Amerika Ifatiye Ibihano Ubushinwa

Inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yemeje itegeko ry’ibihano ku Bushinwa kubera Hong Kong.

Umutwe w’Abadepite waritoye kuwa gatatu. Sena nayo yarihaye umugisha kuri uyu wa kane. Ubu rigiye ku biro bya Perezida Donald Trump kugirango arishyireho umukono ribone gutangira gushyirwa mu bikorwa.
Iri tegeko ryitwa “Hong Kong Autonomy Act.” Riteganya ibihano ku bategetsi bamwe na bamwe b’Ubushinwa na polisi ya Hong Kong, kubera “uruhare bagize mu itegeko ryambura ubwigenge Hong Kong no mu bikorwa byo guhohotera abaturage ba Hong Kong bigaragambya mu ituze basaba demokarasi, ubwigenge n’ubwisanzure.”
Rihana kandi banki, izo ari zo zose, zizashyira “imali mu mishinga ibangamiye ubwigenge bwa Hong Kong.” Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko zizaba zishyize “inyungu zazo hejuru y’uburenganzira bw’ibanze z’abaturage ba Hong Kong.”
Itegeko ryambura ubwigenge Hong Kong ryitwa “itegeko ry’umutekano w’imbere mu gihugu cy’Ubushinwa.” Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yarishyizeho umukono kuwa kabili w’iki cyumweru. Ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’isi byararyamaganye cyane.

Skip to toolbar