyi zo muri Amerika zikora ubushakashatsi, bivuga ko bafashijwe na maneko za leta mu bundi bujura.

Ubushinwa bwasabye Amerika kwisubiraho kuri icyo cyemezo, buvuga ko niba ikomeje “muri iyi nzira mbi, Ubushinwa buzasubizanya ingamba zikaze zo kwirwanaho”.

Umunyamakuru wa BBC Jonathan Marcus ukurikiranira hafi ibya gisirikare avuga ko mu gihe amatora ya perezida muri Amerika yegereje na Perezida Trump akaba ashaka kongera gutorwa, n’ubukungu bukaba bumeze nabi, ashobora kuba abona yakungukira mu kugirana ibibazo n’Ubushinwa.

Uyu munyamakuru akomeza avuga ko bigoye kuba Ubushinwa butagira icyo bubikoraho cyo kwihimura.

Avuga ko ubu ibyago biriho ari uko ibi bihugu byombi byagererana mu kebo kamwe, hashingiwe ku biri kuba imbere muri Amerika, ibyo bikaba byahuhura ubushyamirane bukomeje kwiyongera kandi bw’urusobe hagati y’ibi bihugu byombi.

Ni iki kiri kuba muri ibyo biro?

Ibimenyetso bya mbere byuko hari ikintu kidasanzwe gishobora kuba kiri kubera muri ibyo biro by’uhagarariye Ubushinwa muri Amerika byo mu mujyi wa Houston, byagaragaye ejo ku wa kabiri.

Hari nyuma yaho abantu batuye bitegeye imbuga yabyo babonye za ‘poubelles’ (ahajugunywa imyanda) nyinshi ziri gushya.

Amashusho agaragaza abantu bajugunya ibisa n’impapuro muri za ‘poubelles’. Ntabwo bizwi abo bantu abo ari bo. Nyuma abantu bafashwe amashusho basa nk’abasuka amazi muri izo ‘poubelles’.

Inzego z’ubutabazi zarahamagajwe ngo zigere kuri iyo nyubako ejo nimugoroba. Ariko polisi y’i Houston yanditse kuri Twitter ivuga ko “itahawe uruhushya rwo kwinjira mu nyubako”, ariko ko nayo yabonye umwotsi.

Bwana Wang, wa muvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, ntacyo yavuze kirashe kuri uwo muriro wo ku mbuga y’ibiro by’ubuhagarariye i Houston, avuga gusa ko bigikora nk’uko bisanzwe.

Skip to toolbar