France: Urukiko rw’ubujurire rwanzuye ko nta perereza rigomba kuba ku iraswa ry’indege ya Habyarimana
Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko iperereza ku iraswa ry’indege y’uwari perezida w’u Rwanda ritondera gukorwa nk’uko bivugwa na AFP.
Uru rukiko rumaze igihe rwiga ku bujurire bwatanzwe ku mwanzuro wo mu 2018 utegeka guhagarika iperereza ku bantu icyenda barimo abahoze mu butegetsi bwa Perezida Paul Kagame nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru AFP.
Radio mpuzamahanga y’Ubufaransa ivuga ko urukiko rutatangaje ibyo rwashingiyeho ubu.
Ubushinjacyaha buvuga ko bwishimye, nubwo uyu mwanzuro udashyize iherezo kuri iyi dosiye.
Inzego zimwe za gisivili zamaze kuvuga ko ishobora kuregerwa mu rukiko rusesa imanza.
Uru rubanza rwatumye ubutegetsi bw’u Rwanda n’Ubufaransa birebana nabi.
Indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana yahanuwe mu ijoro rya tariki 06/04/1994, bucyeye hatangira jenoside yiciwemo Abatutsi basaga 800,000 n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi.
Iyi ndege yarashwe irimo yururuka igeze hafi y’ikibuga cy’indege cya Kigali, yari irimo kandi Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira.
Iperereza ku ihanurwa ryayo ryatangijwe n’Ubufaransa mu 1998 nyuma y’uko imiryango y’abari bayirimo, abayitwaraga n’abakozi bayo ibisabye.
Mbere, iperereza ryibandaga ku bantu bari hafi ya Bwana Kagame wari uyoboye inyeshyamba za FPR zafashe ubutegetsi tariki 04/07/1994.
Bwana Kagame wabaye perezida kuva mu 2000, yaciye umubano n’Ubufaransa kuva mu 2006 kugeza 2009 nyuma y’uko iki gihugu gisohoye impapuro zo gufata bamwe mu bamwegereye.
Mu 2012, raporo y’impuguke z’Abafaransa yavuze ko ikigo cya gisirikare cya Kanombe, cyagenzurwaga n’ingabo za leta ya Habyarimana, ariho igisasu cyahanuye iyi ndege cyaba cyararasiwe.
Ubutegetsi bw’u Rwanda bwashimye ibyavuzwe n’iyo raporo, bushimangira ko Habyarimana yishwe n’abahezanguni bo ku ruhande rwe babonaga ko we ashaka kumvikana na FPR mu masezerano ya Arusha yari arimbanyije.
Mu 2016, leta y’u Rwanda nayo yatangije iperereza ku bategetsi 20 b’Ubufaransa ku “ruhare rutaziguye” muri jenoside.
‘Amateka ari inyuma yacu’
Mu kwezi kwa 12/2018, abacamanza b’Abafaransa bategetse ko iperereza ku ihanurwa ry’iriya ndege rihagarara kuko nta bimenyetso bishinja abo ku ruhande rw’ubutegetsi mu Rwanda.
Umwaka ushize, Perezida Emmanuel Macron yemeje ko hajyaho inteko y’inzobere zirimo n’abanyamateka yo gukora ubushakashatsi ku birego u Rwanda rurega Ubufaransa.
Imiryango y’abapfiriye muri iriya ndege, harimo Agathe umupfakazi wa Habyarimana, batanze ikirego mu bujurire ku mwanzuro wa 2018.
Uyu munsi ku wa gatanu, abacamanza bafashe umwanzuro bemeza ko iryo perereza ritazongera gusubukurwa.
Uruhande rw’abatanze ubujurire ntacyo ruratangaza kuri uyu mwanzuro.
Kuri iki kirego, mu kiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique muri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yavuze ko “abona amateka ari inyuma yacu”.
Yagize ati: “Kongera gufungura dosiye yashyinguwe ni ukugarura ibibazo. Niba ibyo bidashyiguwe burundu, umubano wacu ushobora guhungabana mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.