Ivuka ry’Urunani (Rwandan Alliance for Change) ryahungabanije ubutegetsi bw’Ikigali,byaba byatewe niki? N’umutwe w’iterabwoba wa RNC!!!

Ikiganiro inyangenewss.com yongeye kugirana nabasesenguzi ba politike yo mu karere ko mu biyaga bigari.Twibutse ko iki kiganiro kigizwe naba basesenguzi ba politike yo mw’si baturuka kumigabane itandukanye.

Bwenge

Buhanga

Umuhanuzi

Reka tubanze dushimire abatumire bacu batugendereye muri studio zacu za inyangenewss.com,murwego rwo gutangira kugirana ibiganiro bijyanye n’amasesengura ya politike yo mugihugu cyacu,ndetse nabatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bw’Ikigali buyobowe n’abega hamwe na FPR.Ariko muri iki kiganiro turibanda cyane kubatavuga rumwe na Leta y’Ikigali,kuko ibikorwa bya Leta byo bisanzwe bizwi neza cyane ku buryo tutabitindaho.

Reka wenda duhere ku ifungurwa ry’umunyapolitike Hon.SHIMA Diane Rwigara utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Ikigali.Ahangaha Bwenge watubwira ingaruka zaba zarabayeho ku ifungwa nifungurwa ry’uyu munyapolitike akaba n’uharanira uburenganzira bwa muntu?

Bwenge: Murakoze kumpa ijambo inyangenewss.com,nk’uko mu maze kubivuga,gufunga Hon.SHIMA DIANE RWIGARA byateje akaga gakomeye cyane ingoma y’abega na FPR,ariko bo ntabwo bigeze babibona ko bizabateza akaga gakomeye cyane.Ahubwo bibwiye ko bazamufunga maze bakamucecekesha burundu kuko batigeze bamenya imbaraga yarafite mukujya kwiyamamaza.

Bigaragara ko itegurwa rye,rijyanye no kwiyamamaza ryabaye ibanga,nubwo bwose FPR n’abega basa naho bari bafite amakuru ko kwa Rwigara bashobora kuziyamamaza mu matora ya 2017,akaba aribyo byatumye bakora ibishoboka byose bagahitana nyakwigendera Rwigara Assinapol kugirango baburizemo uwo mugambi batari bazi neza inkomoko yawo.

Ngirango murabizi neza ko nyuma yo kwica Rwigara,hakurikiyeho kumusenyera hotel ye yari yubatse mu kiyovu,gutwara ibibaza bye kungufu,barangirije ko NGANDA ze zose batwaye bihishe inyuma yamategeko bahimba ikinyoma ko bishyuzwa imisoro batishyuye.Ubundi iyo bimeze gutyo,umuntu aregwa murukiko maze yatsindwa agasabwa kwishyura imisoro yishyuzwa ndetse namande bigeretse.

Ariko kwa Rwigara siko byagenze ahubwo habayeho gukora uko ubwenge bwabo bubyifuza,bituma bigaragarira isi yose yuko hari ikibyihishe inyuma.

InyangeNewss. Wowe Buhanga niki wakongeraho ku byo Bwenge amaze kuvuga?

Buhanga: Nakomereza aho yaragejeje,kandi navuga ko ingoma ya FPR,babaye abaswa cyane,kuko ibyaha byose baregaga Hon.Shima byari ibihimbano kuko byaribishingiye kuri politike!Bagaragaje ubwoba bwinshi cyane bituma bagwa mu mutego batezwe n’amahanga mu buryo bw’ibanga batari bazi.

Kuko igihe kigeze ko Hon.SHima Rwigara akatirwa,US umutwe wa SENA wahise uterana wemeza ko ibirego aregwa (SHIMA) ar’ibihimbano,aho niho agatsiko ka FPR kahise kamenya imbaraga zari inyuma ya Hon.SHIMA DIANE RWIGARA.Nyuma y’umwaka umwe n’igice afunguwe yateguye intambara ikomeye cyane yo mu buryo bw’inyandiko yaje guhindura ibyo tubona uyumunsi wa none.

Taliki 15 nyakanga,2019 yanditse inyandiko ya page (8) zigaragaza neza imikorere idahwitse yagatsiko ka FPR,gakorera ikigali.Iyi nyandiko yahawe ibihugu,imiryango itegamiye kuri Leta z’amahanga,za amabasade n’umuryango wabibumbye (UN/ONU).Iyi baruwa yashinze ikirenge mugitekerezo cyari cyateguwe n’ibihugu by’Uburayi ko jenoside yakorewe abatutsi yahinduka inyito ikitwa jenoside yakorewe mu Rwanda,bagamije gufasha abahutu bishwe na FPR,kugirango nabo bibone mu muryangonyarwanda kubyababayeho.

Ariko kuko bitari bishyigikiwe n’abacika cumu,ntabwo byari kwemerwa,byasabye ko amahanga yumva akabaabro kabacika cumu,maze barabashyigikira,bituma noneho nabacika cumu babone ko izina jenoside yakorewe abatutsi rikwiye guhinduka nabahutu bakisangamo bitewe ni uko za oposiziyo zose zirwanya Ubutegetsi zaguye mu mutego wa moko no kudashyira hamwe buri wese akurura yishyira.

Nyuma yiyi nyandiko ya Hon.SHIMA,haciyeho hafi umwaka Leta zunze ubuwme z’America n’Ubwongereza bateguye umushinga wo gushyigikira ihinduka ry’inyito ya jenoside yakowe abatutsi ikitwa jenoside yabereye mu Rwanda.Ibi byabaye igitego gikomeye cyane kubatavuga rumwe n’agatsiko ka Kigali,kandi byahise bitesha icyubahiro Umwakagara yarafite aho yivugaga imyato ko ariwe wahagaritse ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi amahangaa rebera.N aza nkunga yajyaga arisha amagupfa yabatutsi zahise zihagarara ako kanya.

Ntabwo ari Leta ya Kigali gusa yabihombeyemo,kuko nabahutu b’intangondwa bamvaga ko bazafata ubutegetsi bakirukana abatutsi,bahise babihomberamo.Iturufu RNC bakoresha ry’abacika cumu,naryo ryahise riburiramo.Niyompamvu nyuma yibyo byose maze kuvuga haruguru,Museveni na Kayumba Nyamwasa bamaze kubigenzura neza basanze Hon.SHIMA RWIGARA yaramaze kugira ingufu kurwego rw’amahanga,maze bategura umushinga w’igihombo aho bahise bashimuta komiseri wabo RNC mukwezi kwa nzeri 2019,bashingiye kumakimbirane yarari mu ihuriro rya RNC,bifuzaga gucecekesha umuryango wo kwa Rwigara muri politike nyarwanda yabatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda bukorera ikigali.

Bamaze kumushimuta yaburiwe irengero namagingo nubu,ibyo barwanyaga byaranze birasohora,kuko muri uku kwezi hahise havuka Urunana Nyarwanda Ruharanira Impinduka (Rwandan Alliance for Change) tariki ya 6/7/2020 ni bwo ryatangijwe na bamwe mu banyapolitiki bari mu nzego z’ubuyobozi bwa RNC nyuma bakananirwa kumvikana.Iyo wimvise neza itangazo ryabo wumva ko bagiye gushinga n’umutwe w’ingabo zizarwanya ingoma y’abega na FPR.

Inyange:Reka tukwambure ijambo turihe Umuhanuzi nawe agire icyo yatubwira,wenda nibiba ngombwa turagusubiza ijambo dore ko igihe gisa naho giciye ikibu,tugerageze kurasa ku ntego.

Umuhanuzi: Ibyo bavuze byose ni ukuli,ariko cyane cyane jyewe ndibanda cyane kubuhanuzi ibyo bwavuze,cyane ko ari nawo murimo wanjye nkora,nubwo benshi bajya banyitiranya n’umunyapolitike ariko mu byukuli jye sindi umunyapolitike,ahubwo nkora itangaza makuru ryo mu ijuru (heaven media agency) uko niko nkunze kubyita,usibyeko ari nako bimeze.

Ubuhanuzi bwavuze mu bice byo mu mwaka wa 2017,ko hazavuka ubwami bw’abega,ibyo ngirango byarasohoye kuko abega bamaze gutangaza kumugaragaro ko bafite ishyaka cyangwa umutwe wa politike uharanira ubwami bw’abega,aho basabye Umwakagara kwemera kuba Umwami w’ingoma y’abega,bityo agasezerera republika itemewe na mategeko.Ibyo nabyo byabaye mbere ho gatoya taliki ya 15/06/2020 mbere yuko (Rwandan Alliance for Change) tariki ya 6/7/2020.

Ahangaha urabona ko bemera ko repubulika bayoboye itemewe n’amategeko.Bityo bakaba bashaka kwiba ubwami bw’uRwanda badacana uwaka bakabuhindura ubwami bw’abega kuko ari ntayandi mahitamo bafite,kandi ibi bikaba byaratewe nuko inyito ya genocide yakorewe abatutsi yahinduwe izina bituma za nyungu bajyaga babonera mu magupfa bazibura,ndetse na cya cyubahiro bajyaga bakura mu magupfa yabautsi nacyo cyahise kirangira,hiyongera na covid19 yaje ibabuza kwizihiza uwo munsi,ninabwo twigeze kuvuga ko byashoboka ko batazongera kwizihiza uwo munsi,kuko noneho hinjiyemo n’abahutu bazize kugira neza,ubwo rero bisaba ko bahindura namateka amaze imyka (26) bubakira ku kinyoma,simbona ko bizapfa kuborohera kubihindura sinone!

Icyo narangiriza kuko mbona umunsi uciye ikibu,kandi nkaba mfite akazi kenshi ko gushyiramo amafoto mu buhanuzi,narangiza mvugako,na bahutu basa naho batishimiye ihinduka ry’inyito ya jenoside (ndavuga abahenza nguzi) kuko nabyabinyamakuru byabo bitigeze byandika kuri iyi nkuru ahubwo byahisemo guceceka biraruca birarumira kuko bose bubakiye ku kinyoma.

Reka mvuge ngo,abarwanya ubutegetsi bw’abega, Urunana Nyarwanda Ruharanira Impinduka (Rwandan Alliance for Change) bakaba banarwanya (Rwanda National Congress) abanyarwanda babakiriye neza cyane kuko abantu bari barabuze aho bahungira udutsiko twabicanyi bahoranye na FPR,maze bagahimba imitwe yo kwitandukanya nayo,ariko kandi bikomereza ya nzira y’ikinyoma kuko badafite ukuli babwira abanyarwanda.Akaba ari nayo ntandaro y’ishimutwa rya Ben Rutabana.

Ariko kandi sinarangiza ntavuze ko, Urunana Nyarwanda Ruharanira Impinduka (Rwandan Alliance for Change) nibaramuka bakoranye nabicanyi bafite amaraso mubiganza,ntakabuza ibyabo ntabwo bizabatunganira.Ariko nibabyirinda,ndababwiza ukuli gukuraho Umwakagara n’ingoma y’abega bizafata igihe gitoya cyane.

Nyuma yo gutangaza urwo runani Leta y’Abega yahise itegura abantu igiye kohereza Kenya bazaza kugigira,balimo Pastor JEFF ukora JRS ya Uganda,na Pastor MBABAZI JULES wigize umuvugabutumwa ngo baze kugigira ibikorwa by’urwo runani rwavutse kandi rwavuzwe mu buhanuzi ko ruzakorera Kenya na Ethiopia ariho ruzashinga umutwe w’ingabo.

Ndangije nshimira inyange nubwo ntarangije bwose narimfite byinshi byo kuvuga ariko buriya muzanyibutse tuzatangirira aho tugereje tujye mu milimo y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Inyange:Murakoze cyane batumire bacu turabashimiye cyane kuba mwitabiriye ubutumire buriya akarenge nakagasubira Uwiteka abarinde kandi abane namwe mwese amen.

Skip to toolbar