Leta ya KIVU y’igenga (ubuhanuzi)

 

      Leta ya KIVU

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amakuru y’ishingwa rya leta yigenga ya Kivu, aho abakwiza ayo makuru bamushyira ku rutonde rw’abaminisitiri b’iyo leta.

Amakuru y’ishingwa rya leta yigenga mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo si ubwa mbere yumvikana muri iki gihugu. Icyakora kuva ku itariki ya mbere y’uku kwezi turimo kwa 7 hagaragaye igisa n’ikidasanzwe ku birebana n’uwo mugambi. Imwe mw’isoko ry’Ijwi ry’Amerika yatubwiye ko abatuye mu mujyi wa Bukavu bazindutse babona amabendera ashinze ku biti yakwirakwijwe ku masangano y’imihanda n’ahandi hahurira abantu benshi.

Ikwirakwizwa ry’ayo mabendera y’amabara atatu: umuhondo, umukara, n’ubururu yanditsemo ijambo “République du Kivu”, dushyize mu Kinyarwanda Repubulika ya Kivu, ryakurikiwe n’ikwirakwizwa ry’urutonde rw’abantu bagera kuri 20 ku mbuga nkoranyambaga, bikavugwa ko ari abazaba bagize Guverinoma y’iyo Repubulika.

Mu mazina arugaragaraho, azwi cyane muri politiki ya Kongo arimo irya Marcelin Chishambo wigeze kuyobora intara ya Kivu y’Epfo. Uwo, izo mbuga zandika ko ari we ugomba kuba Prezida w’iyo Repubulika yigenga ya Kivu. Haragaragaraho kandi irya Enock Ruberangabo Sebineza wigeze kuba umudepite ndetse na Ministri wungirije ku butegetsi bwa Joseph Kabila, cyo kimwe n’irya Dr. Denis Mukwege, umuganga rurangiranwa watsindiye igihembo cyitiriwe Nobel cy’uwaharaniye amahoro ku isi.

Ku mugoroba wo kuwa kane ushyira uyu wa gatanu, uyu muganga w’inzobere mu kuvura indwara z’abagore yasohoye itangazo yitandukanya ndetse yamagana uwo mugambi.

“ Ejo ku itariki ya 1 y’ukwezi kwa 7, abari muri uwo mugambi w’ubugambanyi bageze ku yindi ntera bashyira hanze urutonde rw’icyo bita guverinoma yabo, abo bashyizeho izina ryanjye mu buryo bunyuranyije n’amategeko; mbere na mbere ndashaka kubabwira ko ibyo bintu ntaho mpuriye nabyo, kandi ko ibyo bakoze ari icyaha cyo gukoresha inyandiko mimbano no gusebanya bihanirwa n’amategeko.”

Kugeza ubu yaba abakoze uru rutonde ndetse n’abakoze bagakwirakwiza amabendera ya Repubulika yigenga ya Kivu ntabwo baramenyekana. Icyakora Dr. Denis Mukwege agasaba abaturage kwirinda kugwa mu mutego w’abagamije gukomeza ibikorwa by’ubusahuzi bw’imitungo kamere ya Congo.

“Ndasaba abaturage kwitondera umutego uhishe inyuma y’uyu mugambi mubisha w’ubwigenge bwa Kivu; ikigaragara ibi biri muri wa mugambi wabo mugari wo gukomeza guhungabanya no gucamo ibice igihugu cyacu; ababiri inyuma rero ni nabo bagambanyi bamaze imyaka 25 bifatanya n’ingabo z’amahanga bagashora abaturage bacu mu ntambara n’imibabaro ndengakamere. Icyo bashaka rero ni ukutubona twacitsemo ibice nta mbaraga tugifite, kugira ngo babashe gusahura imitungo kamere yacu no gushora abaturage mu bucakara.”

Uyu muganga w’inzobere agasoza ubutumwa bwe asaba abategetsi n’abandi bavuga rikijyana bo muri iyo ntara gufatikanya bakamagana uwo mugambi mubisha, ndetse n’abawuri inyuma bose bagashakishwa bakabibazwa.

“Ndasaba guverinoma ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’intara gukora amaperereza yihuse ku gira ngo abo banzi b’igihugu bagaragazwe kandi babibazwe; ndahamagarira kandi abavuga rikijyana bose bo mu ntara yacu, imiryango ya sosiyete sivile, n’ ibitangazamakuru guhagurukira rimwe bakamagana ibyo bikorwa by’ubugambanyi”

Hagati aho ubutegetsi bw’intara ya Kivu y’Epfo bwo burasaba abaturage kuguma batuje no kudakurwa umutima n’ayo makuru y’ibihuha. Bwana Theo NGWABIDJE Kasi, ayobora intara ya Kivu y’Epfo.

“Ndatekereza ko abaturage badakwiye kugira ubwoba; nta repubulika ya Kivu mu ntara ya Kivu y’Epfo, ibintu byose biri mu buryo. Kiriya ni igikorwa cy’abantu babaswe n’ibiyobyabwenge, abanzi b’igihugu…bagiye aho mu dukino tw’amafuti barafotora, barakwirakwiza mu rwego rwo guteza ubwega. Icyo mbizeza rwose biriya bavuga nta shingiro. Gusa ibyo bakoze ni ibigaragaza urwango ku gihugu, inzego zacu z’umutekano zikomeje kubashakisha ngo bagezwe mu butabera.”

Kugeza ubu iminsi 2 nyuma y’ikwirakwizwa ry’izi mpuha z’ishingwa rya leta yigenga ya Kivu, nta baratangazwa ko batawe muri yombi, ndetse ngo hatangazwe icyo bari bagamije mu kuzikwirakwiza.

Icyakora kuva ku ntambara zakurikiye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko mu myaka y’1997 kugeza na n’ubu hagiye hakomeza kumvikana abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kongo bagaruka ku mugambi wo gucamo ibice icyo gihugu. Abo bashyira mu majwi ibihugu byo mu karere ku isonga u Rwanda kuba ari byo biwuri inyuma. Ubutegetsi bw’u Rwanda bwo bwakomeje kwamaganira kure.

Ni inkuru yakurikiranywe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Kamembe Themistocles Mutijima.

Skip to toolbar