Leta y’Amerika yasohoye raporo nshya ivuga ku bibangamiye uburenganzira bwa muntu mu Burundi no mu Rwanda

Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byasohoye raporo ivuga uko uburenganzira bwa muntu bwari bwifashe mu bihugu ku isi mu 2019, ku Burundi n’u Rwanda iyi raporo ivuga bimwe mu bibangamiye uburenganzira bwa muntu byagaragaye.

Ni raporo ivuga ku bice bitandukanye by’uburenganzira bwa muntu mu buzima rusange kuva ku kutagirirwa nabi, uburenganzira ku myemerere, kwishyira hamwe, ku makuru…, kugera ku burenganzira ku kazi.

Kuri bimwe mu bibazo bikomeye ku burenganzira bwa muntu bivugwa, leta z’u Rwanda n’u Burundi zagiye zibihakana mu gihe gitambutse zivuga ko ibikorwa byazo ku burenganzira bwa muntu byisunga amategeko n’amabwiriza ariho.

Rwanda

Iyi raporo y’Amerika ivuga ubwicanyi, kunyuruza abantu, iyicarubozo, gufunga abantu bidakurikije amategeko, gufungirwa politiki, kwinjira mu buzima bwite bw’abantu, kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru…ikavuga ko bikorwa n’inzego z’umutekano za leta.

Iyi raporo iravuga ko guverinoma y’u Rwanda ifata ingamba zidahagije mu kubikumira cyangwa gukurikirana ababikora.

Ivuga ku ibura n’iyicwa rya bamwe mu bari mu ishyaka FDU-Inkingi – ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda – nka Anselme Mutuyimana wishwe na Eugène Ndereyimana na Boniface Twagirimana baburiwe irengero.

Iyi raporo ivuga bimwe mu bibangamiye ubuzima n’uburenganzira bwa muntu mu magereza n’ibigo bishyirwamo abana bo ku mihanda, abasaritswe n’ibiyobyabwenge, abatagira aho baba, abafashwe bacururiza ku mihanda n’abandi.

Ivuga ko inzego za gisirikare na polisi zirimo J-2 (intelligence staff) na National Intelligence and Security Services (NISS), bamwe mu bakozi bazo ari bo bakora ibikorwa by’iyicarubozo no gufungira abantu ahantu hatazwi.

Ivuga kandi ko abaharanira uburenganzira bwa muntu banenga ikoreshwa ry’imbaraga z’umurengera mu guta muri yombi abacyekwaho ibyaha, aho abagera kuri batandatu bishwe bari kujyanwa aho bafungirwa.

Illuminée Iragena na Eugène Ndereyimana
Image captionIlluminée Iragena yabuze mu 2016 na Eugène Ndereyimana wabuze mu kwa karindwi 2019 bombi bari abarwanashyaka ba FDU-Inkingi, ubu ntibaraboneka

Mu mategeko agenga gufunga abantu no kubaburanisha, ku mfungwa za politiki, gufatira no guteza cyamunara imitungo y’abantu nka Rwigara Assinapol ndetse no kwimura abantu ku bw’inyungu rusange ntibahabwe cyangwa ntibahabwe ku gihe ingurane, ivuga ko naho hagaragara ibibangamiye abantu.

Iyi raporo ivuga ko leta y’u Rwanda yagiriye inama abaturage b’u Rwanda kutajya muri Uganda kuko bamwe mu Banyarwanda bariyo bahohotewe nta mpamvu, gusa ikavuga ko hari amakuru ko hari ababujijwe kujya muri Uganda n’i Burundi.

Raporo ya leta y’Amerika ishima leta y’u Rwanda mu kurengera impunzi n’uburenganzira bwazo ndetse n’abasaba ubuhungiro mu Rwanda ishingiye ku bivugwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi.

Leta y’u Rwanda ibivugaho iki?

Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, yabwiye BBC ko ari “raporo basohora buri mwaka, nta kintu dushobora kuyivugaho rwose.

State Department [ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika] isohora raporo nk’iyi buri mwaka, nta kintu rwose dufite cyo kuyivugaho”.

Ku ngingo zinyuranye zivugwa n’iyi raporo y’umwaka ushize, abategetsi batandukanye mu Rwanda bagiye batangaza ko hisungwa amategeko mu kubungabunga uburenganzira bwa muntu.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, Aimé Bosenibamwe, uyobora ibikorwa bya leta by’igororamuco, yabwiye BBC ko ibivugwa ku bigo bishyirwamo abantu by’agateganyo nta kuri kurimo kuko ari ahantu hujuje ibisabwa, kandi ko nta wuharenza amasaha 72.

Polisi y’u Rwanda yagiye itangaza ko ku bantu babonywe bishwe cyangwa ababuriwe irengero, ikora iperereza abashinjwa kubigiramo uruhare bagakurikiranwa n’amategeko.

Ku gufungira abantu ahantu hatazwi no kubakorera iyicarubozo, mu kwezi kwa kabiri 2019, uwari umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Jean Bosco Mutangana yavuze ko bene izo nzu ntaziba mu Rwanda.

Yavuze kandi ko amategeko mu Rwanda ahana umuntu wese wafunze undi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Burundi

Ku Burundi, iyi raporo y’ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika ishingiye cyane ku bivugwa na raporo ya komisiyo y’iperereza ku bibera mu Burundi yashyizweho n’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu yasohotse mu kwa cyenda umwaka ushize.

Iyo raporo ivuga ku bikorwa by’ubwicanyi, iyicarubozo, urugomo, iterabwoba n’ubugizi bwa nabi ivuga ko byakorewe abatavuga rumwe na leta cyane abo mu ishyaka CNL.

Ishingiye kuri raporo ya ONU, iyi raporo ya Amerika ivuga ku bibazo mu gufunga abantu binyuranyije n’amategeko n’aho bafungirwa, n’iyicarubozo bakorerwa aho bafungiye n’abafungirwa ahatazwi.

Ivuga ku kwica nkana amategeko agenga ifungwa no kuburanisha abafunzwe cyangwa abashinjwa ibyaha birimo kubangamira umutekano w’igihugu no gutuka umukuru w’igihugu.

Iyi raporo ivuga ko ibikorwa bya leta y’u Burundi byo gufunga bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga, kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru no gufunga bamwe mu banyamakuru bigenga bibangamiye uburengnazira bwa muntu.

Abanyamakuru b'ikinyamakuru Iwacu; Christine Kamikazi, Agnès Ndirubusa,Térence Mpozenzi na Egide HarerimanaUwufise ububasha kw’isanamuIWACU
Image captionAbanyamakuru b’ikinyamakuru Iwacu; Christine Kamikazi, Agnès Ndirubusa,Térence Mpozenzi na Egide Harerimana bakatiwe gufungwa imyaka ibiri bahamwe n’ibyaha birimo “ubufatanyacyaha mu guhungabanya umutekano w’igihugu”.

Iyi raporo kandi ishima umuhate wa leta y’u Burundi mu kubahiriza uburenganzira bw’impunzi zigera ku 75,000 zahungiye muri iki gihugu, mu kubona uburenganzira bw’ibanze.

Leta y’u Burundi ivuga iki?

BBC yagerageje kuvugana n’ubutegetsi bw’u Burundi ariko kugeza ubu ntibirashoboka.

Leta y’u Burundi umwaka ushize yanenze iriya raporo ya komisiyo yashyizweho n’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu igakora iperereza ku burenganzira bwa muntu mu Burundi.

Mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize, Ambasaderi Albert Shingiro uhagarariye u Burundi muri ONU yabwiye inama y’umutekano yayo ko ibiri muri iyo raporo ari ibinyoma kandi bifite impamvu za politiki.

Bwana Shingiro yavuze ko ibya “politiki, ubutabera, uburenganzira bwa muntu n’umutekano bihagaze neza mu gihugu kuko leta ibicunze neza”.

Skip to toolbar